Croix Rouge Rwanda yakoze igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 jenoside yakorewe abatutsi ifasha n’abayirokotse .
Tariki ya 29 Mata 2022 , Croix Rouge y’u Rwanda ku nshuro ya 28 yibutse abakozi , abakorerabushake bayo, abana berererwagwaga muri “CSEH de la Croix Rouge de Belgique”,abarezi babo n’abaturanyi bayo bazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda,yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Ndera n’umuryango Ibuka kubera ubufatanye bwabayeho kugira ngo aya mazu yuzure.
Karamaga Apollinaire, Umunyamabanga Mukuru wa Croix Rouge y’u Rwanda ( Photo:Gasabo)
Yagize ati “:Ndashima politiki nziza y’igihugu iharanira ubumwe bw’Abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’ iterambere ryabo.Nyuma y’iki gikorwa cyo gutaha amazu y’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Ndera , nituva hano turakomeza ku Kacyiru , ku biro bikuru bya Croix Rouge y’u Rwanda kwibuka abana, abaturanyi ndetse n’abafatanyabikorwa bose babuze ubuzima bwabo kubera uko baremwe.Rero dukomeze kwibuka ariko twiyubaka .Ntitwaje gutaha amazu gusa kuko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yaje no gutanga umusanzu wo gushyigikira abacitse ku icumu n’abaturanyi babo bakomerekeye ku rugamba rwo kubohoza igihugu ,tubaha ibikoresho by’ibanze byo kubafasha kukomeza kwiyubaka.”
Nyirahabimana Léocadie,wahawe inzu mu Mudugudu wa Jurwe yashimye Croix rouge y’u Rwanda yabakuye mu bukode aho babaga ku Kacyiru .Ati:Ngirango namwe muzi ubuzima bubi bw’ubukode , hakazamo n’ikibazo cyo gutunga no kurihira abana amashuri.Ni ibibazo bikomeye , ubu tumerewe neza .”
Sebaganwa Guillaume,wari uhagarariye Croix Rouge y’u Rwanda yabwiye abahawe amazu ko ari ayabo bagomba kuyafata neza .
Ati:”Aya mazu ni ayanyu mugomba kuyakorera isuku akaramba.Mwahoranye amazu ,yasenwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Uzi kuba waratunze inzu ukayibura idatwawe n’isuri, ahubwo isenywe n’abagizi ba nabi.Ni akaga gakomeye, kubura inzu warayisanganwe ukajya gukodesha.Ni muri urwo rwego Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yabubakiye aya mazu, mukava mu bukode mukajya mu mazu yanyu.Mukomeze mwihane .”
Amwe mu mafoto agaragaza igikorwa cyo gutaha amazu mu Mudugudu wa Jurwe mu Murenge wa Ndera
Nyuma y’icyo gikorwa, umuhango wo kwibuka wakomereje ku cyicaro cya Croix Rouge y’u Rwanda ku Kacyiru , ubanzirizwa no gushyira indabo ku rwibutso ruri muri icyo kigo.
Abitabiriye uwo muhango bahawe ikiganiro ku mateka ya jenoside yakorewe abatutsi kiganisha ku kunga ubumwe bw’Abanyarwanda no gucana urumuri rw’icyizere.
Amwe mu mafoto agaragaza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 yibutse abakozi , abakorerabushake bayo, abana berererwagwaga muri “CSEH de la Croix Rouge de Belgique”,abarezi babo n’abaturanyi bayo bazize jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.