Gatsibo:Tariki ya 20 Gicurasi, wari umunsi mpuzamahanga wa Croix Rouge na Croissant Rouge mu Rwanda’ubutabazi n’ibiza

Tariki ya 8 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge, imiryango yunganira Leta mu bikorwa by’ubutabazi.Tariki ya 20 Gicurasi 2022 ku rwego rw’igihugu iki gikorwa cyabereye mu kagali ka Nyabicwamba, Umurenge wa Gatsibo, Akarere ka Gatsibo.

Hari inzego zitandukanye za leta:MINALOC, MINEMA n’imiryango yunganira Leta mu bikorwa by’ubutabazi nka Croix de Belgique, CICR, HCR n’indi…

Iki gikorwa cyatangijwe n’indirimbo yubahiriza igihugu hakurikiraho amahame  ya Croix Rouge y’ u Rwanda  nk’umufasha wa leta yavuzwe n’abana bangana n’umubare wayo kuko buri mwana yagiye avuga ihame rimwe n’igisobanuro cyayo.

Abo bana nibo bavuze amahame ya Croix Rouge y’u Rwanda (Photo:Gasabo)

Visi meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gatsibo yavuze ko ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta byivugira muri kariya Karere.

Ati:”Ibikorwa bya Croix Rouge y’u Rwanda birivugira, hano hari ibikorwa byinshi nko gufasha impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke .Muri nkambi Croix Rouge yahuje impunzi n’abaturage batuye mu nkengero zayo.Harimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubwororozi.Abana bigishijwe imyuga itandukanye, kandi no mu gihe cya Guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19 Croix rouge y’u Rwanda yagobotse bamwe muri abo baturage .Turayishima by’intangarugero.

Nshimiyimana Said, uhagarariye koperative TWISUNGANE-NYABICWAMBA, ihuje impunzi n’abaturage babakiriye , yavuze ko ashima cyane Croix rouge yabateye inkunga bakava mu bukene bakaba barahinduye ubuzima.

Nshimiyimana Said, uhagarariye koperative TWISUNGANE-NYABICWAMBA ( Photo:Captone)

Ati:”Simbeshya, byose biragaragara Croix rouge itaradutera inkunga ntacyo twari dufite, ubu tugeze ku rwego rwohejuru.Yatuguriye imirima turahinga , ku buryo saison ya mbere twahinze ibishyimbo dusarura toni, Saison ya kabiri twahinze ibigori tweza toni n’igice naho saison ya gatatu twasaruye toni ebyiri za soya.Twafunguje compte muri SACCO-Gatsibo.Kubera intera tugezeho mu gihe cya Guma mu rugo twafashije bagenzi bacu bari bamerewe nabi, Murakoze.

Mukandekezi Francoise wari uhagariye komite ya Croix Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu yavuze ko uyu munsi ufite isano n’amateka ya Henry Dunant watangije umuryango w’Ubutabazi wa Croix Rouge   ku isi yose.

Mukandekezi Francoise wari uhagariye komite ya Croix Rouge y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu(Photo:Uwitonze Captone)

Ati:”Uyu mugabo Henry Dunant yari umucuruzi w’Umusuwisi yakoze ibikorwa by’impuhwe bimuhesha igihembo cy’abaharaniye amahoro (Prix Nobel) kubera  ibikorwa by’ubutabazi yakoze atangiza  umuryango utabara imbabare “Croix Rouge.Mu Rwnda ,Croix Rouge yatangiye mu 1964 yemerwa nk’umuryano ukora ibikorwa by’ubutabazi .Mu iki gihe ikaba ifite ibikorwa byinshi mu Rwanda hose mu gutabara abahuye n’ibiza no gufasha abababaye kurusha abandi.”

PS Philpe( Photo:Captone)

Philippe ,intumwa ya leta muri icyo gikorwa akaba n’umushyitsi mukuru yavuze ko hari byinshi umuryango Croix Rouge y’u Rwandayunganira  leta.Asaba ababona ubufasha kudakomeza gutega amaboko ahubwo, bagahindura ubuzima, bagafasha abandi.

Nyuma y’uwo muhango habaye igikorwa cyo gutanga ibikoresho ku banyeshuri bize imyuga ku nkunga ya Croix rouge y’u Rwanda no gusura n’amashyirahamwe yahawe ubufasha.

Bimwe mu bikoresho byahawe abize imyuga ku nkunga ya Croix rouge 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *