Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafurika bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Nyakanga, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Centrafurika (MINUSCA), bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso mu rwego rwo gufasha ikigo cy’igihugu cya Centrafurika gishinzwe ibikorwa byo gutanga amaraso cyitwa Centre Nationale de la transfusion Sanguine.

Ni igikorwa cy’ubukorerabushake cyahuje abapolisi b’u Rwanda 140 bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu (FPU-1) bari mu gace ka Bangui, aho buri mupolisi yatanze mililitiro 450 z’amaraso.

Iki gikorwa kitabiriwe n’umuyobozi w’abapolisi ba Loni muri iki gihugu Commissioner of Police (CP) Christophe Bizimungu, byari muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ibikorwa byo gutanga amaraso mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gutanga amaraso watangijwe ku itariki ya 28 Kamena.

Ubuyobozi bwa Loni mu kubungabunga amahoro muri Centrafurika (MINUSCA) bwavuze ko igikorwa cyakozwe n’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ari ingenzi kuko bizafasha kurengera ubuzima bw’abantu bakoze impanuka, abarwayi by’umwihariko, abana bagize ikibazo cyo kubura amaraso, ndetse n’abarwaye malariya.

Ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri Centrafurika cyashimiye abatanze amaraso, ko iki gikorwa ari ingirakamaro mu gusigasira mibereho myiza y’abaturage.

gasabo.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *