Ishyaka PSR,ryahuguye abayoboke baryo kuri politiki y’abakozi ,umurimo n’amasendika

 

Tariki 23 Mutarama 2022, isahyaka PSR, ryahuguye  abayoboke baryo  30 biganjemo urubyiruko.Ndayizeye Josias , umugenzuzi w’umutungo w’ishyaka PSR, yabwiye  ikinyamakuru gasabo.net ko abatumiwe ari abahagariye za komisiyo z’ishyaka PSR, mu bice bitandukanye by’igihugu. Kuba haratumiwe abantu bake ni uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ati:“Abatumiwe bahuguwe ku itegeko rigenga umurimo ku bakozi batanditse, nabo bakazarisangiza abandi.”

Perezida w’ishyaka  ku rwego rw’igihugu, Hon. Rucibigango J.Baptiste yasabye urubyiruko rwitabiriye ayo mahugurwa kuba urumuri mu gufasha leta gushyira ingufu mu gushaka icyateza imbere abakozi n’abakoresha muri rusange bubahiriza itegeko ry’umurimo.

Camarade Bagirihirwe Jean de Dieu, akaba ashinzwe  gutunganya ibijyanye n’amategeko mu rugaga rw’abakozi CESTRAR, yasobanuye Itegeko N° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda .Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya leta yo kuwa 6 nzeri 2018, risimbura Itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009.

Bagirihirwe Jde Dieu yasobanuye impamvu iri tegeko ryasimbuye iryo muri 2009, ngo nuko hari abo ryazitiraga biba ngombwa ko rivugururwa.

Camarade Bagirihirwe Jean de Dieu atanga ikiganiro ( Photo:Captone)

None iri tegeko rireba abakozi n’abakoresha mu bigo byigenga n’ibindi bitanga akazi gashingiye ku masezerano; ntirireba abakozi bo mu bigo bya leta bifite abakozi bagengwa na sitati, kuko aba bo icyakabaye amasezerano ni indahiro umukozi akora mbere yo kwinjira mu kazi.
Ngo byumvikane ko  amasezerano y’umurimo akorwa hagati y’umukoresha n’umukozi wiyemeza gukora akurikije amabwiriza y’umukoresha akabihemberwa umushahara.Ariko hakaba hari abandi bakozi bakora akazi kavunanye nta masezerano  nk’abakozi bo mu rugo , abakora mu birombe bya mine n’abandi….

Ati:”Mbere ririya tegeko ntiryarengera umukozi wo mu murimo utanditse nk’abakozi bo mu rugo , abakora mu birombe n’ahandi …Ubu rero iri tegeko risobanura neza ibirebana n’ umukozi ukorera ikigo cyangwa umuntu ku giti cye mu murimo utanditse mu gitabo cy’ubucuruzi cyangwa mu buyobozi bwa Leta . Umukozi wo mu rugo ntiyirukanwa uko yishakiye  nka mbere,  kuko hari amategeko amurengera .

Bagirihirwe Jean de Dieu, uhagarariye urugaga rw’abakozi CESTRAR, akaba n’umuyoboke w’ishyaka PSR,  yagaragarije abahuguwe,  ibyo bakwiye kwitondera byabakururira ibihano mu itegeko ryavuguruwe.

Mu byo yagarutseho cyane, ni gusobanura ingingo ku yindi , mu bijyanye n’umukozi n’umukoresha, amasezerano y’akazi, umushahara mbumbe w’umukozi ndetse no guteganyirizwa.

Jean de Dieu akomeza avuga ati:”Hari  kandi  abakoresha badashyira abakozi mu bwishingizi, cyangwa muri RSSB,  itegeko rishya  rikaba risobanura neza ibyo umukoresha agombwa umukozi we.Iyo akoze impanuka ku kazi atarateganyirijwe cyangwa  umukoresha ataramushinganishije  bikurura imanza ndetse bikarangira umukoresha atsinzwe ndetse akishyura n’indishyi z’umurengera.Hari abakana abakozi babo iyo babareze  mu butabera cyangwa bakabahindurira   imirimo isuzuguritse ngo bate akazi.Ariko bakabagumisha ku mushahara umwe.Ibyo byose , ni amatakirangoyi , kuko iyo umukozi azi amategeko amurengera atsinda shebuja.

Yavuze ko mu ngingo ya 17 yiryo tegeko rishya, ntibyemewe ko umukozi ahindurirwa umurimo agahabwa umwanya ufite agaciro kari hasi y’umushahara n’umwanya yariho.

Ati “Ingingo ya 17 ireba umukozi wari ku mwanya runaka, mu itegeko ryahinduwe, rivuga ko kubera inyungu z’ikigo umukoresha ashobora guhindurira umukozi umwanya, mu gihe mu itegeko rishya, umukoresha asabwa kumenya niba umwanya uhinduriye umukozi uhwanye n’uwo yariho n’umushahara ntugabanuke.

Ubundi umukoresha yabaga yamanura umukozi akamuvana ku bihumbi  300Frw ukamuzana kuri 100Frw, ubu ntibyemewe keretse habaye ubwumvikane ku mukozi n’umukoresha.”

Guhagarika umukozi mu gihe agikekwaho icyaha na byo biri mu byahindutse mu itegeko rishya. Umukozi ntagomba guhagarikwa mu gihe kirenze iminsi 30, icyo gihe iperereza iyo rigaragaje ku ari umwere, asubizwa mu kazi n’umushahara we w’ukwezi yamaze mu iperereza akawuhabwa.

Ingingo ya 22 muri iryo tegeko, irengera umukozi wahagaritswe mu gihe ikigo cyagize ikibazo cy’ubukungu, iyo umukoresha yinjije umukozi mushya munsi y’amezi atandatu arabihanirwa, itegeko rikarengera umukozi wahagaritswe.

Ingingo ya 117 ihana ukoresha umwana imirimo ivunanye, itegeko ry’umurimo ryo ku itariki 30 Kanama 2018, rivuga ko ufashwe akoresha umwana ashyikirizwa ubutabera agahanishwa igihano hagati y’imyaka ibiri n’imyaka itanu, n’ihazabu kuva kuri miliyoni 2Frw kugeza kuri miliyoni 5Frw.

Umwana ufite imyaka16 yemerewe gusinya amasezerano y’akazi ariko akarindwa imirimo ivunanye, mu gihe ufite 18 yemerewe gukora imirimo iyo ariyo yose.

Ati:”Hari igihe umu mama afata imyenga myinshi agaha umukozi ngo afure  , iryo ni ihohoterwa.Na none kandi hari igihe umukozi aza gukora akazi ko mu rugo , ukamuha indi mirimo ivunanye kandi ntumwongeze amafaranga.Iryo naryo ni ihohoterwa.”

Ibindi byagarutsweho, nuko n’umukozi ufite amasezerano adasinye ahabwa uburenganzira. Urugero umukozi wo mu rugo nawe yemerewe ikiruhuko cy’umwaka gihabwa abakozi, iyo atagihawe umukoresha arabihanirwa.

Perezida w’ishyaka Rucibigango J.Baptiste, yasabye abitabiriye amahugurwa gufatanya n’urundi rubyirurko  kubahiriza itegeko rishya rigenga umukozi, mu mikoranire myiza n’abakozi.

Inama mu mafoto

 

 

          Ndayizeye Josias , umugenzuzi w’umutungo w’ishyaka PSR( Photo:Captone)

Uwimana Francine, umwe  mu rubyiruko rwitabiriye amahugurwa ( Photo:Captone)

                                 Kalimpinya Queen nawe yari mu bahuguwe ( Photo:Captone)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *