G.S MUSANZE YA MBERE MU RUHANDO RWO KUZAMURA IREME RY’UBUREZI KURI BOSE
Ireme ry’uburezi niwo musingi w’iterambere ry’Urwunge rw’amashuri rwa Musanze1 ( G.S MUSANZEI) .Ngo ku bw’amasezerano ikigo cy’amashuri Musanze I ni ishuri rya KILIZIYA Gatorika rifashwa na Leta.
Nkuko bitangazawa n’umuyobozi waryo Emmanuel Nizeyimana ngo ryafunguye imiryango mu mwaka wa 1959 ryigirwagamo n’abana bo mu mashuri abanza .Bitewe nuko ishuri ryateraga imbere leta yaje gushyiraho gahunda y’imyaka 9 ( 9YBE) aribwo rya habwaga izina rya G.S MUSANZE I .
NIZEYIMANA Emmanuel ati:”Iri shuri ryayobowe n’abantu batandukanye , kugirango rirusheho gutera imbere rifite abayobozi beza n’ abarimu beza bashyira hamwe.Kubera guhuriza hamwe izo ngufu byatumye ireme ry’uburezi rigira igipimo cyiza . Muri rusange nkaba nshima leta yashyizeho gahunda y’imyaka 9 ( 9YBE) kuko yakemuye ibibazo byinshi :Muri iki gihe abana badafite ubushobozi , biga mu mashuri yisumbuye nta nkomyi bitewe na gahunda nziza ya leta yo gutuma ababyeyi bishyura amafaranga make ndetse n’bana bagafatira amafunguro k’ishuri .Ibi bikaba byaragabanyije wa mubare w’abana wataga ishuri.”
G.S MUSANZE YA MBERE MU RUHANDO RWO KUZAMURA IREME RY’UBUREZI KURI BOSE
Kubera ko abarezi bitangira akazi no gukorana neza,byatumye mu mwaka wa 2021-2022 iri shuri ryabonye amabaruwa 30 mu banyeshuri 54 bari bakoze mu mashuri abanza riza mu myanya y’imbere ukuyemo amashuri yigenga . Muri uyu mwaka nanone iri shuri riri ku mwanya wa gatatu aho ryakurikiye Ecole Primaire Bukane iri ku mwanya wa mbere mu Karere ka Musanze.
Ikigo cy’amashuri G.S MUSANZE I gifite ibyiciro byose ni kuvuga: Pre –premary abana 78 n’abarimu 3;Primary abana 415 bigishwa n’abarimu 14 na Secondary yigishwamo abarimu 40.
Staff y’abarimu 4 baryo ikaba iyobowe na bwana NIZEYIMANA Emmanuel nkuko twabyanditse hejuru akaba avuga ko kugirango barusheho gutera imbere bihaye gahunda yo gufatanya , gutahiriza umugozi umwe no kujya inama kenshi a kuko niyo nzira nziza yo kuzamura ireme ry’uburezi .
Nizeyimana Emmanuel yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko kugirango ishuri rirusheho kwesa imihigo batsindisha abana benshi bihaye ingamba zikarishye.
Ati:”Kugirango ikigo cyacu kirusheho gutsindisha abana benshi twihaye intego yo gutoza abanyeshuri ikinyabupfura mu mvugo igira iti : ” KURERA UMWANA USHOBOTSE KANDI” USHOBOYE )Ni muri urwo rwego umuyobozi w’ishuri agomba kuzinduka akakira abanyeshuri .Abarimu nabo batojwe kuzinduka cyane no gukoresha abanyeshuri cyane babaha Amasuzumabumenye menshi ndetse no gukorana n’ababyeyi inama kenshi basusumira hamwe gushaka ibibazo igihe bivutse.Hari kumenya abana bafite ibibazo bagafashwa urugero hafi abana 50 bahawe umwambaro w’ishuri umwaka ushize .Gukora ingendo shuri .Guhemba abatsinze neza mu ruhame .Gukorera ku mihigo buri wese akagaragaza urwego yifuza kuzagezaho atsindisha .Kwisuzuma noneho buri cyumweru hagakorwa staff meeting tureba uko icyumweru cyagenze no gutegura ibizakorwa byo mu cyumweru gitaha hanyuma hakanakorwa imyirondora y’abanyeshuri bose izifashishwa iyo hari umunyeshuri ufite ikibazo .”
Umuyobizi w’ishuri asaba abyeyi babyifuza ko bakohereza abana babo kuza ari benshi kwiyandikisha kubera ko ishuri rifite umurongo mwiza, cyane ko no muri secondary abanyeshuri biga bagatsinda neza .
Akomeza avuga ati:”Abana bashaka kwiga mu isominali nabo baraza bagatozwa kandi bagakora ibizamini bagatsinda .”
Abanyeshuri babwiye ikinyamakuru Gasabo ko bakunda cyane umuyobozi wabo kuko abitaho abagira inama abatoza ikinyabupfura no gukora cyane
Bati:”Hano turiga neza , by’akarusho ikigo kidukorera indendo shuri , zikaba zidufasha kumenya ibibera ahandi bizadufasha mu buzima buri imbere. Ikindi tugirana amasezerano y’imihigo n’ikigo , ibi byo bidufasha kwitwararika, kugira ikinyabupfura no kwiga neza tugatsinda.”
Naho abarezi twaganiriye bahamya ko umuyobozi wabo abayobora neza akabaha umutekano mu kazi bagakora batuje kandi bose bagafata ifunguro bari kumwe .
Bati:” Imiyoborere ya bwana NIZEYIMANA Emmanuel igaragazwe n’ubunararibonye yifitemo kandi ko akunda ibijyanye n’uburezi cyane . Buri gitondo abana bose n’abarimu bahabwa impanuro kuri rassemblement mbere yo kwinjira mu shuri maze abana n’abarimu bagatangira bafite morale .
Nizeyimana Emmanuel arangiza avu ati:” MUREKE ABANA BANSANGE”
3,609 total views, 2 views today