Musanze:Biriwe babungana umupfu kubera ko Akarere kagurishije irimbi rusange ry’abaturage
Ibibera mu karere ka Musanze bikomeje kubera benshi urujijo ,bamwe mu baturage bakaba bibaza ibyo abayobozi b’aka karere bahugiyemo . Aba baturage banababazwa kandi bakanatangazwa n’ukuntu urwego rukuriye akarere, ariwo Intara narwo rukomeje kwinumira ku bibazo by’urudaca bibugarije nyamara badasiba kurugezaho akarengane bakomeje kugirirwa.
Muri ibyo hari icy’imishinga iturwa hejuru y’abaturage nta kintu bayiziho ( ikatwa ry’ibibanza mu masambu yabo) ndetse n’ihohoterwa bakomeje gukorerwa n’abayobozi babo ( Gitifu wa Shingiro wasenye inzu y’umuturage ifite uruhushya rwo kubaka)! Kuri uyu wa mbere taliki ya 03/04/2023, mu murenge wa Musanze, usangiye izina n’akarere habereye agashya, aho umuryango wari wagize ibyago ugapfusha icyarimwe abantu 2, wabujijwe epfo na ruguru, ukimwa irimbi ryo gushyinguramo, wasaba ko wakwemererwa noneho gushyingura mu isambu ye, nabwo bakabyangirwa!
Akarere kahashyize irimbi karangije kahakodesha Rwiyemezamirimo ngo ahakorere ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Nk’uko twabitangarijwe n’umwe mu bari batabaye umuryango w’umusaza n’umukecuru bitabyimana hafi mu gihe kimwe, ngo mu mudugudu wa Buhunge, akagari ka Rwambogo, mu murenge wa Musanze, niho hari irimbi abaturiye aka kagari bari basanzwe bashyinguramo. Gusa ngo mu myaka mike ishyize, abaturage bagiye babona iryo rimbi rigenda rikorerwamo n’ibindi bikorwa bijyanye n’imirimo y’ubuhinzi cyane cyane haterwamo ubwatsi bw’amatungo!
Abaturage bo bibwiraga ko ari ibikorwa bisanzwe byo kubungabunga iri rimbi, dore ko kuba harimo ubu bwatsi bitababuzaga kuhashyingura ababo! Nyuma ariko byajye kugaragara ko iri rimbi ryahawe Rwiyemezamirimo wagombaga kurikoreramo ibikorwa by’ubuhinzi ari nako rikomeza gushyingurwamo! Hagati aho Rwiyemezamirimo yakomeje imirimo ye n’abaturage bakomeza gushyingura mu myanya igenda isigara itarimo imyaka! Uko Rwiyemezamirimo yarushagaho kongera ibikorwa bye muri iryo rimbi, niko niyo myanya yagendaga iba ingume, ndetse aho uyu Rwiyemezamirimo ahitiyemo kuhakorera ubuhinzi bw’ibinyomoro, ntihagira n’umwanya numwe usigara!
Bategereje amasaha arenga 10 kugira ngo babone aho bashyingura ababo .Nk’uko twabibwiwe n’uwitwa Juvenal, umwe mu bandimwe ba hafi b’abitabyimana, ngo nk’ibintu bidasanzwe, ababyeyi babo bombi bitabyimana mu bihe byegeranye, maze bahitamo kubashyingurira icyarimwe ku munsi wo kuwa mbere taliki ya 03/04/2023. Ngo uwo munsi mu gitondo cya kare, babyutse bajya gutegura irimbi, maze mu gihe bari bagitangira gucukura imva, wa Rwiyemezamirimo twababwiye aba yahageze maze abereka amasezerano y’ubukode bw’ubu butaka yagiranye n’akarere ka Musanze.
Ku bw’ibyo abasaba kudahirahira ngo bangize imbuto z’ibinyomoro yahinze muri ubwo butaka ngo ngaho barashaka gushyingura.Ubwo abari baje gushyingura batangiye inzira y’umusaraba bashakisha uburyo bashyingura ababo dore ko barimo bacungana n’ibihe by’imvura! Nyuma yo kwitabaza inzego zinyuranye, kuva ku mudugudu kugera ku karere, akarere mu kimwaro cyinshi, kokeje igitutu uriya Rwiyemeza maze yemera ko igice kimwe cy’ibinyomoro bye birimburwa hagashyingurwa aba banyakwigendera! Uyu mwanzuro ukaba warabonetse ahagana mu ma saa kumi, bivuze ko aba bari bajye gushyingura bategereje amasaha arenga 10 ngo babone gushyingura!
Bimwe mu bibazo abaturage bakomeje kwibaza harimo mpamvu ki akarere kahisemo kuvanga irimbi n’ibikorwa by’ubuhinzi kandi gasanzwe kazi ko nta handi aba baturage b’akagari bafite bashyingura byongeye kandi ngo ubuso bw’iri rimbi ubwabwo ni buto ( ntibugera no ku gice cya hegitari) bakaba bitumvikana kuhakorera ibikorwa 2 bitandukanye! Ikindi nanone kitumvikana ni ukuntu akarere kaba katazi amategeko agenga amarimbi, aho bisaba nibura imyaka 20, umuntu wa nyuma ashyinguwe, ngo habone gukorerwa ibikorwa bindi. Aba baturage bakaba bemeza ko imva nyinshi z’ababo bashyinguwe muri iri rimbi zatangiye kwangizwa na Rwiyemezamirimo uhakorera biriya bikorwa by’ubuhinzi.
Umwe mu baturage baganiriye n’ikinyamakuru Gasabo nyuma yo gushyingura aba banyakwigendera, yadutangarije ko ibyo abayobozi babo bakomeje kubakorera basanga harimo akagambane, bakaba batumva ukuntu bakomeje guhohoterwa ntihagire n’umuyobozi n’umwe ubegera! Yagize ati:Ibyo tumaze iminsi dukorerwa n’abayobozi bacu byaduteye kwibaza niba turi abaturage nk’abandi muri iki gihugu” ,
Ati: *”Nawe ese, iki kimashini gikata imihanda cyaraje, nta kintu tubiziho, kitwangiriza ubutaka n’ibyariho byose nta bisobanuro bindi duhawe, none dore imyaka yarimo igeze mugihe cyo kubagara yose bayirayemo, none ukavuga ngo turacyabarirwa mu baturage b’iki gihugu! Akomeza avuga ati: “Ntaho tutagejeje ikibazo cyacu, haba ku witwa Andru wo mu karere ndetse no kwa Guverneri, twabagezaho akarengane kacu ariko nta gisubizo twigeze duhabwa! Ati none babonye ko ibyo barimo kudukorera bidahagije bongeyeho no kutwima aho dushyingura! Mu kurangiza, uyu muturage yabwiye Gasabo, ko ibi byose biganisha ku nzara idasanzwe ibategereje, kuko ibi bikorwa bya muntu byo gukata imihanda badategujwe, ihuriranye n’ibiza birimo imvura ivanze n’urubura yangije igice kinini cyariho imyaka yabo, ndetse n’amazi ava mu birunga akomeje kugira uburimiro imirima yabo. Ikinyamakuru Gasabo kubera imvura yari ikubye, nticyashoboye kumva abo bose bashakaga kuyigezaho akababaro kabo, ibasezeranya kuzagaruka ikindi gihe!”
4,018 total views, 1 views today