Gakenke Muhondo :Mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bakomeje ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge

muriyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi,umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke basuye Urwibutso rwa Muhondo ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi bazize Jonoside 1994, banakomeza ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge.

iki gikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye
za leta ndetse n’izabikorera;RPF m’Umurenge wa Muhondo
Ibigo bikorera mu murenge: Amashuri yose (Ahagarariwe n’Abarimu n’Abanyeshuri), Ikigo nderabuzima cya Muhondo, inganda z’amakawa (Muhondo Coffee, Bumbogo Coffee, Sacco Muhondo)
PSF Muhondo
Inzego z’ibanze (Abakozi b’Umurenge , Abakozi b’Akagari, Abayobozi b’Imidugudu n’amasibo)

Mu ijambo rye Umunyamanga nshingwabikorwa yibukije ko gahunda yo kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda no gusura urwibutso rw’abazize Jenoside bidufasha kurushaho kwimakaza gahunda ya ndi umunyarwanda , bityo bidufasha kurushaho gutekereza intambwe imaze guterwa nyuma ya Jenocide yakorewe mu Rwanda 1994.

Mu bumwe n’ubwiyunge ndetse na gahunda ya Ndi Umunyarwanda, izi gahunda zidufasha kurushaho gushyira hamwe, kabana neza mu bworoherane no kurushaho kumenya icyo dupfana kurusha icyo dupfa.

muri uyu muhango Kandi hakozwemo ibikorwa byo Gusura urwibutso, gushyiraho indabo no kunamira inzirakarengane ziruhukiyemo
Gukurikirana ikiganiro cya Ndi Umunyarwanda Kuremera abatishoboye
Haremewe Mukandori Jeanne na Turacyayisenga Theophille bakaba ari abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba bahawe inka ziswe *Inka yacu Ubumwe bwacu zifite agaciro k’ibihumbi 500,000 Frw
Hashimiwe kandi Umurinzi w’Igihango Mukandamage Donata akaba n’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yahawe inka yiswe Inka yacu igihango cyacu ifite agaciro 250,000 Frws

Umurenge wa Muhondo ni umwe mu Mirenge 19 igize Akarere ka Gakenke ko mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda gatuwe n’abaturage 19,926.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *