Abanyeshuri n’abarezi bo muri G.S Kimisagara basuye urwibutso rwa Kigali.
Abanyeshuri, n’abarezi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko bahakuye amasomo akomeye yabafashije kumenya neza amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri n’abarezi bigisha amateka bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara (G.S Kimisagara ) ku wa mbere tariki ya 13 Kamena 2022, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bavuga ko bahakuye amasomo akomeye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, izabaye ahandi n’amateka y’u Rwanda muri rusange.
Nyandwi Clement Umunyeshuri wiga muri G.S Kimisagara avuga ko yashoboye kubona amasomo yaranze Jenoside n’ingaruka zayo.
Agira ati “ Jenoside koko nabonye ko yateguwe, Nk’urubyiruko dukwiye kwirinda ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kuba kandi buri wese akarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”
Rukundo Cedric wiga mu mwaka wa Kane, mu ishami rya HEG , avuga ko akimara kumenya ko bazasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yahise agira amatsiko yo kumenya uko hateye.
Agira ati “Twabonye amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi. Ndakangurira urubyiruko aho bari hose kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside. Jenoside yakoranywe ubugome bubi cyane ku buryo tutifuza ko yakongera kubaho ukundi.”
Ngizahayo Yves ni umwarimu w’amateka Muri G.S Kimisagara Avuga ko kuzana abana gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bibafasha gusobanukirwa neza amateka yaranze u Rwanda.
Agira ati “Bituma basobanukirwa n’amateka yaranze u Rwanda, bakibonera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakarushaho kuyasobanukirwa, hanyuma tugafatira hamwe ingamba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.”
Ngizahayo Yves akomeza avuga ko hari abifashisha imbugankoranyambaga cyane cyane ababa hanze y’igihugu bagahakana ndetse bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, urugero yatanze ni Padiri Nahimana, Mukankiko Sylivie ndetse n’abandi batandukanye yavuze ko bakwiriye gufatwa maze bakaryozwa ibyo bakora kugirango badakomeza kuroga abantu mu mutwe cyane cyane urubyiruko.
Nsengimana Charles umuyobozi wa G.S Kimisagara avuga ko urugendo rwateguwe hagamijwe ko abana biga amateka kandi bibe n’umwanya wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Agira ati “twateguye uru rugendo kugirango abana barusheho gusobanukirwa neza amateka yaranze igihugu cyacu aho ubuyobozi bubi bwagejeje igihugu mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , maze basobanukirwe neza ingaruka za Jenoside kuko bari basanzwe babyiga mu mashuri ariko iyo bahageze bahungukira ubumenyi buhagije”
Abanyeshuri biga Amateka muri G.S Kimisagara ndetse n’abarezi babo ntabwo ari ubwa mbere basuye urwibutso rwa Kigali , ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko ari igikorwa bakora buri mwaka, bakaba bifuza ko ayandi mashuri akwiye kujya afata umwanya wo gusura inzibutso za Jenoside kuko zibumbye amateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi. Ayo masomo atuma abana barushaho gusobanukirwa neza ukuri ku bijyanye n’isomo ry’amateka, by’umwihariko amateka y’u Rwanda.
Biseruka Jean d’amour & Ahimana Theoneste