MUSANZE: Ubuyobozi bw’ibitaro bya Ruhengeri mu nzira igoranye yo kuvugurura imikorere y’ibitaro
Ikibazo cy’ibitaro bya Ruhengeri cyakomeje kugaruka mu nkuru z’ibinyamakuru byinshi bikorera mu Rwanda kubera serivisi mbi byakomeje guha ababigana, ndetse n’imiterere y’inyubakoibi bitaro bikoreramo, zitakijyanye n’igihe. Ikinyamakuru Gasabo kiri muri ibyo binyamakuru byakomeje kugira umuhate wo gushyira hagararagara ibibazo byugarije ibi bitaro, ari nako ihamagarira abo bireba kugira icyo bakora ngo harangizwe burundu ibyo bibazo. Muri iyi nkuru, Ikinyamakuru Gasabo kiragaruka ku mpinduka cyasanze muri ibi bitaro nyuma gato y’inkuru cyari cyasohoye gisesengura ibi bibazo; Kiragaruka nanone ku bigikeneye kuvugururwa harimo nyine kubaka bundi bushya ibi bitaro bigikorera mu nyubako zimaze imyaka irenga 75.
HARI IMPINDUKA NZIZA ZO GUSHIMWA
Nk’uko Ikinyamakuru Gasabo cyabyiboneye, ibindi kikabihamirizwa n’abagana ibi bitaro, hari bimwe mu bibazo ubuyobozi bw’ibitaro byagerageje gukemura, kuri ubu nyinshi muri services z’ibi bitaro zikaba zitangiye gutangwa ku buryo bushimishije. Muri ibyo hari ikibazo cyaterwaga n’aba securites, batangaga sevices mbi kubagana ibitaro, dore ko bitari byemewe kwinjiramo udafite urupapuro rwa muganga rukwemerera kuza kwivuza cyangwa ikarita yo kwivurizaho ( itari iya mutuelle). Kuri ubu, kwinjira nta kintu bisaba, umusecurite ubishinzwe agufata ibipimo by’umuriro, ubundi ukihitira. Ku barwaza cyangwa abagemuye, nabo ikibazo cy’abo cyarakemutse, aho bakirirwa hashizwe amatara kandi kwinjira usura umurwayi, ntibikiri ikibazo, mukurikiza amabwiriza y’umusecurite, hanyuma buri wese akagira igihe cyo kujya kureba umurwayi we.
Umwe mu barwaza twahuriye kuri ibi bitaro, yatubwiye ko bashima impinduka zabaye hakemurwa ikibazo cyaterwaga n’aba basecurites. Yagize ati : “ Aba bana b’abakobwa n’aba bahungu, baduteraga ibibazo cyane, kubera ahari yuko bahembwa make, buri gihe uko nasohokaga nagombaga kubatera akantu, ndetse rimwe na rimwe bigasaba ko nca kabiri ingemu nazaniye umurwayi, kugira ngo mbone uburenganzira bwo gusohoka uko nishakiye”. Yongeraho ko ariko ubu byakemutse, ubu turinjira, tugasohoka, tukita ku barwayi bacu nta nkomyi.
Ikinyamakuru Gasabo kandi cyashoboye kugera muri services zinyuranye, harimo urgence, pediatrie, sante mentale, cyibonera ko ari abaganga, abaforomo barimo bita ku barwayi ku buryo bushimishije. Nko kuri urgence, muganga warimo yakira abarwayi muri week end, yakiranaga urugwiro abarwayi, ukabona bamwisanzura bihagije, ari nako abaforomo bahoza ijisho ku barwayi baba bari ku bitanda muri iki gice cy’ingenzi kuri buri bitaro. Twanageze kandi muri servise yita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, naho ibintu ukaba ubona bigenda neza cyane, aho abaganga bahakorera ubona bakora neza nubwo biba bitoroshye muri servise nk’iyi iba yita ku bantu bafite ibibazo byihariye. Iby’iyi servise nziza itangwa mu buzima bwo mu mutwe, inemezwa n’abarwaza twahasanze, aho usanga bisanzura ku baganga, bakabagezaho umunota ku wundi icyahinduka cyose ku barwayi babo. Twamenye kandi ko muri servise y’indwara zo mu nda naho byinshi byahindutse kubera abaganga bashya boherejwe muri iyi servise.
HARI AHAKIRI IBIBAZO
- Nta sevice iyobora abagana ibitaro
Ni ikibazo gikomereye abagana ibi bitaro cyane cyane aba bahageze bwa mbere. Nk’ubwo ubwo twasuraga service ya urgence, hari umudame umwe wadusabye kumufasha tukamwereka ahakorera sevice y’amaso. Twamubajije niba yabanje kwiyandikisha ahabanza ku marembo y’ibitaro, adusubiza ko yari azi ko byose yari bubikorere muri service iri bumwakire. Bikaba byumvikana rero ko hakenewe service yo kuyobora abagana ibi bitaro kuko kuri ubu usanga ibyo kubayobora, ku bw’amaburakindi, bikorwa n’umuntu ufite photocopieuse mu irembo ry’ibitaro cyanga umu agent wa Mtn ukorera nawe hafi aho. Ibitaro bya Ruhengeri rero, byakagombye kwigira ku bitaro bya Kigali, aho mu marembo yabyo hari umukozi ushinzwe, gutanga amakuru ya ngombwa ku bagana ibitaro. Ibi bikaba byoroshye cyane ku bitaro nk’ibya Ruhengeri bifite urubuga rugari rwiza mu marembo yabyo, ahashyirwa ihema ryashyirwamo umukozi udahenze ( niyo yaba umu securite wabihuguriwe) maze akajya afasha abo bose baba bakeneye kuyoborwa mu bitaro bya Ruhengeri.
IKIBAZO CYA ZA TELEFONE Z’ABAKOZI BA RSSB
Izi Telefone ziteye ikibazo kubera ko aho guha services abantu benshi baba babari imbere, aba damu natwe twiboneye n’amaso yacu, ntibatinya kumara n’iminota 10 bibereye kuri izo telefoni, bisekera cyangwa babaye ba nkabarankuru ku nkuru zinyuranye ziba zabaye, ikirakaza cyane abarwaza baba bifitiye indembe zikeneye nk’imiti cyangwa ababa bakeneye gusinyisha bagataha nyuma y’igihe baba bamaze mu bitaro. Services zitangwa n’aba bakozi ziracyari mu rwego rwo hasi cyane kuko ni ba bantu bakirangwa no kubwira nabi ababagana, ndetse n’ibyo ubabajije bakagusubiza batakwitayeho cyangwa ntibirirwe bagusubiza na mba.
IKIBAZO GIKOMEYE MURI PHARMACIE
Ikindi kibazo twashoboye kumenya ni icy’ubunyamwuga buke ku bakora mur Pharmacie. Umwe mu barwaza twahuriye hafi y’iyi pharmacie. Yagize ati, nahuye ni ikibazo gikomeye kuko ejo banyandikiye imiti y’unurwayi wanjye ufite uburwayi bwo mu mutwe, nageze aha barayimpa ndetse bampa n’inshinge zo kuwiteza. Ntitwabashije guha umurwayi iyi miti iri joro ryakeye, none mu gitondo nyeretse muganga wari muri turu ( tour) ambaza mpamvu ki nakiriye imiti igabanya iseseme kandi we yari yanditse igenewe uburwayi bwo mu mutwe. Uyu murwaza yakomeje atubwira ko hashobora kuba harabaye kwitiranya iyi miti kuko igiye gusa ( flacon z’icyatsi), bityo hakaba hatarabeyeho ubushishozi bw’uyu mukozi wa pharmacie, ibintu bitakagombye kuba ku muntu ukora muri service nk’iyi. Undi murwaza wari hafi aho, yatubwiye nawe ko bamenyereye imikorere mibi y’aba ba dameu bo muri pharmacie. Ati: hari igihe bakwandikira imiti, ukaza kuyifata hano, umuforomo yaza, akakubaza impamvu baguhaye umuti gusa kandi bari buguhe n’inshinge zo kuwiteza, cyangwa mo kimwe bakaguha inshinge umuti ntibagire icyo bagutangariza , ngo ube wajya kuwugura hanze. Yakomeje atubwira ko bishoboka ko kubera ahari akazi kenshi aba badame baba bafite, bananiwe, usanga babwira nabi ababagana babuka inabi, ibintu bitagakwiye kuranga umukozi wita ku buzima bw’abantu.
