IBIBAZO BY’INGUTU MU BAHINZI B’IBIRAYI BO MU TURERE: “Burera; Musanze; Nyabihu na Rubavu”.
Ni uturere two mu ntanzi z’ibirunga, ubutaka bw’amakoro:
*BURERA na MUSANZE, mu ntara y’Amajyaruguru;
*NYABIHU na RUBAVU, mu ntara y’Iburengerazuba.
Bwera imyaka itandukanye: -Ngengabukungu “Ibireti” na
-Ngandurarugo “Ibirayi; Ibigori; Ibishyimbo; Ingano; Amasaka; Amashyaza; Urutoki ndetse n’imboga”. Ubu haravugwa ibibazo by’ibihombo abahinzi b’ibirayi bahuye nabyo mu bihembwe by’ihinga A na B mu mwaka wa 2021 ndetse mu karere ka BURERA; Umurenge wa Gahunga bo bagira n’igihembwe cy’ihinga kidasanzwe bita “Saison C”. Ibyo bihombo ahanini babitewe n’igiciro cy’ibirayi cyagiye hasi cyane ugereranije n’igishoro, igishoro cy’umuhinzi kibarwa hashingiwe ku isambu; Imbuto; Imibyizi; imiti n’inyongera_ musaruro, wabara ibyo byose ugasanga umuhinzi w’ibirayi akorera mu gihombo ugereranije n’uko agurisha umusaruro wabonetse yiyushye akuya.
Ibirayi byera mu misozi miremire hagati ya metero 1800_ 2400 z’ubutumburuke, hari imvura ihagije igwa ku gihe; Ubutaka bwaho burirabura kandi buraseseka, bityo haboneka umusaruro uhagije k’uburyo nka 95% by’umusaruro wose w’ibirayi mu gihugu ariho uva. Uyu munsi ikiro cy’ibirayi ni amafaranga 110f/ kg, iby’umweru “Peko; Kirundo; …” n’amafaranga 130f/ kg, ibitukura “Kinigi; Gisubizo; …”, ibi biciro sibyo kuko umufuka wuzuye ibirayi uhabwa ibiro m’uburyo bw’igereranya “forfait” bakabara hagati “120kg_ 130kg”; Iyo upimura usanga umuto upima ibiro 145kg ndetse hari nugeza ku biro 155kg. Ubwo rero n’ibyo biciro sibyo, ugereranije umuhinzi ahabwa 70f/ kg ku birayi by’umweru na 90f/ kg ku birayi bitukura. Nyamara mu itangazo ry’ibiciro ryashizwe ahagaragara na Minisiteri y’ubucuruzi, ibivugwamo bihabanye kure n’igiciro umuhinzi ahabwa n’abacuruzi babyo bazwi kw’izina “ABAMAMYI”.
KUBERA IKI HAKOMEJE KUVUGWA UBUMAMYI MU BIRAYI?
Ibirayi n’igihingwa gifite isoko rinini ariko isoko rizwi nk’isoko rusange ni iryo mu mujyi wa Kigari “NZOVE”. Mu bushakashatsi cg se mu busesenguzi ikinyamakuru cyanyu gasabo.net cyakoze cyasanze bidashoboka ko igiciro cy’ibirayi cyatungana hatabanje kunozwa ibiciro ku isoko rusange ndetse n’ingamba zose zigafatwa bahereye kuri iryo soko, noneho hakabaho guhuza abahinzi n’iryo soko cyane ko ubu byoroshye kuko abahinzi bose bamaze kwibumbira mu makoperative abafasha guhuriza umusaruro w’ibirayi ku makusanyirizo bihitiyemo; Muri urwo rwego twasanze bibaye byiza habaho kwihuriza hamwe kw’abacuruzi b’ibirayi nabo bagakora ishyirahamwe rizwi kuri buri kusanyirizo kugirango akajagari n’ubumamyi bicike burundu, bityo no gukurikirana ibyemezo n’ingamba ku biciro bikworohera ababishinzwe.
IMBUTO N’INYONGERA MUSARURO
Ikinyamakuru gasabo.net cyakomeje gusesengura ikindi gitera igihombo mu buhinzi bw’ibirayi, gisanga ari ibura ry’imbuto nziza n’inyongera_ musaruro itaboneka ku gihe. Ubu abahinzi batangiye gutegura igihembwe cy’ihinga bita “A” mu mwaka wa 2022, imvura igwa hakiri kare muri uku kwezi kwa 12/2021 ahenshi mu turere twa BURERA na MUSANZE imbuto yamaze kugera mu butaka ndetse binavugwako abazarenza ukwezi kwa 2/2022 bataratera imbuto ibirayi bitazera neza. Mu kwezi kwa gatatu n’ukwa kane imvura iba nyinshi bikagabanya umusaruro, baba batera imiti cyane nabyo bitera igihombo n’imbuto ntibikika kuko irabora kubera amazi aba yarabaye menshi mu butaka.
Ibura ry’inyongera_ musaruro “Ifumbire mva_ruganda”, abacuruzi bayirangura yose bakayibika ntibayihe abahinzi yamara gushira mu bigega byaho bayirangura bagatangira kuyihera abahinzi ku giciro kiri hejuru y’icyagenwe; Usanga ku kiro bazamuyeho hagati 100f_150f/ kg, ndetse hamwe bikavugwako igurishwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda m’uburyo bwa magendu “froide”. Aha harimo uruhare rw’inzego z’ibanze zirangarana abahinzi bagapfukiranwa, ndetse hari n’abayobozi bahabwa amakuru y’aho ifumbire yahishwe bakirengagiza kubikurikirana kuko baba babiziranyeho n’abo bacuruzi. Ibi nabyo bikaba biri mu bitera umuhinzi igihombo kuko Minisiteri y’ubucuruzi ibara igishoro cy’umuhinzi ikagena igiciro ifatiye uko yaguze inyongera_ musaruro.
Ikinyamakuru cyanyu gasabo.net dusoza inkuru turasaba kandi tugatanga inama ku bahinzi; Abayobozi b’inzego z’ibanze; Ibigo bya Leta “RAB na RCA”; Abikorera “OAF/ TUBURA; ETG na YARA Ltd” ndetse n’imiryango, bose nk’abafatanyabikorwa ngo bakore uko bashoboye buri wese ku bimureba hakemuke ibibazo byose twagaragaje mu nkuru. Hafatwe kandi ingamba zatuma ubuhinzi bw’ibirayi bwafatwaga nka zahabu y’abaturage muri turiya turere burushaho gutera imbere naho ubundi igihingwa cy’ibirayi kiri mu marembera, bityo abahinzi bashakirwe imbuto nziza zigezweho kugirango hongerwe ubwiza n’ubwinshi bw’umusaruro; Byongeye hazibwe icyuho giterwa n’UBUMAMYI mu bucuruzi bw’umusaruro hamwe n’ubujura buvugwa kuri bamwe bacuruza inyongera_ musaruro “amafumbire”.
MANIRAGUHA Ladislas,
Umunyamakuru wa gasabo.net mu ntara y’amajyaruguru.