Abanzi b’u Rwanda bakomeje gukwira imishwaro no kwisubiranamo!

Mu mbwirwaruhame zitazibagirana ku barwanya Leta y’u Rwanda  (Opozisiyo), hari aho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko opozisiyo nyarwanda yabaye nka za ‘senene’ zaryaniye mu ishashi bigatinda. Ubu usibye ubugambanyi, kwishishanya, kwitana za maneko, ubu nta kindi bashoboro kugeraho.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano, Gen James Kabarebe yigeze kuvuga ko opozisiyo nyarwanda, n’uwayibwira ko ubutegetsi buhari i Kigali bagatega indege imwe yabageza i Kigali ntawo kubara inkuru ugihumeka.

Amwe mu makuru agera ku kinyamakuru Indatwa avuga ko uwitwa Vincent Murekezi akomeje kwishora mu bikorwa byinshi bigamije guharabika isura y’igihugu cyamubyaye, yisunga ibigarasha bikorera opozisiyo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ni inzira igana ahabi yafashe aho yagiye kwifatanya n’izindi nkomamashyi zirirwa zivuza iya bahanda ngo zirwanya leta y’u Rwanda. Vincent Murekezi yagannye iy’ubuhungiro nyuma y’uko mu mwaka wa 2015 yakoranye rwihishwa bya hafi na Boniface Twagirimana, Visi Perezida wa mbere w’ishyaka FDU Inkingi rya Victoire Ingabire, ubwo yakoraga ku ibagiro riherereye i Shyogwe mu karere ka Muhanga. Icyo gihe FDU Inkingi yashakishaga abayoboke.

Mu buhezanguni bwinshi, kimwe na  bamwe mu bandi bashaka gusiga icyasha umuryango FPR Inkotanyi, Vincent Murekezi agenda avuga ko yanze gukorera no kujya muri uwo muryango uyoboye u Rwanda kuko ngo atemera imikorere n’akarengane ukorera bamwe mu Banyarwanda, aho avuga ko utubahiriza uburengenzira bw’ikiremwamuntu, gutonesha bamwe no gukiza uwo bashaka.

Gutsimbarara ku bitekerezo bye by’ubutagondwa bimujyanye mu nzira mbi

Ibi yewen go byarateye Murekezi ihungabana kuko ngo ababyeyi na bamwe mu bagize umuryango we bashwe na FPR Inkotanyi kandi nta burenganzira afite bwo kubibuka kandi ngo ababigizemo uruhare ntibashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Ibi bigahera kuri zimwe muri raporo z’abahezanguni bashuka ibigarasha zivuga ko abari abasirikare ba RPA/FPR bakoze ibyaha byo mu ntambara bagambiriye kwica Abahutu mu gihe cya mbere ya 1994, mu 1994 na nyuma yaho, u Rwanda rukaba ruvuga ko ibyo ari “ibirego bishaje” kandi ko ari “ibinyoma”.

Murekezi uvugwa mu bucuti bwihariye na Boniface Twagirima waburiwe irengero kuva tariki 7 Ukwakira 2018 kugeza na n’ubu, yakunze gutumizwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB inshuro nyinshi akekwaho kuba akorera abarwanya u Rwanda, ndetse anatanga amakuru ku gihugu ayaha ibyo bigarasha n’abahezanguni batifuriza ineza Abanyarwanda.

Murekezi wagannye iy’ubuhungiro gukorana nibigarasha

Muri 2022, yafunzwe inshuro zitandukanye kubwo kwinangira no kutumva inama yagirwaga n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB no gutsimbarara ku bitekerezo bye by’ubutagondwa. Vincent Murekezi ni mwene Byiza Celestin na Mukagakwandi Constance, yavukiye Kicukiro/KigaliVille, ku itariki ya 01/01/1987, akaba yari atuye mu Mudugudu wa Ruturusu, mu Kagari ka Rukili II mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Yatandukanye n’umugore we babyaranye abana babiri.

Kuva mu mwaka wa 2010 nibwo abenshi batangije ibikorwa byo gushinga amashyaka akorera mu buhungiro, ariko igitangaje ni uburyo ayo mashyaka n’abanyapolitiki bayabarizwamo, banenga gusa, rimwe na rimwe ntibanatange umuti w’uko ibintu byakosoka.

Si benshi bavuga ngo banagire icyo bakora ndetse n’abagerageje kugira icyo bakora ahanini usanga bakora ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage bavuga ko barwanirira.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bicumbikiye abajenosideri benshi barimo Padiri Wensisilas Munyeshyaka, ndetse n’izindi nterahamwe nyinshi zituye mu gace kitwa Rouen zafashwaga na Kabuga Felicien wamaze gufatwa, zirimo Rwalinda Pierre Celestin; Agathe Kanziga, umugore w’uwari Perezida Habyarimana Juvenal, abahungu be n’abandi benshi kimwe n’ibigarasha byirirwa bikwiza ingengabitekerezo ya Jenoside birimo ingirwapadiri Nahimana Thomas n’abandi benshi.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’ibishakira impamvu abantu bafite imigambi yo gukora iterabwoba ku Rwanda.

Ni ubutumwa yatanze mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuhanga yaravuze ngo “Biragoye gutsinda urugamba wagiyemo nta mpamvu.” kandi urugamba rwose rurwanwa n’abaturage kandi abaturage ntibajya gushyigikira urugamba nta mpamvu. Abenshi mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ni abigeze kububamo cyangwa bavuye mu gihugu kubera ibindi bibazo birimo ibyaha basize bakoze.

source:indatwa.org

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *