Diyosezi gatorika Ruhengeri iravugwa mu guhuguza amazu imfubyi ngo yubake igice cya 2 cya hotel Fatima

Nkuko bitangazwa na bamwe mu batuye mu mujyi wa Musanze kuri ubu ngo haravugwa ikibazo cy’imfubyi zigera kuri 15 ziri mu kaga kubera imibereho zibayemo! Mu myaka 15 ishize, izi mfubyi zatujwe mu mudugudu wa Susa ( umurenge wa Muhoza), aho zasanze ibindi byiciro by’abaturage harimo abademobe, abashigajwe inyuma n’amateka n’abacitse ku icumu ….

Ngo  kubera iterambere rigenda risatira iki gice cy’umujyi kandi inzu nyinshi zihubatse zikaba zishaje, Akarere kahisemo kwemerera bamwe mu bari batuye uyu mudugudu, kugurisha parcelles zabo bakajya kugura ahandi bashobora kubaka amazu aciriritse!

Umwe mu baturage utifuje ko izina rye ritangazwa ati:”Hagati aho ariko aba bana basa nk’abaheze mu gihirahiro kuko n’ubundi bari babaye mu buzima bubi byongeye kandi isambu bakagombye kugurisha bakajya gushakishiriza ahandi, biragoye kuyibagabana uko ari 15 kandi ntibyari gukunda kuko  Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yabaciye mu rihumye iyibaruzaho! Ubu  haribazwa aho  izi mfubyi zizerekeza dore ko ntawe uzi iyo miryango yabo iherereye kandi akaba nta n’ikintu na kimwe bafite cyo kuba batangiza ubuzima bushyashya.

Ngo uyu mu shinga ntiwageze ku ntego yawo
Habakubaho uturanye n’izo mfubyi ati:”Nyuma ya genocide yakorewe abatutsi muri 1994 n’intambara y’abacengezi, hafunguwe ibigo by’imfubyi byagiye byakira abana bagiye babura ababyeyi babo cyangwa bakaburana nabo bahunga! Diyoseze ya Ruhengeri yari ifite bene ibyo bigo 2 mu cyahoze ari umujyi wa Ruhengeri: Ahubatse Hotel Fatima kuri ubu, hacumbikirwaga abana b’abahungu, n’ahitwa Centre Umwari habaga abana b’abakobwa! Guhera ahagana muri za 2003, igihugu cyashyizeho Politiki yo gufunga ibigo by’imfubyi, abana babarizwaga muri ibyo bigo, bagasubizwa mu miryango ya hafi yagombaga gukomeza kubitaho! Gusa hajye kuvuka ikibazo kuri bamwe mu bana babaga mu kigo cyari giherereye ahubatswe Fatima Hotel: Abagera kuri 15, ntibashoboye kubona imiryango ibakira .”
KILIZIYA GATOLIKA NA VICE MAYOR MU MUGAMBI WO KUBOHOZA UBUTAKA BW’AKARERE AHO GUSHAKIRA UMUTI URAMBYE IKIBAZO CY’IZO MFUBYi

Zikamabahari umuturage mu mujyi wa Musanze yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko  kuri ubu muri Susa hagezemo ibikorwa by’iterambera, ndetse vuba aha, hazatangira kubakwa umuhanda wa Kabulimbo uzahuza igice cya Ines n’agace ka Nyamagumba werekeza Nyakinama!

Ngo ibi nibyo byatumye igishushanyo mbonera gishya cy’umujyi wa Musanze, gishyira aka gace mu miturire igezweho maze abari basanzwe batuye aha, harimo na babandi bari barubakiwemo imidugudu bemererwa kugurisha ibibanza bahawe, bajya gushakishiriza ahandi, amikoro yabo abemerera kubaka amazu aciriritse!

Ati:“Ku bijyanye n’aba bana, iyi sambu ntiyigeze ibandikwaho, ahubwo ku buryo budasobanutse, Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yari yararangije kuyiyandikaho kera,yemeza ko ubu butaka ari ubwayo! Ndetse kugira ngo ihamye ububasha bwayo kuri ubu butaka, yasabye aba bana kwimuka vuba  kibuno mpa amaguru batareba inyuma, bakareba iyo berekeza kuko yo yamaze kubacutsa, akaba nta kindi kintu iteganya kubakorera! ”

Avuga ku kibazo cy’aba bana, Padiri uhagarariye Caritas ya Diyoseze ya Ruhengeri, wumvikanye kuri RBA, yemeje ko amazu yubatswe muri iki kibanza,  ari maison de passage, zakira abafite ibibazo runaka, byarangira bakimukira abandi!

Naho Kamanzi Axel,Vice mayor ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Musanze, nawe yunze murya Padiri, maze  yemeza ko aba bana bagomba gushaka iyo berekeza kuko bahawe inkunga zose zari zikenewe ngo babe bashobora kwirwanaho aho bageze none!

Umwe muri abo babana utufuje ko izina rye ritangazwa ati:“Izi mvugo z’aba bombi zaduteye urujijo, ntituzi iyo tuzerekeza.Ngirango nabo baabtunguye ngo bibave mu nzu batuyemo aka kanya  ntibabona iyo bajya nkanzwe twebwe tudahembwe n’urupfumuye.Ngirango mujya mwumva  iyo abapadri bimuriwe mu zindi paruwasi, amakimbirane bateza cyangwa bahinduriwe imirimo.Kubera ko baba bazi ko ubuzima bwabo buhindutse bateza akajagari muri bagenzi babo .Ngirango mwumvise amagambo ya Padiri ,yafashwe nk’ikinyoma kuko unarebye imiterere y’izo nzu tubamo , si  maison de passage, ahantu ho kwakira abantu basimburana bamwe bimukira abandi kubera imibereho barimo!”

Bamwe mu bazi aba bana bavuga ko ibyo kuba aba bana barafashijwe, nabyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, ikizwi ni uko amafranga y’abataliyani yarangiye, abana bagahita bajugunywa nta kongera kubitaho ukundi!

Kuba imibereho yabo itarigeze iba myiza rero, byabazwa abayobozi harimo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze! Ikindi cyibazwa ni ukuntu vice mayor asaba bariya bana kureba iyo berekeza kandi azi ko n’abaturage bandi bari muri biriya byiciro bubakirwa amacumbi bakayahabwa burundu, bagashyirwa no muri za VUP, ariko aba bana bo, ni isambu bari barahawe bakaba bayambuwe ku maherere!

Abakurikiranira hafi ibibera mu Karere ka Musanze, bemeza ko Kiliziya Gatolika ikomeye cyane kuri buriya butaka,kuko kubera ukuntu aho hantu hagezweho, ishobora kuzahagurira ibikorwa byayo, harimo na Hotel Fatima y’inyenyeri 3. Kiliziya ikaba rero yarifashishije uriya muyobozi ( ukomeje kugaragaza intege nke mu ikemura ry’ibibazo byinshi byugarije Musanze), kugira ngo igere ku mugambi wo kwigarurira burundu buriya butaka, bwakagombye guharirwa bariya bana, bukaba bwagurishwa, hagashakishwamo ubundi bufasha kuri bo, nk’uko byagenze ku bindi byiciro by’abari batujwe mu mudugudu wa Susa!

Nyirubutagatifu Vedaste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *