Imihigo ya komite z’uturere za Croix-Rouge y’u Rwanda
Kuri uyu wa 09/09/2023, ku cyicaro gikuru cya Croix-Rouge y’u Rwanda hateraniye inama ihuza abayobozi bakuru ba Croix-Rouge y’u Rwanda n’abayobozi ba komite z’uturere. Ni muri iyo nama hagaragajwe uko izo komite zesheje imihigo zikanahiga imihigo y’umwaka twatangiye 2023-2024.
Umuhango wo gusinya imihigo (photo:Placide)
Muri iyo nama Umunyamabanga Mukuru wa Croix-Rouge y’u Rwanda Bwana KARAMAGA Apollinaire yasobanuye muri rusange ibikorwa by’ingenzi Croix-Rouge y’u Rwanda yakoze muri uyu mwaka ushize 2022-2023 aho yerekanye ko hashyizwe ingufu mu gushaka uko Croix-Rouge y’u Rwanda yakwigira cyane cyane ko ubukungu bw’isi bugenda busubira inyuma aho abafashaga Croix-Rouge y’u Rwanda nabo batagifite ubwo bushobozi. Ni muri urwo rwego yasobanuye ko hubatswe hotels ahantu hanyuranye : hari RIS Kivu Breeze Hotel i Karongi, hotel igiye gutahwa muri uku kwezi kwa 10 i Nyanza. Yavuze kandi ku bikorwa bigamije kwigira kwa komite z’uturere aho yavuze amacumbi arimo kubakwa Ngoma n’inzu z’ubucuruzi muri Kirehe.
Muri uwo muhango hasobanuwe kandi ko ibikorwa byose Croix-Rouge y’u Rwanda ikora bishingiye kuri gahunda y’imyaka 5(Strategic Plan 2022-2026). Havuzwe ko mu turere ibikorwa bizaba bishingiye kuri gahunda y’agasozi ndatwa Model Village aho buri murenge uzaba ugafite. Bakaba bazita ku bikorwa bijyanye no kurwanya ibiza no kugabanya ubukana bwabyo haterwa ibiti bigera kuri miliyoni buri mwaka ndetse binakurikiranwa kugeza bikuze ; hari kandi gahunda yo kunoza imirire no guteza imbere imiryango ikennye aho hashyirwaho amatsinda yo kuzamurana bizigama banagurizanya. Hazitabwa kandi kuri gahunda yo kwigisha abaturage kwita ku isuku n’isukura.
Muri iyo nama kandi hagarutswe ku gikorwa cy’amatora ya komite za Croix-Rouge y’u Rwanda. Akaba azatangira mu kwezi kwa 10 bahereye ku rwego rw’akagari. Présidente wa Croix-Rouge y’u Rwanda Madamu MUKANDEKEZI Françoise yasobanuye ko igikorwa cyo guhiga ko ari ingenzi kubera ko gituma abantu bamenya guha agaciro ibyo bahize. Yishimiye ibyagezweho kandi biyemeza gusigasira ibyagezweho. Hishimiwe ko ibipimo byo kwesa imihigo biri hejuru.
Bamwe mu bari mu nama
1,185 total views, 1 views today