Nyuma yo gusoza manda ze muri EALA, Ese Hon. Dr. Pierre Célestin Rwigema ahishiwe iki?

Hon. Dr. Pierre Célestin Rwigema yavutse kuwa 27 Nyakanga mu mwaka wa 1953, bivuze ko ubu ari hafi kugira imyaka 70. Ni umunyapolitiki w’umunyawanda wagize imyanya ikomeye harimo kuba Minitiri w’Uburezi,Minisitiri w’Intebe ,muri iki gihe akaba ashoje manda mu Nteko Nshingamategeko ya EALA.

Abazi Hon. Dr. Rwigema Petero Celesitini bavuga ko ari umugabo ukunda akazi, akamenya gukora, gukorana n’abandi ndetse bongeraho ko akunda no kwiga. Abantu bakaba bibaza bati :”Ku myaka ye yakora iki?

Muri kino gihe yigisha muri kaminuza ya Kigali Independent University(ULK), at Master’s level ndetse no muri Jomo Kenyatta University(JKUAT) aho ayobora bamwe mu banyeshuli barangiza PhD mu milimo yo kwandika Thesis zabo.

Ati: “Ubu ndayobora abanyeshuli 6 barimo abanyarwanda 2 n’abatanzaniya 4.”

Ku bw’amatsiko twaganiriye nawe avuga ko agifite integer no gukorera igihugu. zo gukorera igihugu.

Yaje kudusetsa agira ati: ” Ariko abantu murasetsa cyane , buriya nta munyapolitiki usaza, ahubwo abari mu kigero cyanjye baba ari inararibonye cyane bamenya gutanga ibitekerezo, gusobanukirwa no gukemura ibibazo.”

Muri  Gicurasi 2012, Hon  Dr. Pierre Célestin Rwigema yari umwe mu badepite icyenda (9)  batowe n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda mu bakandida cumi n’uminani (18) bari biyamamaje ngo hatorwemo abagomba  guhagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’ibirasirazuba ( East African Legislative Assembly – EALA). Ubu akaba ashoje manda ze ebyiri kuko ,iya mbere yayitangiye kuwa 12 Kamena 2012 ayisoza kuwa 12 Kamena  2017 naho  iya kabiri yayitangiye mu mwaka  wa 2017 akayisoza mu mwaka wa 2022.

Hon. Dr. Pierre Célestin Rwigema ni umugabo wo guhamya urugamba rukomeye Guverinoma irangajwe imbere na FPR Inkotanyi yarwanye kugira ngo ibyo benshi babonaga nk’ibidashoboka bikunde, u Rwanda rube ari igihugu cyishimirwa n’abantu b’ingeri zose uyu munsi ndetse n’abanyamahanga barusura barutangaho urugero kw’iterambere, umutekano, isuku no ku bumwe bw’abanyarwanda.

Akimara kuba Minisitiri w’Uburezi Dr. Pierre Célestin Rwigema yahanganye n’ibibazo byinshi byari muri iyi  Minisiteri y’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuko nta barimu bahagije bari mu gihugu noneho n’ u Rwanda rwarimo rwakira ababyeyi bazanye n’abana babo bavuye muri Kenya bize mu cyongereza, abavuye muri Tanzania bize mu Kiswahili, abavuye muri Uganda bize mu cyongereza, abavuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo( Icyo gihe yitwaga Zaïre) bize mu gifaransa, abavuye i Burundi bize mu gifaransa n’abari basanzwe mu Rwanda bize mu Kinyarwanda, ntabwo byari byoroshye.

Ku bwe , yavuga ko iki cyari ikizamini kimwe n’ibindi. Yarwanye urugamba rukomeye rwo gushyira uburezi imbere ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko yongeye guhabwa iyo minisiteri yaca akajagari kose kagiye kayivugwamo.

Indi mpamvu bamwe bashyingiraho bavuga ko yakongera akaba Minisitiri w;Uburezi nuko akaunda kwiga .Cyane ko muri 2019 Hon. Dr. Rwigema Pierre Céléstin yahawe impamyabushobozi y’ikirenga mu bijyanye n’imiyoborere ( Philosophy in Leadership and Governance).

Ikindi ngo nta kuze cyane kuko hari benshi bamuruta bakiri mu kazi  nkuko twabyanditse hejuru  Hagendewe ku banyapolitiki benshi bakiri mu murimo mu Rwanda no hirya no hino ku isi bafite cyangwa barengeje imyaka 70.

Urebye ubunararibonye bwe muri Politiki, ubushishozi , ubuhanga n’ubumenyi afite, igihugu cy’u Rwanda gikunda abanyagihugu ndetse kikabahesha n’agaciro  kandi kikimakaza umuco wo kurebera ku bafite indangagacoro nyarwanda, byanga byakunda nticyatakaza nka Hon.  Dr. Pierre Célestin muri Politiki nziza y’u Rwanda kuko ku myaka ye yaba amabasaderi, Senateri muri Sena y’ u Rwanda, cyangwa  umwe mu bagize akanama ngishwanama, umusesenguzi mu bya Politiki n’indi mirimo ijyanye n’ibyo afitemo uburambe n’ubunararibonye no  mu miryango mpuzamahanga.

 4,314 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *