Wa murwayi Rayon Sports Gikundiro atangiye gutora agatege.
Ayo ni amwe mu magambo ya bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda, nyuma yaho, Rayon Sports ibonye intsinzi ubugira kabiri, itsinze Gorilla FC na AS Kigali.
Kubera gushimisha abantu itsinda amakipe y’amahanga ndetse ikagera mu matsinda byatumye ikundwa na bose bituma bamwe bayibatiza Gikundiro cyangwa ikipe y’Imana.
Umwe mu bakunzi ba Gikundiro yabwiye ikinyamakuru Gasabo ati:”Aho Rayon Sports yambariye inkindi, isigaye ihambariye ibicocero, nawe se nta kipe itayitsinda .Uzi gukundwa na Marine FC ibitego 3 mu rugo , ukanganya na Espoir FC,ni akaga pe.Kiyovu yayinyagiye 2 kose, nyuma yikubita agashyi inganya na APR FC.”
Undi ati : “Rayon Sports ni ikipe ikomeye ku izina, irwaye hose kuva ku birenge, ku mutima ( defence) no mu mutwe(ba rutahizamu).Wagirango ikinisha abasaza na za ruhuma zitareba mu izamu.Wakinisha ba Manzi Thierry, Kwizera Pierrot ukabona umusaruro koko. Kubakinisha ni nko kugura imodoka ishaje moteri iKigali kandi utuye Musanze , birumvikana ko utaterera Shyorongi!”.
Aho bigeze bigaragara ko uyu murwayi Rayon sports atangiye gutora agatege, mbese ageze mu gihe cyo kunywa ka potaje n’utubuto.Ese umuganga uzamuvura azava he bahu ko yenda kuducika!
Nkuko bivugwa ngo , uyu murwayi Gikundiro yabanje kuvurizwa ku baganga gakondo nka ba Masudi Djuma na Romami Marcel, bamujombagura udushinge biranga .Nibwo umurwaza , Uwayezu jean Fidele, yigiriye inama yo kumujyana ku baganga ba kizungu, avurwa na Dr.bamenya Jorge Manuel da Silva Paixão Santos uzwi ku zina rya Paixão.
Burya ibya abapfu biribwa n’abapfumu koko!Uyu muganga se w’umupira w’amaguru hari icyo azafasha Rayon Sports, abakunzi bayo bakongera kubyina Murera!Dore ko akibona imbehe kimwe n’abandi ba kirihahira yavuze ko aje gutwara ibikombe da!Aka wa wundi wavuze ati:Nitabyara inyana irabyara ikimasa.Wasanga koko Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, inzuzi aziteye .Buriya nadatwara icya shampiyona aratwara icya Amahoro.
Kandi yabivuze ku mugaragaro ati :“Nje hano gutwara shampiyona n’ibindi bikombe, dukeneye inkunga yanyu, tuzakora ibishoboka byose ngo tubashimishe kuko abafana ni ingenzi kuri twe, igihe cyo gukora si igihe cyo kuvuga.”
Naho Uwayezu jean Fidele, perezida wa Rayon Sports wamuhaye ikiraka cyo gukama izo aragiye , yabwiye abakunzi ba Rayon Sports na ruhago muri rusange ko, icya mbere basabye uyu mutoza ari ukubahesha igikombe cya shampiyona, ndetse no gufasha Rayon Sports gusohokera u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga.
Yewe ntawe uvuma iritararenga, nako ngo umusazi yasomeje amata,amaganga yumvise bisharira ati ibitajyanye ni ibi!
Uwitonze Captone