Ikibazo cy’impunzi z’abajya iburayi gikomeje gutera imbogamizi
Ubwo perezida yari mu nama i Doha muri Qatar yiga ku bukungu yabajijwe ku masezerano akomeje kutavugwaho rumwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.
Perezida Kagame yasubije ko nta muntu wigeze asaba kohereza abimukira mu Rwanda, ahubwo ko ari amasezerano yavutse hagendewe ku kibazo cy’ingutu cy’abimukira gihari, hagamijwe kugishakira igisubizo.
Ati “Ntabwo twigeze dusaba umuntu uwo ari we wese gukorana natwe cyangwa kohereza abimukira mu Rwanda. Ni igitekerezo cyabayeho kugira ngo gikemure ikibazo”.
Yakomeje asobanura ko ibibazo by’abimukira bishingiye ku byuho hagati y’abafite ubushobozi bwo gukora n’imirimo bakora, bigatuma bava ahantu hamwe bakajya ahandi, hakaba n’ibifite umuzi mu mutekano muke mu bice bitandukanye by’Isi.
Perezida Kagame yakomeje asobanura ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza bwavuye mu kwibaza uko ikibazo cy’abimukia cyakemuka, binyuze mu kohereza abimukira ahantu hatekanye, bafite uburenganzira n’ubwisanzure bwo gukora icyo bashaka.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, aheruka kuganira n’ubuyobozi bw’Urukiko rw’Uburenganzira bwa muntu rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ku ngingo zirimo kuvugurura amategeko rugenderaho ku buryo rutitambika ibihugu binyamuryango ku byemezo bijyanye no guhangana n’ibibazo by’abimukira.
Urwo rukiko ni rwo umwaka ushize rwahagaritse umwanzuro wari wafashwe n’u Bwongereza, wo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
U Bwongereza buherutse gusaba ko mu mategeko urwo rukiko rugenderaho, hashyirwamo uburyo igihugu gishobora kwanga gushyira mu bikorwa umwanzuro rwafashe mu gihe biri mu nyungu z’igihugu n’umutekano rusange.
Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ikibazo cy’abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kiri gufata intera, ariko ko aya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.
Mu ruzinduko Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yagiriye mu Rwanda muri Werurwe 2023 yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa amacumbi azajya yakira aba bimukira.
Ni inyubako biteganyijwe ko zizatwara miliyari 60 Frw aho hagiye kubakwa inzu 528 zikazuzura mu gihe cy’amezi atandatu, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Nibagera mu Rwanda, bazahabwa ubushobozi bubafasha kuba bakwitunga, bajye mu mashuri ku buryo babona ubumenyi bubafasha kwitunga no gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Ku ikubitiro, u Bwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’andi mahugurwa y’amasomo y’ubumenyingiro.
Impande zombi zivuga ko abazashaka bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.
Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu nzira itemewe y’amazi (English Channel) bageze ku 45.756, bavuye ku 28.526 mu 2021.
Guverinoma y’u Bwongereza itangaza ko ikoresha nibura miliyari ebyiri z’ama-Pound mu gucumbikira no kwita kuri aba bimukira baba bageze mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
1,064 total views, 1 views today