Umurenge wa Rubavu wabaye indashyikirwa mu kwimakaza isuku, umutekano no kurwanya imirire mibi mu bana

Kuri uyu wa gatanu tariki nya 7 kamena ni bwo mu Karere ka Rubavu hasorejwe amarushanwa ku kwimakaza isuku, umutekano no kurwa imirire mibi mu bana.

Ni amarushanwa yateguwe na Polisi y’Igihugu kubufatanye n’ikigo mbonezamikurire yo kwita ku mirire myiza.

Muri aya marushanwa Umurenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu, wakunze kuvugwamo urugomo rukabije kuri ubu niwo wabaye indashyikirwa ku rwego rw’intara y’iburengerazuba.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu buvuga ko kuba aka gace gakunze kugaragaramo ibyihebe, abajura n’abagizi ba nabi ari byo byatumye bakora cyane bafatanyije n’abaturage bakaba bamaze guhashya aba bashaka kurya ibyo batakoreye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge Harerimana Blaise (wambaye ishati y’umweru yanditseho Intavogerwa )avuga ko insoreresore zikora ibi korwa by’urugomo zitazihanganirwa na gato muri uyu Murenge.

 

Yagize Ati ” Nababwira ko mu bibuga bateganya gukiniramo uyu Murenge wacu utarimo, cyakora bajya ahandi ariko hano ntibishoboka, bafite amahitamo abiri, guhinduka bakagaruka mu murongo muzima, cyangwa gukomeza imigambi mibi bagahanwa by’intangarugero.”

Uyu murenge wa Rubavu wahembwe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 25Rwf izunganira uyu Murenge gukomeza gukomeza kugaragaza ubunararibonye mu bikorwa bitanduka nye mu bijyanye n’ isuku n’umutekano.

Gasana Alfred,  Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, yasabye abahawe ibihembo kubisigasira ndetse bakita ku kwicungira umutekano no kwita ku isuku kuko aho byombi bitari iterambere ridashoboka.

Minisitiri Gasana (uri hagati)

Ministeri w’umutekano w’mbere mu gihugu kandi yabajijwe icyo yabwira abaturage baturiye imipaka yavuze ko umutekano wabo urinzwe kandi neza yongeraho ko abavuga ko bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda batazarenga umupaka .

CP Bruce Munyambo ukuriye ibikorwa bya ‘Community policing’ muri Polisi y’Igihugu yasabye abaturage gukomez akwicungira umutekano, bita ku isuku no kurwanya igwingira ndetse bakanatanga amakuru ku gihe mu gihe haba hari igishatse gukoma umutekano wabo mu nkokora.

Twabibutsa ko muri aya marushanwa  hahembwe Imirenge 7 yahize indi mu mu ntara y’iburengerazuba, aho buri Murenge wahawe Moto ifite agaciro ka miliyoni 1,6Rwf ndetse hahebwa n’utugali twahize butundi aho buri kagali kahawe miliyoni 1.000.000. frw

Aya marushanwa ku mutekano, kurwanya igwingira, isuku n’isukura yari asanzwe akorwa mu mujyi wa Kigali nanone ariko ubuyobozi bwa Polisi bwasanze yaratanze umusaruro biba ngombwa  ko  akorwa no mu Gihugu hose.

 3,706 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *