Croix Rouge Rwanda:Umunsi mpuzamahanga wo kugabanya ubukana bw’ibiza wabereye mu Karere ka Ngororero.
Tariki ya 22 Ukwakira 2021 wari umunsi ngaruka mwaka wo kugabanya ubukana bw’ibiza .Buri mwaka Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yifatanya n’indi miryango kwizihiza uwo munsi.Umwaka ushize wari wabereye mu Karere ka Rubavu.
Uyu mwaka iki gikorwa cyabereye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Hindiro.Hakaba haratewe ibiti igihumbi magana atanu ( 1.500) ku musozi wa Gatwebano , mu Mudugud wa Rwamiko, Akagali ka Runyinya mu Murenge wa Hindiro.
Munyarukiko Aloys, umukozi w’Akarere ushinzwe amashyamba n’umutungo Kamere mu Karere ka Ngororero yabwiye abaturage ko igiti, ari ubuzima.
Munyarukiko Aloys, umukozi w’Akarere ushinzwe amashyamba n’umutungo Kamere mu Karere ka Ngororero (Photo:Captone)
Ati:”Ngirango mwese muzi ko, igihugu cyacu cyahuye n’imihindagurikire y’ikirere, hagwa imvura nyinshi yangiza ibikorwa remezo.Mu rwego rwo guhangana n’ibiza twateye ibiti. Igiti kivamo ibintu byinshi baracyubakisha , hari ibiti byera imbuto ziribwa.Ariko hano by’umwihariko ibiti twateye bizadufasha kubungabunga isuri, kuko kano karere kacu kari mu misozi ihura n’ibiza cyane.Ibiti bizabungabungabunga ubutaka bwo gutwarwa n’isuri.Ni bikura mushobora kubyubakisha ibindi mukabigurisha mukabona amafaranga.Igiti rero ni ubuzima.”
Bamwe mu baturage bari muri icyo gikorwa babwiye itangazamakuru ko bishimiye ubutabazi bwa Croix Rouge y’u Rwanda mu bijyanye no kubafasha kubungabunga ibidukikije birinda Ibiza.
Uwimana Matayo , umuturage akaba n’umukorerabushake wa Croix Rouge y’u Rwanda (Photo:Uwitonze Captone)
Uwimana Matayo , umuturage akaba n’umukorerabushake wa Croix Rouge y’u Rwanda ati:”Hano ku musozi wa Gatwebano ni umwe mu misozi igizwe Akarere ka Ngororero kahuye n’inkangu cyane.Bamwe mu bari bahatuye bimuriwe ahandi bitewe n’ibiza.Abahasigaye bahawe ibiti byo gutera ngo bifate ubutaka budakomeza gutwarwa n’inkangu.Nk’umukorerabushake nzafatanya na bagenzi banjye gukangurira abaturage gufata ibiti neza .”
Umunyamab anga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro, Tuyizere Anastase yashimye iki gikorwa , by’umwihariko ashimira Croix Rouge y’u Rwanda idahwema kubatera inkunga mu bikorwa byose by’ubutabazi.
Tuyizere Anastase Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Hindiro ( Photo:Gasabo)
Ati:”Turashima Croix Rouge y’u Rwanda kutuba bugufi mu bihe bibi by’ibiza.Umwaka ushize ubwo kano Karere kacu kahuraga n’ibiza, Croix Rouge yatabaye n’ingoga itanga ibiribwa n’ibiryamirwa.None kuri uyu munsi ngarukamwaka wo gukumira Ibiza yifatanyije natwe mu gikorwa cyo gutera ibiti tubungabunga ibidukikije.Mu gihe cyo kwirinda no guhangana na Covid-19.Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yatanze amasabune yo gukaraba , yubaka n’ubukarabiro ku mashuri n’ahandi hatandukanye.Harakabaho Croix Rouge y’u Rwanda.”
Karangwa Eugene, umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe gukumira no kurinda Ibiza yishimiye intera Akarere ka Ngororero kageze kabungabunga ibidukikije, avuga ko mu bikorwa byinshi byo guhangana n’ibiza Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifasha abahuye n’ibiza cyane abababaye kurusha abandi.
Karangwa Eugene, umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ushinzwe gukumira no kurinda ibiza( Photo:Captone)
Ati:”Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta, ikorana neza n’Akarere ka Ngororero.Twafatanyije ubushakashatsi butuma haba ibiza muri kano Karere hanyuma dukora n’igenamigambi.Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta, ikaba yishimira umusaruro wavuyemo kandi izakomeza gufatanya n’Akarere gukumira no guhangana n’ibiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero ( uri ku ifito hasi), akaba n’umushyitsi mukuru ,yavuze ko igikorwa cyo gutera ibiti cyakozwe ari umusaruro w’imiyoborere myiza mu iterambere ry’umuturage.
Ati:”Ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta birivugira, yakoze byinshi muri kano Karere ka Ngororero.Yafashije abaturage mu bihe by’ibiza no mu gihe cyo guhangana na COVID-19.Yatanze ubufasha bw’ibanze ndetse n’amatungo.Tukaba dushimira Croix Rouge y’u Rwanda mu gufasha guhindura imyumvire y’abaturage bo muri kano karere.”