Koga ni umukino ngororamubiri ku rwego rwo hejuru

Umukino wo koga  no gusiganwa ku magare  niyo mikino igorora umubiri wose nta zindi mvune zo ku ruhande

Ni muri urwo rwego minisitiri wa siporo Aurore Mimosa  Munyangaju yatangije irishamwa nyafrika rihuriweho n’agace ka 3 ryitwa ‘‘Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023 ” ryo koga .

Muri  Nzeri 2023, nibwo  Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryatangiye igikorwa cyo gutoranya abakinnyi, bazaruhagararira mu mikino y’Akarare ka gatatu .

Ni igikorwa iri shyirahamwe ryatangiriye ku ishuri rya Green Hills Academy, kuko ariho hari pisine ifite metero 50 z’Uburebure na 25 z’ubugari, bituma muri uyu mukino ifatwa nka ½ cya pisine olempike, kuko ubusanzwe yo iba ifite metero 100 kuri Metero 50.

Iri jonjora ryabanjirije andi yose azakorwa ryitabiriwe n’abakinnyi 120, guhera ku myaka 10 y’amavuko kuzamura baturutse mu makipe icumi hirya no mu gihugu, baje guhatana mu nyogo zogwa muri iyi mikino y’Akarere ka Gatatu harimo Freestyle, Backstroke, Breaststroke na Butterfly muri metero 50, 100, 200 ndetse na 400.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko iri rushanwa ari wo mwanya mwiza wo kugaragaza impano abakinnyi bafite muri uyu mukino usaba imbaraga z’umubiri ndetse no kuba witeguye mu mutwe.

Ati “Ibihugu byose n’abakinnyi bitabiriye ’Aquatics Zone 3 Swimming Championship’, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda mbahaye ikaze mu Rwanda. Umukino wo koga ntabwo usaba imbaraga z’umubiri bisaba no kuba umeze neza kandi witeguye mu mutwe […]. Iri rushanwa rizatuma abakinnyi bacu bagaragaza impano bafite muri uyu mukino wo Koga.”

Yashimiye Ibihugu byabashije kwitabira abifuriza intsinzi ndetse anabizeza ko mu gihe bari mu Rwanda nta kibazo bazagira, bazakomeza gufatwa neza nk’uko ari umuco w’u Rwanda kwakira neza abarugana.

– Advertisement –

Muri rusange ibihugu 10 byitabiriye birimo: U Rwanda, Kenya, Burundi, Tanzania, Uganda, Afurika y’Epfo, Eswatini, Eritrea, Djibouti na Éthiopie.

Umunsi wa mbere hakinwe ibyiciro 56 aho Imidali myinshi yegukanywe na Tanzania, Afurika y’Epfo, Uganda na Kenya. U Rwanda ku munsi wa mbere rwegukanye imidali irindwi irimo umwe wa Gold (Zahabu), imidali itatu ya Silver (Ifeza) n’imidali itatu ya Bronze (Umuringa).

U Rwanda rwatwaye umudali wa ’Silver’ wahawe Ishimwe Claudette na Iradukunda Yvette wabonye ’Bronze’ mu cyiciro cy’abakobwa bafite imyaka 17 kuzamura mu koga ’Backstroke’ metero 200. Ishimwe Claudette kandi yegukanye umudali wa ’Silver’ mu Koga metero 200 ’Breaststroke’.

 

 

Mu bahungu Iradukunda Isihaka uzwi nka Bébéto yegukanye imidali ibiri mu cyiciro cy’abafite imyaka 17 kuzamura mu koga ’Butterfly’ metero 100 yabaye uwa 3 ahabwa umudali wa ’Bronze’ ni mu gihe muri iki cyiciro ariko Koga ’Breaststroke’ yabaye uwa Mbere yegukana uwa Zahabu (Gold).

Undi wegukanye umudali ni Oscar Peyrer mu cyiciro cy’imyaka 17 kuzamura Koga bunyugunyugu ’Backstroke’ metero 50, yabaye uwa Gatatu ahabwa umudali wa ’Bronze’.

Mu gukina nk’ikipe bizwi nka ’Relay’, u Rwanda rwabonye umwanya wa Gatatu runahabwa umudali wa ’Bronze’ mu cyiciro cy’abagabo guhera ku myaka 16 kuzamura.

Mu Banyarwanda bitwaye neza, harimo abakobwa (abambaye ibisa)
Haba harimo gucungana
Imikino iba irimo ubuhanga
Ubuyobozi bwa Africa Aquatics Zone 3 bwashimiye u Rwanda rwakiriye irushanwa
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yatangije Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championships 2023

 3,418 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *