Rubavu-Musanze-Burera:Bamwe mu bahinzi barataka ikibazo cy’imbuto z’ibirayi mbi bahawe zikaba zarabembye
Ibirayi ni igihingwa cyafatwaga nka zahabu mu turere tw’imisozi miremire, aritwo: Burera; Musanze; Nyabihu na Rubavu batwita kandi “Uturere tw’amakoro”, si muri utu turere bahinga ibirayi gusa kuko bisigaye byera no mu bindi bice by’igihugu.
Hashize igihe kitari gito havugwa ibura ry’imbuto y’ibirayi, bihinga umugabo bigasiba undi kubera igishooro kiri hejuru. Igihingwa cy’ibirayi ni igihingwa gisaba igishooro kiri hejuru kubera nyine imbuto iboneka ihenze; Gifatwa n’indwara nyinshi ziterwa n’udukoko dusa n’utwaburiwe umuti; Igihingwa cy’ibirayi kandi mu turere twa Burera na Musanze gifite ikindi cyonnyi kidasanzwe cy’inyamaswa zo muri pariki y’ibirunga “Imbogo n’ifumberi”.
Gusa RDB imaze igihe itanga indishyi ku bahinzi bonerwa n’izo nyamaswa ariko ibi ntacyo bitanze ku gisubizo cyo kuzamura umusaruro w’umuhinzi ngo haboneke ibyo kurya n’imbuto; Ntitwibagiwe kuvuga ku kibazo cy’abamamyi cyaburiwe igisubizo k’uburyo bivugwa ko aribo bakwirakwiza indwara zinyuranye mu butaka no mu bigega by’abahinzi b’ibirayi. Bityo hakenewe ubundi buvugizi kugira ngo ibi bibazo bikemuke.
Igabanuka ry’umusaruro w’ibirayi ryateje izamuka ry’ibiciro ku isoko, abantu bibaza impamvu ibirayi bikomeza kuzamuka ubutitsa kandi ubuso bwo kubihinga bwariyongereye, Iburasirazuba birahingwa ndetse no mu majyepfo y’igihugu barabihinga.
Ikinyamakuru gasabo.net cyegereye abahinzi b’ibirayi bo mu turere tw’amakoro bibumbiye mu makoperative atandukanye bagitangariza ko igabanuka ry’umusaruro ahanini riterwa n’imbuto zisa n’izabuze ndetse n’izihari zikaba zitihanganira imihindagurikire y’ibihe nk’uko mbere bahingaga imbuto bita Kinigi na Peko, ubu zirashaje kuko zihinzwe imyaka irenga icumi, bityo abahinzi bifuza ko ministeri y’ubuhinzi n’ibigo biyishamikiyeho nka RAB n’abandi bafatanya_ bikorwa bakora ubushakashatsi ngo bababonere imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe; 2. Abo bahinzi kandi bafite ikibazo cy’indwara y’urunyo iza mu mababi y’ibirayi bigasa n’ibyeze kandi biteze, itangira kuboneka ibirayi bimaze kumera.
Iyo yageze mu birayi biba birangiye kuko ntushobora guhunika n’imbuto zo muri uwo murima; 3. Hari ikindi kibazo gikomeye twagejejweho n’abahinzi, ko: “Inyamaswa zirabonera mu kubapimira ubuso k’ubwone hakabamo amanyanga n’amaranga_ mutima() y’inzego z’ibanze”, ibi ntibyumvikana neza kuko ubwone bwemezwa na RDB ku bufatanye n’inzego z’ibanze zishirwa mu majwi na bamwe mu baturage twaganiriye.
NI GUTE HABONEKA UMUTI KU MBOGAMIZI N’IBURA RY’IMBUTO KU GIHINGWA CY’IKIRAYI?
Kuri ubu imbuto y’ibirayi ikiro ni amafaranga igihumbi na magana abiri “1,200frs/ kg”, naho ibirayi bibisi ni amafaranga magana arindwi ku kilo “700frs/kg”. Leta yarahagurutse ngo harebwe uburyo umusaruro w’ibirayi wakwiyongera, ishira nkunganire mu nyongera_ musaruro “Imiti n’amafumbire”. Mu isesengura ry’iki kibazo ikinyamakuru gasabo.net cyakoze twasanze ikibazo kiri mu nzego z’ibanze “Abashinzwe ubuhinzi mu mirenge no mu turere”, ntibegera abahinzi ngo bumve ibibazo byabo ibigaragaye bishakirwe ibisubizo.
Umuhinzi utarashatse ko amazina ye atangazwa yaratubwiye ati: “Njyewe ndi umuhinzi kandi mbimazemo igihe, sindabona agronome agera mu murima wanjye ngo ambaze ingorane mpura nazo. None abo ba agronome bashinzwe iki?” 2. Hari abamamyi bibisha imyunzani, aba bamamyi ni babandi rimwe na rimwe usanga ari n’inshuti z’akadasohoka z’abayobozi b’inzego z’ibanze kuko basangira za nkoko no gutura abayobozi icya cumi gikomoka kubyo bibye abahinzi ndetse ni nabo bagurisha mu buryo bwa magendu ifumbire yagenewe umuhinzi akayibura yajyanywe hanze y’igihugu, bityo uruhare rw’umuhinzi n’abandi bafatanya_ bikorwa rurakenewe ngo hagaragare ahari icyuho; 3. Abashinzwe gutubura imbuto bakore ubushakashatsi babonere umuhinzi imbuto yizewe kandi yihanganira imihindagurikire y’ibihe “Imvura n’izuba” ndetse ishobora guhingwa igihe kirekire.
URUHARE RW’UMUMAMYI MU GUKWIRAKWIZA INDWARA MU BUTAKA BUHINGWA IBIRAYI:
Umumamyi yakomeje kuba imbogamizi mu buhinzi, nk’uko twakunze kubibagezaho ntiyiba umuhinzi gusa ahubwo agenda ataratara indwara ziboneka mu bihingwa akenshi izo ndwara ntizigira umuti kuko aba ari nshyashya mu bahinzi “Abamamyi bakura ibirayi mu gihugu cy’igituranyi cya Uganda bakayinjiza mu buryo bwa magendu, iba ivuye mu butaka butazwi noneho wa mumamyi afata ya mbuto akayikarabya ubutaka bw’umusozi akabwira abahinzi ko ayikuye Rubavu; Nyabihu n’ahandi”, ababesha ngo yiyungukire atitaye ko nta musaruro bazabona. Aha niho haturutse indwara bita “AGAPAPURO”, iyo ndwara iteye ite?
Imbuto y’ikirayi usanga ifite utudomagure tw’uruziga ku muzenguruko wayo wanosha ako kadomo k’uruziga ugasanga ikirayi kibozemo imbere “Iyo utabimenyereye urabitera nibwo usanga ku mezi abiri bitangiye gutukura nk’ibyeze”; Hari indi ndwara bita “URUNYO“, rwibera imbere mu mababi. Iyi ndwara y’urunyo ntirabonerwa umuti; Si izo ndwara gusa uko gutaratara imbuto zitazwi iyo zivuye twabwiwe ko byangiza n’ubutaka, ugasanga bufite ubusharire kandi bwari ubutaka bwiza.
Iki kibazo cyazanywe n’abamamyi bo mu karere ka Burera baturiye umupaka ndetse ninabo bakwiza izo mbuto zitagira ubuziranenge, aba ni nabo batwarayo ifumbire mu buryo bwa nagendu. Bene izi mbuto kandi uzazisanga muri za centre z’ubucuruzi “Ibitesani” kuko ntiziva mu bigega by’abahinzi uretse ko hari n’ubwo babivanga n’ibindi bike baguze n’abahinzi baturiye aho; Zihunikwa mu tuzu two muri ibyo bitesani twubakiwe ubucuruzi tutagira amadirisha atuma n’imbuto ihumeka, nibwo ubona ibyinshi byaraboze bakabihangika abahinzi batari babimenya.
Mu bucukumbuzi bwakoze twasanze ubumamyi bugaragara no muri amwe mu makoperative aho abayobozi bayo ari nabo bacuruzi b’ibirayi, byumvikane ko muri kamere muntu hashobora kubaho kwikunda hakabaho ko hari amabwiriza atubahirizwa kubwo inyungu zabo bayobozi; Muri izo koperative kandi nta terambere ubona, bityo bene izi koperative zasigaye inyuma RCA yazigenderera ikazihuza n’izindi zegeranye zikora neza kugira ngo haboneke impinduka. Ikindi MINICOM na MINAGRI bafasha gushiraho isoko ryihariye ry’umusaruro w’ibirayi kugira ngo bizashoboke guhuza igiciro ku isoko bagendeye ku gishooro cy’umuhinzi, bityo rya hindagurika ry’ibiciro rya hato na hato n’akajagari ko mubirayi bikavaho.
Umuryango Poverty Reduction and Gender Promotion “P.R.G.P”, wiyemeje gufasha abahinzi b’ibirayi ubakorera ubuvugizi ngo haboneke umuti urambye ku bufatanye n’inzego za Leta ndetse n’abandi bafatanya_ bikorwa.
Mu kwanzura ikibazo ku igabanuka ry’umusaruro w’ibirayi bitewe n’ibura ry’imbuto; indwara n’ibyonnyi, ikinyamakuru gasabo.net kiributsa inzego bireba harimo RAB gushakira abahinzi imbuto zizewe, zihanganira imihindagurikire y’igihe kandi zishobora kumara igihe zihingwa k’uburyo n’umuhinzi ubwe azihunikira bitari uguhora ajya kuzishaka mu buhunikiro bw’ibigega by’ibigo bikomeye kuko atari buri wese wigererayo, ababihabwa ni abahinzi banini. Ibi birasaba:
1. Abahinzi banini n’amakoperative y’abahinzi bahabwe inkunga ifatika “Nkunganire”, bubakirwe ibigega; Bahabwe abakozi bize ubuhinzi kandi bahembwa na Leta; Bahabwe n’amahugurwa kugira ngo nabo bashobore kwifashishwa mu gutubura imbuto mu rwego rwo kugabanya ibura ryazo; 2. Gukomeza kurwanya ubumamyi kuko bigaragara ko bwangiza ubuhinzi mu buryo bwose haba mu guhombya Leta ku ifumbire batwara hanze no kwiba abahinzi ndetse no gukurura indwara biturutse ku mbuto zitizewe binjiza mu gihugu; 3.
Leta n’abandi bafatanya_ bikorwa bahaguruke begera umuhinzi kugira ngo hamenyekane hakiri kare ibibazo ahura nabyo, bashireho ingamba zihamye zo kongera umusaruro no kuwubungabunga ndetse no kurinda iyangirika ry’ubutaka bw’igihugu. Ibi byose nicyo gisubizo cyo kurwanya ubukene n’ihungabana ry’ubukungu bw’igihugu mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi nk’umukenyero n’umwitero.
Uwitonze Captone na Ladislas Maniraguha
3,624 total views, 2 views today