Croix Rouge Rwanda yatangije ku mugaragaro ikigo kigisha Imbangukiragutabara
Tariki ya 28 Ugushyingo 2022 mu kigo cya Croix Rouge Rwanda ku Kacyiru habereye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ikigo gitanga amahugurwa mu gutanga ubutabazi bw’ibanze hakoreshejwe imodoka z’imbangukiragutabara mbere y’uko umurwayi agezwa kwa muganga.Umushyitsi mukuru yari Dr. Sindikubwabo Jean Nepomuseni,ukuriye iyi serivisi muri RBC.
Karamaga Appollinaiare, Umunyambanga Mukuru wa Croix Rouge yavuze ko ari igikorwa kidasanzwe Croix Rouge Rwanda nk’umufasha wa leta igeze mu rwego rwo kugoboka abarwayi bava ku bigo nderabuzima bajyanwa ku bitaro.
Avuga ko Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifitanye amasezerano n’ibitaro bitandukanye kugira ngo bafashe abarwayi kubona imbangukiragutabara byihuse bajya kwa muganga.
Karamaga ati:“Byumwihariko hari imbangukiragutabara 10, byumvikane ko iki kigo tumaze gutangiza kizahugura abatekinisiye b’inzobere mu by’ubuvuzi muri serivisi z’ubuzima bwihutirwa gitanga imbangukiragutabara .Izi mbangukiragutabara imbere zifite ibikoresho nk’ibyo kwa muganga .Hari abakozi hafi 58 bahuguwe mu gutanga serivisi zihutirwa ku murwayi wese urembye agezwa kwa muganga.”
Karamaga akomeza atangaza ati :“Abahuguwe buri mwaka umwe bongera guhugurwa ku buryo ari nabo bakoresha izi serivisi z’imbangukiragutabara.Ubu icyo dushaka ni uko iyi serivisi yagera kuri benshi ushaka imbangukiragurabara agatelefone Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta akayihabwa.”
Ushinzwe Ishami ry’Ubutabazi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC),Dr. Jean Nepomuscene Sindikubwabo, yavuze ko bifuza ko Croix Rouge yongera imbangukiragutabara ku buryo ibasha kugera mu bice bitandukanye by,u Rwanda kuko yahawe ibyangombwa biyemerera gukora .
Dr.Sindikubwabo ati :“Imbangukiragutabara zaradufashije cyane kuko nko mu bihe bya Covid-19 badutwariye arwayi batabarika , ubu icyifuzo ni uko bakongera imbangukiragutabara.
Gusa Dr.Sindikubwabo Jean Népomuscene ukuriye iyi serivisi muri RBC, asobanura ko abatagerwaho nazo bidaterwa n’ubuke bwazo ahubwo ari imiterere yaho batuye.
Ati :Ndashima Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze igikorwa cyiza cyo kwegereza abarwayi imbangukiragutabara .Umurwayi azajya ahamagara imugereye ku buryo byihuse, aho bitazakunda ntibizaterwa n’ubuke bw’imodoka bwazo ahubwo bizaterwa n’imiterere yaho umurwayi atuye.”
Kongera umubare w’imbangukiragutabara no gutunganya aho zinyura bizajyana no kuzishyiramo utwuma twabugenewe (GPS), tuzajya dufasha kugera aho ukeneye serivisi ari hatabayeho kuyobagurika.
Uwitonze Captone
3,654 total views, 1 views today