NTA SCANNEUR NTA ENDOSCOPIE MORGUE YAKIRA 3 GUSA
Ikindi kibazo gikomeye kibangamiye imikorere y’ibitaro bya Ruhengeri, ni ukuba kuri ubu nta bikoresho bigezweho muri iki gihe mu gupima uburwayi mu ngingo zinyuranye aribyo scanneur na endoscopie. Umurwayi ukeneye scaneri cyangwa endoscopie bisaba ko yoherezwa i Kigali cyangwa i Rubavu,akagarura ibisubizo kugira ngo abe yahabwa ubuvuzi bikurikije ibyavuye mu ipima ryakozwe. Ni ibintu bikigora ubuyobozi bw’ibitaro ndetse n’abarwayi ubwabo, kuko bisaba ubushobozi bwisumbuye ku bitaro bihora byohereza abarwayi gusahaka kure iyo servise kandi yakagombye gutangirwa hafi ari nako byorohereza abarwayi. Ku barwayi bo kuri ubwo bushobozi busabwa nabo bagiramo uruhare, hiyongeraho n’umuhangayiko wo kujya kwaka servise kure aho bisaba gutegereza igihe kitari gito kandi bamwe baba basanzwe ari indembe. Umwe mu barwayi wigeze kujya gucishwa mu cyuma yabwiye ikinyamakuru Gasabo, ko yoherejwe kunyura mu cyuma I Kigali, akaza kugira ibibazo bikomeye, hafi no kujya muri koma, nyuma yo gutegereza igihe kirenga amasaha 6 ngo ahabwe servise. Abakurikiranira hafi imikorere y’ibitaro bya Ruhengeri, bemeza ko mu myaka yo hambere, iki cyuma cya scanneur kigeze gukoreshwa kuri ibi bitaro, ariko ngo gihita gipfa nticyasimbuzwa. Naho ku bijyanye na endoscopie, ngo ubuvuzi ku ndwara zo mu nda zirimo igifu buteye imbere ku bitaro bya Gisenyi kurusha ku bitaro bya Ruhengeri, akaba ariyo mpamvu ariho habarizwa iki cyuma cy’ingenzi muri ubwo buvuzi.
Naho ku bijyanye n’uburuhukiro, uburuhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri, bufite icyuma ( frigo) kimwe gikonjesha imirambo, iki gifite nacyo ibyumba bine, muri byo 3 gusa nibyo bikoreshwa kuko icya 4 ntigifunguka. Ibi bituma iyo habonetse imirambo myinshi, ababishoboye bahitamo kwiyambaza uburuhukiro bw’ibitaro bya Shyira ( kilometer 25 uvuye I Musanze) bashaka iyi servise.
UBUJURA BWIBASIYE IBYUMBA BY’ABARWAYI
Ikindi kibazo twasanze cyugarije abagana ibitaro bya Ruhengeri, ni icy’ubujura bwibasiye ibyumba by’abarwayi biboneka muri serivise zinyuranye z’ibitaro. Amakuru yizewe twahawe, nuko muri icyo cyumweru kimwe, ubu bujura bwari bwagaragaye aharwariye abana ( pediatrie), aho batwaye ibikapu bine byarimo imyenda, banahatwara na telefoni z’abarwaza zigera kuri 4. Ubu bujura kandi bwibasiye icyumba kirwariyemo abafite uburwayi bwo mu mutwe ( sante mentale), aho batwaye igikapu kirimo ibikoresho binyuranye na telefoni imwe.
Umwe mu barwaza twasanze mu cyumba cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe, akaba ari nawe wibwe, yatubwiye ko, ahagana mu masa tanu y’ioro, ariho abo bajura bahengereye abarwayi n’abarwaza bose agatotsi kabibye, maze abo bajura bakinjira muri icyo cyumba, bagatwara igikapu na telephone yari afite igendanwa. Tumubajije ku bo yaba akeka ko bakora ubwo bujura, yadusubije agira ati: Birazwi hano hose, ko ubu bujura bukorwa n’aba securite bakora muri ibi bitaro, kuko nibo twirirwana hano,, bakaba baba bafite amakuru yose y’ahari ibikapu birimo imyenda ariko cyane cyane ahari za telephone zigendanwa. Akomeza yemeza ko urebye imiterere y’ibitaro, nta kuntu umujura uvuye hanze yakwinjira mu barwayi, azi neza ko amatara arara yaka, azi neza kandi ko hari n’abarwayi ndetse n’abarwaza barara barikanuye kubera imiterere y’uburwayi bwabo, hanyuma ngo yinjire abacuze ibyabo.
Abandi barwaza twashoboye kuganira, nabo bemeza ko ubu bujura bukorwa n’abasecurite kandi ko buri igihe iyo habaye ubu bujura, abakozi b’ibitaro bihutira gukora iperereza ariko kugeza magingo aya, aya maperereza ntacyo aratanga. Ntitwashoboye kubona Ubuyobozi bw’ibitaro ngo tububaze imiterere y’iki kibazo ariko cyane cyane ngo tumenye ibikubiye mu masezerano ibitaro bigirana n’ibigo bicunga umutekano, niba igihe habaye bujura nk’ubu, ntacyo ikigo cyishyura abibwe ibyabo. Bitabaye ibyo, aya masezerano ntacyo yaba amariye ibitaro byasinye amasezerano hagamijwe kubungabunga umutekano w’ibitaro n’uw’ababigana ndetse n’ibyabo.
AHASIGAYE NI AHA LETA Y’URWANDA
Benshi mu bo twaganiriye bakurikiranira hafi imikorere y’ibitaro bya Ruhengeri, bashimye impinduka nziza zikomeje kuzanwa n’Umuyobozi wabyo Dr Philbert ariko bashimangira ko iki atari igihe cyo guterera agati mu ryinyo kuri we, kuko ngo bisaba guhoza ijisho ku bakozi b’ibi bitaro, bamwe muri bo bakaba bari barokamwe ku rugero rwo hejuru n’umuco mubi wo kwakira abarwayi nabi. Ni uguhozaho rero, abakozi bagakomeza gusabwa kwivugurura, abadashaka impunduka nziza, bagafatirwa ibihano bikomeye byo mu rwego rw’akazi. Abarwayi n’abarwaza nabo barasabwa kumenya uburenganzira bwabo, bagatinyuka kubaza abanganga no kubaha amakuru ya ngombwa ku burwayi, kugira ngo bahabwe servise zinoze. Ntibyumvikana ukuntu umurwaza uri ku mugore uri muri maternite, atihutira guhamagara umuforomo, igihe abona umurwayi akomeje kuvirirana kandi yakagombye gutabaza umuforomo, umurwayi atararemba.
Ikindi abo twaganiriye bagarutseho ni ukuntu byihutirwa ko bi bitaro byasenywa burundu bikubakwa bundi bushya. Bati ntitwumva ukuntu muri iki gihe, hagenda hubakwa ibitaro bishya hirya no hino mu gihigu, mu gihe ibi bitaro by’icyitegererezo bikomeje gukorera mu nyubako zimaze hafi imyaka 75.
Uwitonze Captone
1,373 total views, 2 views today