Umukecuru Mukangwije Therese afatanyije na gitifu w’Akagali ka Gihuta bakomeje gukorera urugomo Saidat
Ayo ni amwe mu magambo atangazwa na bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ntende ya 2, Akagari Gihuta, Umurenge wa Rugarama , Akarere ka Gatsibo ko ngo wagirango nta buyobozi buhaba cyangwa ko bwaba bwaramunzwe na ruswa.
Nkuko bitangazwa n’abaturanyi ba Mukangwije ngo Mumararungu Saidat na Ryamukuru Alpha ni ababyara ,Saidat yabyawe na Kabasinga Angelique naho Alpha avuka kwa nyakwigendera Rutayisire James bose akaba ari abana ba Mukangwije ari naho Alpha yarerewe kuko ababyeyi be bitabye Imana akiri muto.
Ngo abo babana baje gukina ububyara bibaviramo kwibaruka umwana ariyo ntandaro y’ibibazo byugarije umuryango wa Mukangwije Theresa.
Ngo umwana akivuka byabaye ngombwa ko Alpha Ryamukuru nka se w’umwana ajya ku mwandikisha mu irangamimirere.Ngo agezeyo yahuye n’uruva gusenya afungwa azira ko yateye inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.
Kugirango boroshye ikibazo byabaye ngombwa ko umuryango uterana ngo usuzumire hamwe uko ikibazo cyakemuka mu mucyo, ngo hafatwa umwanzuro ko Mumararungu ahabwa impozamarira y’ubutaka agashinjura Ryamukuru ko atamuhohoteye, agafungurwa, kandi ngo barakozwe.Maze Mumararungu yegukan isambu atyo ndetse bayimwandikaho ahabwa UPI…
Ngo ikibazo cy’umwana kimaze gukemuka havutse ikibazo cy’isambu ko Mumararungu ahawe hanini ko yari guhabwa igice, bagiye gushaka igisubizo cy’isambu basanga bidashboka kuko nta buryo bwari busigaye bwo gukata iyo sambu mu gihe bitakozwe mbere nibwo bitabaje inzego z’ibanze ,maze rubura gica.
Mumararungu avuga ko yahatiwe guhabwa isambu ndetse akaba ayifitiye ibyangombwa byemewe n’amatgeko ariko akabangamirwa na Mukangwije uza kumwangiriza atemamo bitoki .
Ati:”‘Sinumva uburyo nyogokuru aza kunsahura atema ibitoki kandi ntaho ahuriye n’isambu kandi ubuyobozi bukamukingira ikibaba.Nkubu yavuzeko imvura nigwa azashyiramo abantu bagahingamo ibishyimbo.Naza sinzi icyo nzakora cyane ko Gitifu w’Akagali ka Gihuta amushyigikiye.”
Ryamukuru Alpha yabwiye itangazamakuru ko we, nta kibazo afitanye na Mumararungu , ibibazo yaba abifitanye na nyirakuru Mukangwije .
Ati:”‘Njye nta kibazo mfitanye na Mumararungu , ibyo bibazo by’isambu ntaho mpuriye nabyo .”
Tuganira na Gitifu wa Gihuta ku kibazo cy’isambu yahawe Mumararungu , yemeye ko, koko mu buryo bw’amategeko isambu yanditse kuri Mumararungu Saidat , ariko ko ngo yazayikoresha Mukangwije atakiriho nkuko byavuzwe mu muryango.
Ati:”Nibyo koko Mukangwije afitanye ikibazo n’umwuzukuru we, Mumararungu , twagerageje kubunga biranga dushingiye ko byavugwaga ko Mumararungu yazakoresha isambu mu gihe nyirakuru yaba atakiriho.Ariko koko mu buryo bwamategeko isambu ni iya Mumararungu Saidat.”
Andi makuru tuzajya tuyabagezaho ubutaha mu gihe Mukangwije agitsimbaraye ku butaka butari ubwe , kuko hari andi makuru avuga ko muguhindura ibyangombwa by’ubutaka , icyangombwa cyari cyanditse kuri Ryamukuru Alpha harimo ubutaka yaguze na Mukandayisaba ,aribwo mukecuru asaba.
2,853 total views, 1 views today