Ishyaka PSR ryahuguye abayoboke baryo ku ndangagaciro zikwiye umunyafurika
Tariki ya 4 Werurwe 2023, Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda (PSR) n’Umuryango Pan-African Movement (PAM), binyuze mu ishami ry’u Rwanda riharanira gukorera hamwe kw’Abanyafurika kuva mu bukene no guharanira imibereho n’imiyoborere myiza, bamwe mu bayoboke ba PSR cyane cyane urubyiruko bahawe amahugurwa agamije kubibutsa indangagaciro z’Umunyafurika nyawe hagendewe ku ntambwe nziza abakurambere babo bateye.
Perezida w’ishyaka PSR, Hon.Rucibigango Jean Baptiste hagati ya Dr.Ismail na Emile Munyentwari(Photo:net)
Atangiza ayo mahugurwa y’umunsi umwe, umuyobozi mukuru w’Ishyaka PSR, Rucibigango Jean Baptiste yavuze ko Umuryango PAM n’Ishyaka PSR bahuje intego imwe yo kurengera umunyafirika mu rwego rwo kwiteza imbere no kurengera uburenganzira bw’umukozi.
Bamwe mu bayoboke b’ishyaka PSR bari mu nama ya PAM( Photo:Gasabo)
Ati:” Turahuje cyane kuko twanabanjirije ayandi mashyaka ya Gisosiyalisiti, ni ukuvuga amashyaka aharanira uburenganzira bwa muntu, n’andi aharanira uburenganzira bw’umukozi. PAM no kuva mu gihe cyashize yagiye ifashwa n’ayo mashyaka, bishatse kuvuga ko imikoranire yacu atari iya none gusa”.
Yasobanuye ko nubwo bagenda bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo imyumvire, ubushake buke n’imiyoborere mibi yakunze kuranga bimwe mu bihugu bya Afurika ariko bizeye ko bazabasha kugera ku ntego.
Ati :“Intego yacu mu ishyaka ryacu PSR ni ugushyiramo imbaraga kugira ngo twihutishe ubumwe bw’Abanyafurika no gushyigikirana ngo tugere ku bumwe burambye.”
Dr Ismail Buchanan, wari n’umushyitsi mukuru akaba n’intumwa ya PAM Rwanda, yasobanuriye ba camarades ko intego za Afurika yunze Ubumwe AU, mu cyerekezo cyawo , ni ukugira ibihugu bihuza imbaraga mu guharanira ukwigira.
Ati:”Umuryango PAM uteganya ko buri myaka 3, ishami ryawo rigira Inama Nkuru, ihuza abanyamuryango hagamijwe gushakira hamwe umuti urambye, ku bibazo biba byugarije Afurika.”
Ubundi Pan- African Movement ni Umuryango watangijwe mu Rwanda ku itariki 8 Kanama 2015,nkuko byatangajwe na Camarade Umutoni Vanessa, Camarade Alfred Ntirushwa uyoboye urubyiruko.
Mu ishyaka PSR ngo uwo muryango wagiyeho mu rwego rwo gushimangira ubufatanye n’imikoranire hagati y’Ibihugu bya Afurika, uburyo buboneye bwo guteza imbere isoko rusange rya Afurika, uko Afurika yahora yiteguye guhangana n’ibyorezo, imiyoborere myiza, umutekano no kubungabunga amahoro muri Afurika.
Hakaba hari bamwe mu banyafrika b’inararibonye bagaragaje ubutwari bwo guharanira uburenganzira bw’umunyafurika no guca ubucakara barimo Dr Nkwame Nkrumah, intwari ya Afurika ikomoka mu gihugu cya Ghana wazanye impinduramatwara afatanyije na bagenzi be barimo George Padymore, Dr William Dubois, Jomo Kenyatta n’abandi bagize igitekerezo cyo gushinga Umuryango wa Pan-African Movement.
Muri gahunda y’Umuryango Pan African Movement bagira ibyiciro bitandukanye birimo n’amashyaka ya Politike akorera mu gihugu cy’uRwanda, nk’abanyafurika byumwihariko abanyarwanda.
Mu bijyanye n’imikoranire ya PAM n’ishyaka PSR , bungurana inama , bagashyira mu bikorwa gahunda z’iterambere ry’Afurika, kuko mu bihugu byinshi by’Afrika amashyaka cyane ya gisosiyaliste afite ingamba zo guteza imbere abaturage .
Ishayaka PSR ryaboneyeho umwanya wo gushyira ahabona itangazo ryageneye abanyamakuru ryamagana byimazeyo iyicarubozo, ubwicanyi na Jenoside irimo gukorwa n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba zo muri Congo ku basivile b’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda i Rutshuru, Masisi, n’ahandi, rigasaba Umuryango w’abibumbye ‘Loni’ guhagarika no gukora iperereza mu buryo bwihuse kuri buriya bwicanyi.
1,131 total views, 1 views today