Musanze:SACOLA yafashije abaturage bo mu Kinigi guhindura ubuzima

Bamwe m baturage bo mu karere kaMusanze mu  Murenge wa Nyange n’uwa Kinigi babwiye ikinyamakuru gasabo ko hari byinshi hotel SACOLA yabagejejeho mu iterambere ry’igihugu ku buryo bagize ubuzima bwiza.

Mu minsi ishije  mu rwego rwo gutoza abaturage kwishyura ubwisungane  hafi  200,bahawe na  hotel SACOLA   intama yiswe ‘Intama ya Mutuel’

Izi Ntama zatanzwe hagendeye ku miryango itishoboye nibura ifite Abana 6 muri buri muryango, abazihawe bavuga ko zigiye kubafasha kuva mu bukene ndetse bakazoroza n’abatashoboye kuzibona.

Bamwe mu babonye ayo matungo bishimiye inkunga babonye bavuga ko kubona Mutuel byari ikibazo cy’ingorabahizi, ariko ko babonye iri tungo, bagiye kuribyaza umusaruro,bigatuma bahindura ubuzima bakava mu cyiciro barimo bajya mu kindi.

Nsengiyumva Pierre Celestin, Umuyobozi wa SACOLA avuga ko nk’ibisanzwe SACOLA ireberera Abaturage batuye mu nkengero z’ibirunga, mu buzima n’imibereho itandukanye, kandi ko izakomeza ibikorwa byayo byo guteza imbere umuturage.

Hotel SACOLA ikaba ikora ibintu byinshi bitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu Karere ka Musanze aho yubatse ibikorwa by’amajyambere bitandukanye nk’amashuri n’inyubako z’ibiro by’imirenge itandukanye .

Urugero nk’inyubako y’ Umurenge wa Kinigi, abahatuye n’abayigana bavuga ko ijyanye n’igihe tugezemo ikaba  ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo mu gihugu.

Uwitonze Captone

 2,800 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *