Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR),ryahuguye abayoboke baryo
Tariki ya 31 Ukwakira 2021, i Nyamata , Ishyaka rya Gisosiyalisiti Rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryahuguye abayoboke baryo ku bijyanye n’Amateka na demokarasi mu matora .
Umuyobozi w’ishyaka Hon.Rucibigango Jean Baptise yasobanuye mu ncamake icyo amahugurwa agamije agaragaza ko ubuyobozi bw’ishyaka ndetse n’abayoboke baryo bishimiye urwego u Rwanda rugezeho mu miyoborere myiza. Ibi byose akaba ari agaciro k’Abanyarwanda bakomeje kwihesha ishema mu gihugu cyabo no mu ruhando rw’amahanga. Umuyobozi w’ishyaka Hon.Rucibigango Jean Baptise
Hon Uwingabe Solange yasobonuye itegeko Nº 001/2021.OL ryo ku wa 30/01/2021. rihindura Itegeko Ngenga n° 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora.
Hon.Uwingabe yabwiye abitabiriye inama ko iri tegeko ryahindutse bitewe n’ibihe bya COVID-19, asobanura zimwe mu ngingo zavuguruwe ku bijyanye n’amatora y’inzego z’ibanze.
Ati:” Itegeko ryagengaga amatora mbere ryakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.Byabaye ngombwa ko abari mu myanya bayigumamo kugeza icyorezo cya Covid-19, gicishije make.Biba ngombwa ko itegeko rigenga amatora rivugururwa.”
Hon.Solange Uwingabe yasobanuye ko mu rwego rwo kunoza imikorere n’imiyoborere myiza byabaye ngombwa ko iteka rya Minisitiri ufite Ubutegetsi bw’Igihugu mu nshingano ze, amaze kubijyaho inama na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, rimenyesha ko ayo matora asubitswe kubera inzitizi ntarengwa.Kandi ko iyo inzitizi ntarengwa itagihari, habayeho kuvugurura iryo tegeko rifite ingingo 7, ku buryo amatora akorwa mu buryo buziguye.
Hon.Solange Uwingabe( Photo:Captone)
Rumwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye amahugurwa ( Photo:Captone)
Ikiganiro cya kabiri “Demokarasi n’amatora bikozwe mu mucyo”cyatanzwe na Ndayizeye Jozias .
Ndayizeye Jozias yasobanuye ko Democratie ari ijambo rikomoka ku kigereki <demos>bikaba bivuze ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage binyuze mu mucyo.Naho Election bikava ku ijambo <eligere> bivuze gutora cyangwa kwihitiramo.Amatora akaba yakorwa ku buryo buzigiye cyangwa butaziguye.Amatora akozwe mu mucyo, mu bwisanzure no mu kuri,akaba ari umusingi w’iterambere.
Mu kiganiro cye Ndayizeye yakomeje asobanura uko inzego z’ubuyobozi zitorerwa.Iby’ingenzi mu gihe cy’amatora nko kubahiriza ihame rya demokarasi itavangura.Kudakoresha amatora ku gitsure , mu ntambara cyangwa imvururu.Kwirinda uburiganya no guha amahirwe angana ku bakandida bose, cyane mu kwiyamamaza mu itangazamakuru rya leta.
Mu bijyanye n’amatora hari kandi ibyiciro by’amatora .Icya mbere hari kwiyamamaza kw’abakandida bapiganira imyanya y’ubuyobozi.Itora nyirizina no guhuriza hamwe amajwi ku biro by’itora.Hari gutangaza uwatsinze mu matora hashingiye ku bwiganze bw’amajwi yabonye .Naho icyiciro cya nyuma ni kwandika inyandikomvugo(PV), isobanura neza uko amatora yagenze.
Jozias Ndayizeye yasoje ikiganiro avuga ko mu matora hari uburyo bukoreshwa hashingiye ku bwoko bw’amatora ateganwa gukoreshwa haba ku buryo buziguye cyangwa butaziguye.Ariko ubukoreshwa ubu:Ni ubwumvikane busesuye( consensus); kumanika ukuboka hejuru no gutorera ahantu habugenewe.
Ikiganiro cya gatatu ku ncamake y’amateka ya demokarasi n’amatora mu Rwanda cyatanzwe na Me Valens Nyampatse Kamali.
Me Valens ati:”Nkuko byatangajwe na Musenyeri Class, ngo abazungu b’Ababirigi bakigera mu Rwanda basanze u Rwanda ruyobowe neza , umwami afite demokarasi mu bitekerezo bye.Noneho bibabera ikibazo kuruyobora nibwo bazanye amacakubiri y’amoko.Ku ngoma ya Kayibanda na Habyarimana bavugaga demokarasi mu magambo gusa.Byagiye bigaragarira mu matora, aho batoraga umuntu batitaye ku bushobozi bwe cyangwa icyo umukandida azamarira rubanda.Ahubwo bakamutora mu cyo bise ko rubanda nyamwinshi rumuhundagajeho amajwi.Byakomeje gutyo biyita Abarwanashyaka bagamije gupyinagaza abo batifuza.”
Ikiganiro cya 4 “Amakosa akunzwe gukoreshwa mu matora “ cyatanzwe na Uwitije Clementine.
Amahugurwa yagenze neza, abayitabiriye bavuze ko bungutse ubumenyi bwinshi ku mateka na demokarasi byaranze igihugu cyacu ndetse n’ubumenyi butandukanye ku migendekere y’amatora, biyemeza kuzafasha Abenegihugu babahugura kandi babaha amakuru azabafasha mu gikorwa cyo gutora abayobozi b’inzego z’ibanze ateganyijwe muri iyi minsi.