Inkunga bahawe na Croix Rouge y’u Rwanda yatumye biteza imbere bahindura icyiciro cy’ubudehe.

Bamwe mu baturage bo  mu Karere ka Kayonza, Ngoma, Nyagatare na Kirehe batoranyijwe ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, mu mirenge  igize  utwo Turere babonye inkunga ya Croix Rouge  y’u Rwanda binyuze mu mushinga w’ababirigi BAHIA (Belgian Alliance for Humanitarian International).

Bamwe bahawe inka  abandi  bubakirwa inzu , ariko  by’umwihariko hari imiryango 2565  yahawe  ibihumbi ijana na mirongo inani ( 180.000 ), mu buryo bwa transfert cash mu rwego rwo kubafasha kwihangira imishinga iciriritse ibakura mu bukene no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya  COVID-19.

Abo baturage bababaye kurusha abandi babanje guhabwa ibihumbi mirongo itatu yo gukemura ibibazo by’ibanze nyuma bahabwa andi  ibihumbi ijana na mirongo itanu ( 150.000 frws).

Mu Karere ka Ngoma  mu Murenge wa Jarama ubwo hatangwaga amafaranga ibihumbi 150.000 by’icyiciro cya kabiri, bamwe mu baturage , berekanye akanyamuneza , babyina umudiho wo gushimira Croix Rouge y’ u Rwanda nk’ umufasha wa leta wabibutse ukabaha inkunga izatuma bahindura imibereho.

 

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Jarama-Ngoma bishimira inkunga ya  Croix Rouge y’u Rwanda y’ibihumbi 150.000 frws ( Photo:Captone)

Mukangire Agnes perezidente wa Croix Rouge Rwanda mu Karere ka Ngoma  wari muri icyo gikorwa yabwiye abaturage babonye amafaranga  ibihumbi 150.000 ko atari ayo kwangiza ahubwo arayo gukora udushinga duto twazavamo imishinga minini bitewe n’uburyo ayo mafaranga yakoreshejwe.

Ati:”Mujya mwumva kuri radio Rwanda ikiganiro Kazi ni Kazi , aho umuturage avuga ukuntu yatangiriye ku rukwavu, akagura ihene nyuma inka bikarangira ari mu iduka. Namwe rero aya mafaranga ibihumbi 150.000 si make , ubishoboye yayabyaza umusaruro ntetse akaba yagura n’imodoka.Twizeye ko aya mafaranga azahindura ubuzima bwanyu bitume bamwe bava mu byiciro by’ubudehe bajya mu bindi.:

Mukangire Agnes perezidente wa Croix Rouge Rwanda mu Karere ka Ngoma (Photo:Captone)

Ababonye iyo nkunga ya Croix Rouge y’u Rwanda bishyimiye icyo gikorwa bavuga ko bagiye gukora ibishoboka byose ntabapfire ubusa.

Uwo mubyeyi ufite uruhinja yitwa Mukankubiro Seraphine, wo mu Mudugudu w’Akabira, Akagali ka Kibimba, Umurenge Jarama avuga ko yishimiye inkunga yahawe na Croix -Rouge y’ u Rwanda.

Ati:”Ngiye kuyikoresha neza nzabone igitunga urubyaro rwanjye, murabona ko mfite uruhinja rumaze hafi ibyumweru 2.Ndashimira Croix Rouge y’u Rwanda ko yamenye ko nabyaye .Aya mafaranga impaye si ibihembo by’umubyeyi ahubwo nayo gukoresha ngo niteze imbere , nakoze umushinga w’ibigori,kandi nziko uzunguka  nibyera nzagurisha “.

 

Mu gikorwa cyo gutanga icyiciro cya 2 cy’ibihumbi 150.000 frws, hari abayobozi b’inzego z’ibanze , mu Mirenge itandukanye igize Uturere twa Kayonza, Kirehe na Ngoma , abayobozi bose bahurizaga ku nsanganyamatsiko yo gushimira Croix Rouge y’u Rwanda  ndetse no kudapfusha ubusa inkunga y’amafaranga bahawe.

Nyirabizeyimana Immaculee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama  mu Karere ka Kayonza yabwiye abaturage ko ayo mafaranga bahawe atarayo kugura inyama cyanngwa inzoga.

Ati:”Aya mafaranga muhawe na Croix Rouge y’u Rwanda ntabe intandaro yo gushwana mu ngo zanyu, ngo umugabo uyabonye anyure ku rugo yerekeza mu rundi.Mugende muyakoreshe imishinga yunguka .Kandi twizeye ko azatuma bamwe biteza imbere, bahindure ubuzima bave mu cyiciro cy’ubudehe bajya mu kindi.Ni gushimira Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufatanyabikorwa wa leta.Namwe ntimukiri abagenerwabikorwa mugiye kuba abafatanyabikorwa.

Nyirabizeyimana Immaculee, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama ( Photo:Captone)

 1,037 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *