Muri koperative ya COPCOM, ni hadapfa umujura ni nyirurugo

Bamwe mu banyamuryango ba koperative ikorera mu gakiriro ka Gisozi mu Karere ka Gasabo bavuga ko barambiwe ubujura ,akarengane,  n’ihohoterwa  bakorerwa n’ubuyobozi bwa Koperative COPCOM  ngo  bubishajwemo nibura na bamwe mu bayobozi ba  RCA

Umwe mu banyamuryango ba COPCOM (Coopérative pour la Promotion des Commerçants des Matériels de Constructions) ndetse uri mubayitangije yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko kuva iyi koperative yajyaho yakijije bamwe isonzesha abandi.

Ati:”Muri iyi myaka ishyize habayeho kunyereza no kurigisa umutungo wa Koperative. Ababigizemo uruhare batangiye gukurikiranwa n’inkiko z’urwanda, ku rwego rwa mbere hafi ya bose bahamwe n’icyaha, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rurabakatira runabategeka gutanga indishyi zitandukanye. Igitangaje nuko KAYITARE Jerome na Iragena Anaclet nabo bashinjwa ibyaha kimwe nabo bakatiwe, dosiye zabo mbombi zitigeze zigezwa mushinjacyaha ngo nabo bakurikiranwe.”

Akomeza avuga ko ngo abakekwa kwiba umutungo wa COPCOM  bakurikiranyweho ibyaha binyuranye bakoreye muri Koperative, bishyize hamwe, babifashijwemo n’Ubuyobozi bwa RCA, batorera Kayitare Jerome  ku mwanya w’ubuyobozi bukuru naho Iragena Anaclet atorerwa kuba muri Komite ngenzuzi. Ibi bibakoze mu rwego rwo gushaka gukomeze kurigisa umutungo wa Koperative ndetse no kugira ngo bazashobore kurigisa ibimenyetso byose bibashinja.

Ati:”Kubera ko Kayitare Jerome na Iragena Anaclet ari abafatanyacyaha n’abandi baburanishwa n’inkiko, bakomeje wa mugambi mubisha wo kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Koperative. Ibi byatumye bamwe muri twe bagaragaza amakosa arimo gukorwa n’ubuyobozi bwa Koperative. Si ukugaragaza amakosa gusa, twatanze ikirego mubugenzacyaha no mubushinjacyaha tarega Kayitare Jerome na Iragena Anaclet ibyaha bitandukanye bakoreye muri koperative (reba inyandiko itanga ikirego mubugenzacyaha no mubushinjacyaha yometswe kuri iyi nyandiko).”

Nyuma yo gutanga ikirego mu bushinjacyaha nabwo bwakoze iperereza busanga koko hari ibimenyetso bifatika bishinja ibyaha bikomeye Kayitare Jerome na Iragena Anaclet, bukora dosiye buyishyikiriza urukiko. Urubanza rwabo rwanditswe kuri RP 00195/2023/TGI/GSBO ruri mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo. Urubanza ruracyari murukiko.

Bashingiye kuri uru rubanza nshinjabyaba, bamwe muri aba banyamuryango taliki ya 20/03/2023 bandikiye Umuyobozi wa RCA basaba ko KAYITARE Jerome, (Umuyobozi Mukuru w’Inama Nyobozi ya COPCOM) na IRAGENA Anaclet (uri mu Nama Ngenzuzi ya COPCOM) bakurwa munzego z’Ubuyobozi bwa Koperative COPCOM kubera ko bakurikiranwe mu nkiko ku byaha bayikoreye. Umuyobozi wa RCA yanditse asubiza ko nta mpamvu n’imwe yatuma bavanwa mubuyobozi ((reba ibarwa yandikiwe RCA) n’iigisubizo cyayo. Batakambiye MINICOM bifata ubusa (reba ibarwa yndikiwe MINICOM n’igisubizo cyayo)

Guhera ubwo aba banyamuryango ntabwo bongeye kugira amahoro kuko bamwe mu bayobozi ba Koperative barimo Perezida wayo witwa Kayitare Jerome (Perezida wa Komite nyobozi), Iragena Anaclet uri munama ngenzuzi n’abandi bantu benshi bafatanyije batangiye kudutoteza.

Kubera ihohoterwa bamwe muri twe bakomeje gukorerwa ndetse babona rimaze gufata indi ntera, bafashe iyambere bandikira  Ubuyobozi bwa Polisi y’Igihugu ibaruwa ifite impamvu igira iti : Kwishinganisha kubera umutekano muke baterwa na KAYITARE Jerôme[1] IRAGENA Anaclet[2] na Nyirinkwaya Anicet bari mu buyobozi bukuru bwa Koperative COPCOM n’abandi bamwe mubanyamuryango bafatanyije. Muri iyi baruwa yabo ndende, bagaragaje ko umutekano wabo uterwa nuko bagaragaje ibitagenda muri Koperative harmo kunereza umutungo wayo kandi bamwe mubagize uruhare mu kunyereza bari mu buyobozi bukuru bwa Koperative. (zimwe mw’ibarwa zo kwishinganisha murazisanga ku mugereka w’iyi nyandiko).

Kubera

Ibintu byakomeje kumera nabi cyane, taliki ya 14/07/2023 aba bantu bose babonye inzandiko zibahagarika muri Koperative zasinyweho na Kayitare Jerome nk’umuyobozi mukuru wa Koperative. Nyuma y’igihe gito cyane, taliki ya 16/07/2023 Inteko rusange yahise iterana yemeza ko bamwe muri aba bantu birukanywe burundu muri Koperative abandi bakomeje guhagarikwa by’agateganyo.

Aba bantu bose, buri wese bitewe n’icyemezo yafatiwe, bandikiye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA) bamusaba kuvanaho ibyemezo bafatiwe n’inteko rusange ya COPCOM, bamwe cyo kubirukana burundu abandi cyo kubahagarika muri Koperative berekana ko kibarenganya.  Muri aya maburuwa yabo bagaragaje uburyo bafatiwe ibyemezo munzira no muburyo budakurikije amategeko. (amwe muri aya mabaruwa murayasanga ku mugereka w’iyi nyandiko).

Mu gusubiza ikibazo RCA yagejejweho n’aba banyamuryango ba COPCOM, mu ibaruwa ifite Ref : 0740/DG/2023 yo ku italiki ya 25/09/2023, Ubuyobozi Bukuru bwa RCA bwandikiye Perezida wa COPCOM ifite impamvu igira iti : «Gutesha agaciro icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo n’icyo kwirukana bamwe mubanyamuryango ba Koperative COPCOM ». Muri iyi baruwa, Umuyobozi Mukuru wa RCA yavuze ko amaze gusuzuma uburyo bwo guhagarika by’agateganyo no kwirukana abanyamuryango bavugwa haruguru yasanze butarubahirije amategeko.

Kubera akagambane ka KAYITARE Jerome n’Umuyobozi wa RCA, muri iyi barwa itesha agaciro iki cyemezo, uyu muyobozi wa RCA yongeyemo ko akantu kabi cyane gatuma kugeza n’ubu dukomeza kurengana. Umuyobozi wa RCA yagize ati :« mukaba mugirwa inama yo kongera gusuzumana ubushishozi ikibazo cyabo mwubahirije ibiteganywa n’amategeko ». (reba ibarwa ya RCA)

Kayitare Jerome n’abambari be ashingiye kuri uyu murongo w’iyi barwa ya RCA yatwambuye uburenganzira bwacunk’abandi banyamuryango tugenerwa n’amategeko agenga amakoperative.

Bashingiye kuri iki cyemezo cya RCA, taliki ya 16/10/2023 bandikiye ubuyobozi bukuru bwa COPCOM basaba gusubizwa uburenganzira bwabo. Taliki ya 20/10/2023, Ubuyobozi bwa COPCOM bwabandikiye bubasubiza muri aya magambo : «Ubuyobozi bwa COPCOM burabamenyesha ko icyifuzo cyanyu kizashyikirizwa inteko rusange izaterana taliki ya 29/10/2023 kuko ariyo ibifitiye ububasha ». Ibi rero ntibyari ngombwa ko bongera gutumizwa mu nteko rusange yo kujya kwiga ikibazo cyabo kandi aricyo cyakemuwe na RCA, ahubwo bari gutumirwa mu nteko rusange nk’abandi banyamuryango bose kugira ngo bafatanyirize hamwe kurebera hamwe ibyari ku murongo w’ibyigwa muri rusange. (ingero z’aya maburuwa abatumiza mu nteko rusange murayasanga ku mugereka w’iyi nyandiko).

Aba banyamuryango bamaze kubona ko badahabwa uburenganzira bwabo nk’abandi banyamuryango, taliki ya 07/12/2023, bandikiye Umuyobozi Mukuru W’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) ibarwa imumenyesha ko icyemezo yafashe kirebana no gusubiza aba banyamuryango ba COPCOM uburenganzira bwabo kitubahirijwe. (reba ibarwa yabo)

Umuyobozi wa RCA aho kwandika asubiza muburyo bamwandikiyemo, taliki ya 13/12/2023, yabandikiye  SMS igira iti : «Mwaramutse neza,Tunejejwe no  kubatumira mu nama ibahuza n’ubuyobozi bwa  RCA, kugira ngo turebere hamwe ikibazo  mufitanye n’ ubuyobozi bwa COPCOM. Inama iraba uyu munsi kuwa 13/12/2023, saa munani (14:00) mu cyumba cy’inama cya MINICOM. Murakoze Dr Mugenzi PatricepDG/RCA ».

Iyi nama yarabaye kandi niyo uyu Muyobozi wa RCA yagaragaje neza ko ibyo dukorerwa na KAYITARE Jerome n’abambari be bishigikiwe 100% n’Umuyobozi wa RCA. Uyu nubwo muri iyi SMS agaragaza nk’umuntu uje guhuza impande zombi ariko byagaragaye ko yaraje kutubwira ko ibyo dukorerwa abishigikiye.

Dore bimwe bike mubyaranze imvugo ze:

  • Kuka inabi bamwe muri aba banyamuryango : yabwiye uwitwa Samson NZAMWITA umwe mu bari birukanwe ngo aribo bateje akavuyo mu nama y’inteko rusange yo kuri 29/10/2023. Samson mu kwisobanura kwe avuga ko nta jambo narimwe yavugiye muri iyo nteko rusange, D.G aramubwira ngo niba atari wowe ni mwene wanyu. Iyi si imvugo y’umuhuza ahubwo ni ihohoterwa ryakorewe Samson. Uretse ko nta kavuyo kabaye uretse wenda ko kaba karabaye mubitekerezo bya DG ariko karamutse karabaye uwagateje yabihanirwa cga agakurikiranwa ku gite cye kuko ikosa ni gatozi. Kubwira umuntu ngo niba nta kosa wakoze ryakozwe na mwene wanyu, ni ukwica iri hame riteganywa n’itegeko nshinga rya repubulika y’urwanda n’andi mategeko (ingingo ya 29)
  • Gusobanura nabi ibarwa ye yanditse : DG yavuze ko abantu bumvise nabi urwandiko rwe, ko yavuze ibarwa ye idatesheje agaciro ibyo Inteko rusange yakoze ahubwo ko yasabye ko bakosora amakosa ya procedure yakozwe ahasigaye aba banyamuryango bagafatirwa ibyemezo bari bafatiwe. Aha ni ikosa rikomeye. Aha twakwibutsa ko uyu Muyobozi wa RCA, bitari ngombwa ko yihindura umuhuza wa nyirarureshywa kandi abizi neza ibyemezo inteko rusange izafata, bizamugaruka imbere nk’urwego rujuririrwa (rutakambirwa) mu mategeko. Nta waba umucamanza ngo yongere abe n’umuburanyi. Uku ni ukubogama gukomeye kurimo n’akagambane
  • Kunenga Komite ya COPCOM ko yatumije aba banyamuryango mu nama y’inteko rusange : Biratangaje pe kubon DG yaranenze ko aba banyamuryango batumijwe mu nteko y’inama rusange kandi iki kibazo kiri mu bimwe yashyikirijwe bamugaragariza uburyo batumijwemo butandukanye n’ubwabandi. Aho gukemura ikibazo akaba ahubwo agisubije irudubi.
  • Kwanga guha umwanya aba banyamuryango ngo bamugezeho ibibazo byabo : DG ko atazanywe no kumva ibyo babarega ngo kuko atariwe ufata ibyemezo. Aba banyamuryango bibajije impamvu yari yabatumiye birabayobera.

Nkuko tumaze kubisobanura hari imvugo nyinshi yavugiye muri iyi nama agaragaza kubogama gukomeye kudakwiriye Umuyobozi uri kuri ruriya rwego. Turahamya tudashidikanye ko uyu DG kimwe n’uwo yasimbuye, bari inyuma y’ihohoterwa, akarengane n’akagambane dukorerwa na Kayitare Jerome n’abambari be muri COPCOM

Uwitonze Captone 

uwitonzecapiton@gmail.com

 

 6,502 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *