Nyanza: Abaturage barifuza ko abakurikiranyweho kwica umugabo bamutemaguye baburanishirizwa ahabereye icyaha

Abaturanyi b’umuryango wa Sindayigaya Ephron, wari utuye mu mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Nkomero, Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza, wishwe atemaguwe,  barasaba inzego bireba ko abakurikiranyweho kwica uyu mugabo  baburanishirizwa ahabereye icyaha.

Aba baturage bavugako abakurikiranyweho iki cyaha baburanishirizwa aho icyaha cyabereye kugira ngo babamenye neza hanamenyekane niba koko ari bo ubwabo bamwishe cyangwa hari n’abandi bafatanyije. Abakurikiranyweho kwica Sindayigaya Ephron bashyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bajyanywe n’abaturage bo ubwabo,nyuma yo gusanganwa bimwe mu bikoresho Nyakwigendera yari afite,  bakaba bifuza ko n’ubundi bagarurwa bakaburanishirizwa imbere y’inteko yabaturage.

Sindayigaya Ephron yishwe atemaguwe mu rukerera rwo ku itariki ya 21 Mutarama 2022 ubwo yari agiye kurema isoko ry’amatungo mu Karere ka Ruhango kuko yari asanzwe acuruza inka. Amakuru aturuka muri ako Kagari yavugaga ko Sindayigaya yahamagawe n’abandi bantu basanzwe bakorana na we ubucuruzi bw’inka ngo bajyane ku isoko nk’uko bisanzwe, yicwa ari mu nzira agiye kubareba aho bamutegerereje.

Umugore wa Nyakwigendera, Mukamurangwa theresie wavutse muri 79, avuga ko yamusigiye abana batatu, nyuma yibyambayeho, ndifuza ko insanganya zambayeyo ababigizemo uruhare, babazana bakaburanishirizwa aha iwacu, byadufasha kuruhuka mu mitima yacu.ku mamkuru yaba afite kubakurikiranyweho icyaha , yavuze ko bamubwiye ko bafungiye imuhanga.

Yagize ati “ ni ubwo mu Rwanda igihano cy’urupfu cyakuweho,asanga uwishe  umugabo we akwiye igihano cy’urupfu”

Abaturanyi Bimenyimana Eliya avuga ko ko icyaha abafunze  bakurikiranyweho cyo kwica Sindayigaya Ephron kitabaye nk’impanuka ko bamwishe ku bushake kandi abigambiriye,  kuko bamutemaguye bunyamanswa. Yagize ati “turifuza ko ubutabera bwaza bukaburanishiriza aba bakurikiranyweho kwica nyakwigendera mu ruhame, cyane ko twe abaturage aritwe twabijyaniye tubashyikiriza RIB”.

Abaturanyi Niyonzima Damascene  avuga ko ni uko abo bantu bataraburana , ariko byaba byiza babazanye bakaburanira aho icyaha cyabereye. Yagize ati “ urubanza rwakihutishwa kandi rukaburana kandi ruhereye mumizi, ntabwo biriya bintu bisonabutse”

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme, yabwiye itangazamakuru  ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu babiri bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu. Yasabye abaturage kwirinda ibyaha kandi uwagira amakuru kuri urwo rupfu akayageza ku nzego zibishinzwe.

Ati “Abantu babiri ni bo bari kubazwa mu rwego rw’iperereza. Icyo dusaba abaturage ni uko uwagira amakuru yose yadufasha kumenya uwakoze ayo mahano yayatugezaho, haba RIB, Polisi n’inzego z’ibanze”.

Sindayigaya yishwe afite imyaka 48, yasize umugore n’abana, akaba yari umuhinzi asanzwe akora n’ubucuruzi bw’inka. yishwe ubwo yari agiye kurema isoko ry’amatungo mu Karere ka Ruhango kuko asanzwe acuruza inka.

ubwanditsi

 

 

 1,045 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *