Nyabihu-Musanze na Burera:Maniriho Sipriyani, Niyonzima J.Claude-Difensi na Alphonse Ntamugabumwe ngo bashinze inganda z’imiti n’amafumbire bitujuje ubuziranenge

Nkuko bitangazwa na bamwe mu bahinzi bo mu Turere twa Nyabuhu,Musanze na Burera ngo hari bamwe mu bacuruzi , bacuruza imiti n’ifumbire by’inyongeramusaruro bitujuje ubuziranenge.Abashyirwa mu majwi ni benshi ariko abatungwa agatoki ni Maniriho Sipiriyani ukorera mu isoko rya Mukamira, Niyonzima Jean Claude bita Difensi na Ntamugabumwe Alphonse wo mu Karere ka Burera.Aba bose barabihakana bakavuga ko batabikora bikorwa n’abandi..

Hashize igihe kitari gito abahinzi bo mu karere ka Burera bataka kubura inyongera_ musaruro ariko uyu munsi ho ni iby’agahomamunwa, bafite ikibazo cyo kubura ifumbire ya NPK kandi mu tundi turere irahari ariko Burera yo yatinze kwishura nkunganire itangwa ngo abacuruzi babone uko bayirangura.

Ikinyamakuru gasabo.net cyaganiriye na bamwe mu bahinzi ndetse n’abacuruzi b’inyongera_ musaruro, abacuruzi bagitangariza ko ifumbire ya NPK ihari mu bigega bya APTC ariko ko hari ikibazo cyo kuba Akarere ka Burera gakererwa kwishura amafaranga yongererwa umuhinzi bita “Nkunganire”, iyo nkunganire itangwa mu rwego rwo kworohereza umuhinzi ngo abone ifumbire ku giciro cyo hasi, bityo kuba akarere gatinda kwishura bimugiraho ingaruka; Twegereye ubuyobozi ngo twumve icyo bubivugaho badutangarizako ikibazo bakizi ndetse ko bagiye kugikurikirana ariko iyi mvugo ntisubiza ikibazo cy’umuhinzi kuko kudahingira igihe bigira ingaruka ku musaruro yari yiteze kuzabona.

Mu buryo bwimbitse ndetse no mu bushishozi, twabonye ko abahinzi bafite n’ikindi kibazo cy’abantu bigana inyongera_ musaruro z’amafumbire y’amazi “OMAXY na MAJIMAJI”, ayo mafumbire akaba akunze gukoreshwa n’abahinzi b’ibirayi mu rwego rwo kongerera igihingwa imbaraga kubera nyine baba batarabonye ifumbire ya NPK yagenewe icyo gihingwa kuko baba barakoresheje DAP na UREE gusa; Iki kibazo cy’abantu bigana ariya mafumbire n’imiti ni ikibazo gihangayikishije abahinzi kuberako batakaza amafaranga kandi imyaka yabo ikarenga igapfa umusaruro ukabura.

Mu nkuru y’ubutaha tukaba tuzabagezaho mu buryo burambuye iby’ik’ikibazo cy’abantu bigana imiti n’ariya mafumbire kubera hari ibikibura tutarasobanukirwa nk’aho bakorera; Aho bakura ibikoresho n’ababikora bose ndetse abantu bamwe batifuje ko dutangaza amazina yabo batubwiyeko uyisanga mu maduka y’abakomeye.

IBIBAZO BY’ABAHINZI NI INKUBIRANE

Byari bimenyerewe ko umuhinzi iyo ahinze neza kandi agahingira igihe abona umusaruro mwiza kandi uhagije ariko ubu umuhinzi afite ibyonnyi byinshi, iyo hajemo kubura ifumbire kikaba ikibazo gikomeye; Umuhinzi yonerwaga n’inyoni cyangwa inyamaswa, akibwa n’ijoro ariko ubu yibwa kumanywa yihangu, akibwa n’abamamyi; Akibwa agura inyongera_ musaruro “imiti n’amafumbire”.

Ubuyobozi bushinzwe kumureberera bubibona ntihagire icyo bubikoraho kandi ni inshingano y’umuyobozi gufasha umuturage kubona ibyo akeneye no kumurindira umutungo, bityo akarere ka Burera kakagombye gakemure kiriya kibazo cy’ifumbire ya NPK kugira ngo bariya bahinzi bo mu gace k’amakoro bahinge kuko igihe kiri kubashirana; Abahinzi barindwe ABAMAMYI n’abasa nabo, aha ndavuga bariya bigana inyongera_ musaruro ndetse n’abamamyi kuko abahinzi bamaze igihe bataka ku bw’imbaraga zabo zipfa ubusa kuko

Abamamyi! Bakora imiti n’amafumbire kandi bakibisha imyunzani.

Ikinyamakuru gasabo.net cyagerageje kwegera inzego z’ubuyobozi ngo baganire kuri ubwo bujura bw’ubugizi bwa nabi bukorerwa abahinzi, abayobozi bagitangariza ko ibyo bibazo babizi kandi ko barabikurikirana ariko mu by’ukuri usanga rimwe na rimwe ari imvugo imenyerewe ikoreshwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze kandi iyo mvugo ntisubiza ibibazo by’umuturage.

Umwe mu baturage yaratubwiye ati “Ni gute wowe nk’umunyamakuru wamenya ko hari imiti n’amafumbire bikorerwa iwacu maze Mayor ntabimenye kandi afite ba mudugudu; Gitifu b’utugari n’imirenge ukabimenya uvuye i Kigali”, akomeza agira ati “Abahinzi tugambanirwa nabakaturengeye”.

Ibi nibyo koko kuko abaturage twasanze bataka ko bagerageza guhinga neza kandi bakita ku myaka yabo batera imiti ariko imyaka yabo ikarenga igapfa bikabateza ibihombo badashobora kwikuramo ngo kuko akenshi baba bakoresheje n’amafaranga atari ayabo, icyo gihe imyenda n’amadeni bihitana imitungo yabo hakunguka abafite ubushobozi(!?).

Ku murongo wa telefone igendanwa, ikibazo twakiganirije Guverineri w’intara y’amajyaruguru Madame NYIRARUGERO Dancille adutangariza ko icyo kibazo agiye kugikurikirana afatanije n’izindi nzego kandi ko kizakemuka vuba, maze abazagaragara muri ibyo bikorwa bibi bagahanwa by’intangarugero.

Ikinyamakuru gasabo.net dusoza turakangurira abahinzi gushishoza bakamenya ko hari abantu babazanira imiti n’amafumbire bitujuje ubuziranenge harimo n’imyunzani ibatwara ibiro k’umusaruro wabo babona biyushye akuya noneho kandi abayobozi b’amakoperative y’ubuhinzi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagakorana ngo bafashe abahinzi; Abayobozi bagenzure ubucuruzi, babaza abacuruzi fagitire mu masoko mato ari muri za centre z’ubucuruzi kandi bakumira ubucuruzi busa na magendu aho usanga no muri za butike zicuruza imyaka n’ibiribwa bacuruza inyongera_ musaruro “Imiti n’amafumbire”, ikindi bakore uko bashoboye ikibazo cyo kwishura nkunganire kigekemurwe hakiri kare kugira ngo saison ije itangira akarere kararangije kwishurira umuhinzi nkunganire.

Inkuru yateguwe na MANIRAGUHA Ladisilas, umwanditsi mu kinyamakuru.

 607 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *