Mu Ntara y’amajyaruguru hahoze icyitwa urunguzi “banquet lambert” kirakemuka, none inteko zimwe z’abunzi zabuze imirimo zirazura akaboze ngo uwazimye wongere wake.

Hashize igihe mu ntara y’amajyaruguru hakemutse ikibazo cy’abaturage batanganaga hagati yabo amafaranga yunguka m’uburyo butemewe, ubwo buryo bwitwaga URUNGUZI “Banque Lambert”, icyo kibazo cyari ingorabahizi dore ko cyari cyafashe indi ntera aho cyari cyazamuye amakimbirane mu miryango maze uwari Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bwana GATABAZI Jean Marie Vianne afatanije n’Inzego z’Umutekano ahagurukira kurwanya abo batangaga amafaranga yunguka no kugira inama abayakiraga, bityo basanze abayatangaga n’abayakiraga bose bafite amakosa basabwa kubireka kuko uretse no kuba hari abo byakeneshaga bimunga n’ubukungu bw’igihugu kandi bisenya imiryango.

Muri urwo rwego ikinyamakuru cyanyu Gasabo net cyatemberereye mu ntara y’amajyaruguru ngo kirebe icyo kibazo cyasakuje igihe kirerekire niba cyarakemutse, twasanze muri rusange byifashe neza ahandi hose ariko tugeze mu karere ka BURERA mu mirenge yo mu duce tw’amakoro “Gahunga; Rugarama na Cyanika” twasanze hari abaturage biremye itsinda, aba twabwiwe ko birirwa m’ubuyobozi no mu nkiko bavugako bashutswe bakagutisha ibyabo, bityo ko ababiguze babibasubiza. Urundi ruhande twaganiriye rwatubwiye ko ari abantu bake biremye agatsiko kandi ko bagiye bagurisha ibyabo ku mpamvu zitandukanye ndetse ku neza, ubugure bugakorerwa imbere y’umwanditsi w’ibiro by’ubutaka maze twifuza kumenya impamvu yabyo duca ingando ngo dusesengure ikibitera.

Mu rugendo rwacu ntibyatworoheye kuko twageze ahantu henshi hatandukanye twegera abantu tubabaza by’amashirakinyoma ngo tumenye koko niba iyo Banque Lambert itakibaho, benshi baraduhakaniye n’ubwo hari abatwimaga amakuru nk’umuturage tudashatse kuvuga amazina watubwiye ko hari Umuyobozi wo mu nzego z’ibanze nawe tutifuje gutangaza amazina ye iyo Lambert yatwariye imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser, bityo duhita twumva ko n’inzego z’ibanze zishobora kuba zarijandikaga muri ubwo bucuruzi butemewe akaba ariyo mpamvu byari byarafashe indi ntera kugeza ubwo uwari Govenor yihagurukiye agahangana n’icyo kibazo kandi koko twasanze cyarakemutse muri rusange; Uretse abantu ibyabo byashizeho ku mpamvu zitandukanye() maze abo bantu bakaba bashaka guhembera umuriro wazimye, nk’uko tubizi iyo abantu bafitanye ikibazo bananiwe kwikiranura begera ubuyobozi bukabafasha byananirana hakitabazwa inkiko zibifitiye ububasha. Abo bantu rero bavuzwe haruguru kandi biswe agatsiko twasanze ari abantu birirwa mu buyobozi bandika n’amabaruwa bavuga ko barenganijwe kandi bashutswe ndetse bamwe baragiye bagana inkiko z’abunzi, ikibabaje twabibonyemo n’uko mu busesenguzi twakoze dushingiye kubyo twasomye “Imanza zaciwe” n’ibyo twabwiwe natwe twasanze ari agatsiko gashaka kwisubiza umutungo kagurishije m’uburyo bwiza ariko gashigikiwe na bamwe bo mu nteko z’abunzi bishakira indonke kubera ariho hasigaye uburyo bwo kubona amafaranga “Ruswa” batangiye kurega abaguze imitungo yabo, bityo abo bunzi bishakiye imirimo m’uburyo bwo guteranya abaturage. Umwe mu baturage twaganiriye yaragize ati “Bariya bantu batugurishije ibyabo ku neza none batangiye kuduteza ibibazo, imitungo yacu tuyifitiye ibyangombwa none babyita ko ari Lambert kabone niyo waba ufite ibyangombwa biruta umuzingo wa Bibiriya, Abunzi bategeka ko ibyangombwa byawe bya burundu k’ubutaka bwawe bita agaciro igihe waba waraguriye cyose”.

Twageze m’Umurenge wa GAHUNGA mu Akagari ka RWASA, twasanze igihe kimwe inteko y’Abunzi bako kagari yaricaye ihimba urubanza rutigeze rubaho rurarangizwa n’Umuhesha w’inkiko witwa Aimable, ubu yahagaritswe n’urugaga rw’abahesha b’inkiko; Nyamara iyo nteko iracyari mu nshingano na magingo aya:Twasanze hari umwunzi ku rwego rw’Umurenge wa GAHUNGA witwa NDAYAMBAJE Erneste bita BUSORE yaragurijwe bisanzwe n’umuturanyi we MPAKANIYA Emmanuel, amuguriza amafaranga ibihumbi 70,000frs bakorana agapapuro NDAYAMBAJE Erneste arangije amubwirako ntaho yamurega kdi ko azamufungisha akavugako ari Lambert yamuhaye, mu gihe MPAKANIYE Emmanuel we avugako yayamugurije afite ikibazo cyo kuvuza umwana wari warwaye nta bwisungane m’uburyo bwo kumutabara nk’umuturanyi we:

Twageze m’Umurenge wa RUGARAMA dusanga Inteko y’abunzi b’Umurenge wa RUGARAMA ho ari agahomamunwa kuko uwitwa SEZIKEYE Amiel ariwe Président, ibyemezo byinshi byafashwe mu myanzuro yabo hari n’ubwo bafataga ibyemezo kubyo bataregewe, maze twegera abaturage batubwira ko hari umwunzi witwa MUKERAGABIRO Adrien ufatanya n’umuturage witwa MWAMBUTSA Augusitin bita BARISESERA, ko aba aribo birirwa mu giturage bashaka imanza zabonekamo amafaranga “Ruswa” batumwe na SEZIKEYE Amiel witwaza asano ya hafi n’ubucuti afitanye na bamwe mu bayobozi b’Akarere ka BURERA. Agahomamunwa na none usanga nabishimira ko bahawe iyo myanzuro ibogamye ibyabo biba byarabashizeho kubwo kugurira inteko;

Tugeze m’Umurenge wa CYANIKA twasanze hari umugabo witwa BUKOKWE wagurijwe amafaranga agiye m’Urukiko aratsindwa, yisunga ka gatsiko bamamaza ko ari URUNGUZI inzego zimutahuraho uburiganya zimutaye muri yombi asaba imbabazi yubahiriza ibyemezo by’inkiko.

Mu isesengura ryimbitse twakoze , twasanze nta Banque Lambert “URUNGUZI” ikirangwa mu ntara y’Amajyaruguru ahubwo hari ikibazo cy’abantu bashora abandi mu manza “Gucuruza amahugu”, ni agatsiko gakorana n’abantu bamwe bo mu nteko z’abunzi batari inyangamugayo. Bityo tuboneyeho kwibutsa urwego rw’abanyamategeko rufite mu nshingano zarwo abunzi “M.A.J” kurushaho kwegera inteko z’abunzi kuko bamwe aho kwitwa abunzi koko ahubwo babaye ba GATERANYAMIRYANGO; Ku nzego z’ibanze nizirusheho kwegera bene abo baturage zibagire inama kuko bazahinduka imburamukoro bagakena bagasigara ari umuzigo kuri Leta.

 

Abaturage b’Intara y’Amajyaruguru kandi twasanze bashimira uwari Governor w’intara y’Amajyaruguru Bwana GATABAZI Jean Marie Vianne wagiriwe icyizere akazamurwa mu ntera, ubu akaba ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu maze baduha intashyo mu kinyamakuru cyabo Gasabo net ngo tuzamubashimire ko yabahaye inama n’impanuro byiza bakava muri iyo Lambert yari ibugarije, ubu bakaba bamaze kwiteza imbere bagana ibigo by’Imari n’amabanki.

 825 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *