Uruhuri rw’ibibazo by’ingutu mu bitaro bya Kibirizi
Nkuko bitangazwa na bamwe mu bakozi b’ibitaro ngo ibyo bitaro biterwa n’akajagari k’imikorere mibi ya farumasi , itonesha , guhisha amakuru mu mpapuro no gutoteza abo batavuga rumwe.
Umwe mu bakozi b’ibitaro utifuje ko izina rye ritangazawa ati:”Kuva Dr.Twizeyimana J.de Dieu yagera mu bitaro bya Kibirizi ,ibintu byarushijeho kuzamba.Uretse ko nta gitangaza kirimo kuko no ku bitaro bya Byumba yakunze kuvugwaho imikorere mibi.Hano ku bitaro bya Kibirizi hari akajagari gateye ubwoba.Urugero iyo bavuye kurangura imiti. Ntibacuruza ku giciro gikwiye.Hari igihe bacuruza ku giciro cyo hejeru cyangwa bagacuruza ku giciro cyo hasi. Dr.Twizeyimana J.de Dieu , umuyobozi w’ibitaro amaze kumenya ko, ako kajagari kazamukoraho yatangiye gushaka amayeri yo gusisibiranya ibimenyetso y’imikorere mibi , nibwo abwiye abakozi bo muri recouvrement guhisha amakuru muri systeme y’ibitaro .Bagiye basiba imwe mu mibare kugirango bitazamenyekana kwa Auditeur General , agatumizwa muri PAC, kuko ahorayo yisobanura.”
Uwo mukozi akomeza avuga ko Dr.Twizeyimana J.de Dieu yabwiye Mutegarugori Mariyane gusiba imwe mu mibare muri facture z’imiti, arabyemera kuko yabonaga byakora no ku mugabo we, Ndizihiwe Theoneste ushinzwe farumasi y’ibitaro.Ariko ushinzwe gukora facture arabyanga , bikurura amakimbirane hagati y’abo bakozi bombi.Uwanze guhindura bamugerekaho icyaha ngo akora nabi kuko atabashyigikiye mu manyanga yabo.Uyu Ndizihiwe arangwa n’ubuswa mu mikorere ye , buri gihe ashyirwa mu majwi n’abakozi ko nta kigenda byaba byiza asimbujwe ariko, umuyobozi w’ibitaro Dr.Twizeyimana J.de Dieu akamukomeraho bitewe n’ubushuti bw’amanyanga baziranyeho.
Ati:”Bimaze kumenyekana ko Mutegarugori Mariane, umugore wa Ndizihiwe yakoze impapuro mpimbano , yikuye mu isoni avuga ko yatotejwe .Maze icyaha bakigereka kuwanze gusiba izo nyandiko Twizeyimana yifuzaga .Nibwo bitabaje discipline y’akarere muri icyo kibazo irabyiga, isaba ko abo bagore bombi bagawa nyuma bakiyunga.Bigeze kwa meya w’Akarere ka Gisagara arabyanga.Asaba ko hakorwa indi raporo ihagarika uwo mudamu wanze gusiba imibare muri computer.Ubu hari raporo 2, imwe ya discipline n’indi irimo nyobozi na discipline n’abayobozi b’ibitaro .Ariyo meya yashingiyeho avuga ko uwo mukozi ahagarikwa amezi 3 adahembwa cyane ko n’ubundi ngo abahoza mu nkiko bagatsindwa.”
Ibitaro bya Kibirizi byagiye birangwamo imicungire mibi y’abakozi kugeza n’ubu.
Habayemo imanza zatumye leta icibwa amafaranga menshi. Hari uwabatsindiye miriyoni 22 n’imisoro irimo.Uwitwa Gatete Theogene bamwishyuye 9,000,000 bimukurizamo no guhagarikwa ku kazi.Uwizeyimana Claire bamwishyuye 800,000fr naho Muberwa Yvonne bamwishyuye mu mezi abiri ashize 200 000fr byose kubera management y’abakozi idahwitse.
Ikirebana na PBF( Prime de performance) hagiye habaho kwishyura nabi izo Pbf ku buryo hari ayo bategetswe kugarura .Bagakoresha inama abakozi , bagatora comité izakurikirana ibyo bintu .Nyuma y’uko umugenzuzi w’imari ya leta agaragaje ko PBF zitangwa nabi nyuma procureur wa leta agasaba ko bagarura ayo mafranga mu isanduku ya leta.
Inama y’abakozi yemeje ko hajyaho itsinda rirebera ibyo bintu kuko hari umwuka mubi ushingiye kuri ibyo bibazo.Kuko Kabarisa, umuyobozi ushinzwe abakozi yayitangaga uko yiboneye.We n’abayobozi bakiha menshi abandi bakozi bo hasi bakabaha itica ntikize.
Nyuma abakozi batunguwe no guhimbirwa compte rendu , bavuga ko babyemeje batangira kuyabakata badashingiye kuri raporo ya komite bari bitoreye .Ikibabaje nuko hakaswe abakozi bari bahawe make. Iki kibazo kikaba cyaragarutse muri raporo y’umugenzuzi w’imari uyu mwaka.
Umwe mu bakozi ati :”Ubu busambo bwakozwe na Kabarisa Alphonse ushinzwe abakozi, wahimbye indice itariyo afatanyije na Bede John, Administrateur ushinzwe abakozi ku karere ka Gisagara.
Tuvugana na Dr. Twizeyimana J.de Dieu kuri ako kajagari n’ubusambo bivugwa mu bitaro bya Kibirizi ayobora yavuze ko iryo ari iterabwoba naho Kabarisa atubwira ko ibyo byabazwa Auditeur.
Ubutaha tuzabagezaho amanyanga yose ya Twizeyimana J.de Dieu na Kabarisa n’ikibazo cya carburant station GEMECA ( ENES) n’ibindi byinshi tugitohoza.Bivugwa ko aba bagabo bombi bigeze kwangana nk’imbeba n’ipusi ariko ngo muri iyi minsi bitewe n’imikorere yabo nk’iya Abababironi bakekwaho babaye incuti.