Gakenke:Nyuma y,ifungwa rya gitif Valens,bamwe mu baturage ba Muhondo barasaba leta gukurikirana bamwe mu bayobozi bica amabwiriza ya COVID-19

Nyuma yaho Hakuzimana Valens wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w,Umurenge wa Muhondo atawe muri yombi azira gukubita umumotari wari uhetse urusenda avuye i Kigali.Bamwe mu baturage buwo Murenge basaba inzego za leta gukurikirana bamwe mu bayobozi b,uwo Murenge , Dasso na polisi bitwaza icyo baricyo bakarenga ku mabwiriza ya Covid-19.

Ibyo bibaye nyuma yaho inama y,umutekana y,Akarere ka Gakenke ishyiriyeho amabwiriza,  abaturage bavuga ko akakaye mu rwego rwo kwirinda corana.

Ayo mabwiriza avuga ko:Nta muturage wemerewe kurema isoko ryo mu Kandi karere uko byamera kose. Nta muturage wemerewe kujya guhinga cg gusarura ibyo yahinze hakurya mu Kandi karere uko byamera kose. Nta muturage uturutse hakurya mu Kandi karere wemerewe kuza mu kacu gukora ibyo bikorwa byavuzwe haruguru

.Buri muyobozi w’ akagari arapanga itsinda rihoraho rigomba kuba riri ku byambu byose biduhuza na Nyabihu na Musanze rigakumira abashaka kwambuka cg kwinjira. Urutonde rw’ abagize iryo tsinda rugomba kumenyeshwa umurenge ejo mu gitondo.

Umuntu wese ushobora kwinjira mu murenge aturutse Kigali cg ahandi anyuze panya, namenyekana agomba kubanza kujya kwipimisha (ibi birareba imirenge yose).

Bamwe mu baturage bavuga ko hari bamwe mu bayobozi bitwaje aya mabwiriza bakirwa baca abaturage amafaranga , bo bagahindukira bakayica bitwaje icyo baricyo.

Umwe mu baturage utifuje ko izina rye ritangazwa ati:Leta nidukize bariya bayobozi bitwaza ariya mabwiriza akakaye , batubuza umutekano,baca amande abacuruza inzoga cyangwa abazinywa.Urugero mwarimu Ntamukunzi afungiye ubusa , bamuziza ko yacuruzaga inzoga kandi arimo arara .Bamuciye amande y.ibihumbi 50, arayatanga ariko ntiyafunguwe.Ko arwaye napfira muri gereza bizagenda gute.Ese ko komanda ufite inyenyeri 3, uba ku Rushashi ntituzi izina rye , ariko bavuga ko ari CP Karyezi w,igikara mugufi, ku munsi w,isoko aza i Muhondo akirwa aca abaturage amafaranga ngo barenze ku mabwiriza ya Covid-19.Yamara kubona aye akazamuka n,ipikipiki no ku Murenge wa Muhondo akajyana na agronome w’umurenge kunywa inzoga muri kantine ya paroisse Muhondo.Bakifungirana ikiri padri, agronome nabo bapolisi 2 baba baje na moto, bafite ubuhe budahangarwa.

Ushaka ukuri azabaze abakobwa bacururizamo.

 23,261 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *