Kirehe:Uburaya buravuza ubuhuha ku mupaka wa Rusumo
Kirehe haba abantu batari bake bakora uburaya, byagera ku mupaka wa Rusumo bikaba bibi cyane, gusa inzego z’ubuzima muri aka karere zarebye kure mu gutangira gukumira ikwirakwizwa rya Virusi itera SIDA biturutse ku bakora uburaya.
Nkuko twabitangarijwe na Assia , umwe mu badamu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ngo ku mupaka wa Rusumo hakorerwa uburaya bukabije cyane , abatungwa agatoki akaba ari abashoferi b’amakamyo.
Ati:”Bariya bashoferi b’abanyamahanga bashora abana bacu mu busambanyi, usanga abakobwa benshi barararutse kuko bakorera amafaranga menshi hagati y’ibihumbi 10 kugeza kuri mirongo itatu ( 30.000 frws).Byumvikane ko abanyamahanga bahonga menshi kurusha abanyarwanda.Abo bakorwa baza nijoro nka sa sakumi n’ebyiri z’umugoroba , nushaka kubabona uze kugaruka bwije wihere ijisho .Abari ari benshi cyane ku buryo utabizi wagirango habaye igiterane cy’urubyiruko.”
Muri iyi minsi urubyiruko ruratungwa agatoki mu kongera ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida, ubwo abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe (ABASIRWA) bandika kuri Sida no ku zindi ndwara z’ibyorezo basura Akarere ka Kirehe batangarijwe ko ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ingamba zikomeye mu gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA.
Mukandayisenga Janviére Umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko abaturage bagera kuri 518 bafite virusi itera SIDA biganje mu Mirenge itatu ifite ya Kigina , Kirehe na Gatore baba mu cyo bise Indangamirwa.
Mukandayisenga Janviére , visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kirehe (Photo:net)
Ati”: Dufite umubare w’abakora umwuga w’uburaya uri hejuru wa 250 bitwa Indangmirwa, dukoresha uko dushoboye tukabahuza n’abaterankunga bakabaganiriza uburyo bakwiye kwifata”
Yakomeje yerekana ko akarere kabo kaza kwisonga mu turere 7 turi hejuri mudufite virusi itera sida, aho yavuze ko( 3-1 ) ko umwe muri bo ko aba arwaye Kandi ko ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC imibare giheruka gutangaza yabafata imiti kobagera 218,314 naho mu intara y’uburasirazuba bakagera 49,5 bafata imiti.
Dr Munyemana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe, we yabwiye itangazamakuru ko ubwandu bwa VIH/SIDA, bwiganje cyane cyane mu Mirenge ikora ku mupaka.Bakaba bakora ubukangurambaga bwimbitse bwo guhangana n’ubwandu bushya.
Dr Munyemana Jean Claude, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro by’Akarere ka Kirehe ( Photo:Gasabo)
Ati: “imibare y’abafite virusi itera SIDA, dukurikirana ni 5 010 , abagera kuri 412 bakurikiranwa n’ibitaro bya Kirehe, naho 4,598 bakurikiranwa n’ibigo nderabuzima. Byumvikane ko Ikigo nderabuzima cya Kirehe gifite abanduye virusi itera SIDA 518, icya Rusumo mu Murenge wa Nyamugali gikurikirana 416 naho icya Mulindi mu Murenge wa Nasho gifite 404. Ibi bigo nderabuzima byose bihuriye ku kuba bikora ku mupaka cyangwa se byegereye umuhanda Ngoma-Rusumo.”
Uwitonze Captone, ubwo yasuraga umupaka wa Rusumo kumenya uko umwuga w’uburaya ukorwa( Photo:Gasabo)
Kugeza ubu ubwandu bushya bugeze kuri 0,08% mu gihe 35% by’ubwandu bushya bari mu cyiciro cy’urubyiruko.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ari 218.314.
RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa virusi itera SIDA.
Uwitonze captone
2,906 total views, 1 views today