KIREHE: Polisi yafashe uwakwirakwizaga amafaranga y’amiganano
Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zifite ifaranga ry’igihugu mu nshingano zihora zigisha abanyarwanda ububi bwo guhimba no gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda, kuko usanga bimunga ubukungu bw’igihugu.
Ni nayo mpamvu usanga hashyirwaho ibihano bikomeye ku muntu ufashwe akora amafaranga cg ayakwirakwiza mu baturage, kuko Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
Mu bikorwa biherutse gukorwa na Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kirehe ku wa gatatu, tariki ya 27 Mata, yafashe umugabo witwa Simbiga Innocent w’imyaka 68 afite inoti ya 2000, yinjiye mu kabari agiye kuyigura inzoga ya gakondo izwi ku izina ry’ikigage.
Yafatiwe mu Murenge wa Nyamugari, Akagali ka Kazizi, Umudugudu wa Gasetsa, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwacuruzaga icyo kigage mu kabari.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana, yavuze ko umucuruzi w’ikigage yahamagaye Polisi ayibwira ko hari umukiriya umwishyuye amafaranga 2000 y’amiganano, Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumufata bahageze basanga Simbiga agihari koko n’ayo mafaranga ari amiganano.
Akimara gufatwa yavuze ko ariya mafaranga nawe yayahawe n’undi muntu ariko atavuze amazina ye
SP Twizeyimana yashimiye umucuruzi washishoje agatahura ko ariya mafaranga ari amiganano bityo agahamagara Polisi ikayafata atarakwirakwizwa mu baturage, anakangurira abacuruzi ndetse n’abandi baturage kujya bashishoza neza igihe bahawe amafaranga.
Yasoje yihanangiriza abantu bose bafite ingeso yo gukora amafaranga ko ari icyaha gihanwa bikomeye n’amategeko y’u Rwanda.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyamugari ngo hakorwe iperereza ryaho ayo mafaranga yavuye, kandi hanakurikizwe amategeko.
gasabo.net
1,498 total views, 2 views today