Croix-Rouge y’u Rwanda (RRC) imaze gutera intambwe ikomeye mu bijyanye n’butabazi,

Tariki ya 26 ukwakira 2023, mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Nyanza Ku bufatanye na Croix rouge y’u Rwanda nk’umuterankunga wa leta , abaterankunga n’abafatanyabikorwa bo mu  bihugu by’Afrika bitandukanye bakoze inama y’ubufatanye n’imikoranire.Insanganyamatsiko y’iyo nama yari ubutabazi no gukumira ibiza.

Mukandekezi Françoise,perezidente wa  Croix rouge y’u Rwanda  yavuze ko croix rouge Rwanda nk’umufasha wa leta yakoze ibikorwa by’ubutabazi  bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaturage bahuye n’ibiza.

Mukandekezi Françoise,perezidente wa  Croix rouge y’u Rwanda( Photo:Captone)

Ati:“Croix Rouge Rwanda yatanze ubufasha bwihuse ku baturage bahuye n’ibiza, yaremeye abatishoboye ibaha  amafaranga ngo bagure ibintu bitandukanye byo kubafasha  kwikura mu bukene, bishyura amafaranga y’ishuri , mutuelle, gukora imishinga itandukanye;  kubegereza amazi meza , kubigisha kwizigama amafaranga makeya bafite  n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bituma bahindura ubuzima.”

Mukandekezi yambwiye itangazamakuru ko nyuma y’iyi mama n’abafatanyabikorwa hari gahunda yo gutera ibiti.Ngo akaba ari gahunda igomba kumara imyaka 5.

Minisitiri w’ibikorwa by’Ubutabazi Major Jenerali (RTD) Murasira Albert wari umushyitsi mukuru,yavuze ko Croix  rouge y’u Rwanda ifite ibikorwa byinshi byunganira leta ,asaba ubuyobozi  gukomeza gahunda yabo nziza bafite yo gufasha abatishoboye, anashimira umubonano bagiranye kuko baganiriye byinshi bifasha leta .

Amwe mu mafoto yaranze icyo gikorwa ( Photo:Captone uwitonze)

Murasira yavuze  ko muri iki gihe hari bamwe  mu baturage bahuye n’ibiza, ariko ko bagerageje kubafasha uko bashoboye,ashimira Croix Rouge Rwanda yitanze ikora ibishoboka  byose igera ku bababaye kurusha abandi.

Ati: “Ntabwo twabuza ibiza kubaho, ariko twabikumira. Dukwiriye kwigisha n’abaturage bacu uburyo bwo gukumira ibiza mu myubakire, no mu bikorwa by’ubuhinzi bakora.”

Mukandekezi yambwiye itangazamakuru  ko muri iyi nama  Croix rouge igomba kwereka  abafatanyabikorwa bayo, umurongo mugari Leta yashyizeho mu kurwanya, guhangana no gukumira ibiza no kubereka aho bagomba gushyira ingufu.

Ati: “Iyo ibiza byabaye tugomba gutabara vuba, ndetse tukitegurana n’ibyo dutabarana.”

– Advertisement –

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme yavuze ko nubwo nyuma y’iyi mama hari igikorwa cyo gutera ibiti, ariko ko byari biteganyijwe muri gahunda za leta zo gutera ibiti mu mpera z’uku kwezi.

Ati:”Gutera ibiti ni gahunda ya leta yaba ibiti bicanwa n’ibyera imbuto.Ni muri urwo rwego abaturage basabwa kubungabunga ibiti bimaze guterwa.Hakaba hari gahunda yo kurondereza ibicanwa bibanda ku bintu 3 by’ingenzi birimo guha abaturage amashyiga ya rondereza, no guha ibigo by’amashuri ndetse n’abaturage Gaz kugira ngo badakomeza kwangiza amashyamba by’umwihariko n’ibidukikije muri rusange.

Bamwe mu bari bitabiriye iyi nama babwire Gasabo.net ko  iba buri mwaka akaba ari urubuga rwo guhura no  gusabana.Bakaba basaba ko hajya hakorwa ingendo shuri , byibura buri komite ya Croix Rouge ku rwego rw,Akarere igasura Indi, bityo ibyo imwe itakoze ikabyigira ku yindi.

 4,288 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *