Ese noneho Kylian Mbappe ashobora kuva PSG agana Real Madrid
Icyo ni ikibazo kibazwa na benshi mu bakunzi ba ruhago ku isi.Kuko si ubwa mbere Real Madrid yifuje rutahizamu Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain, bikarangira amaso aheze i Santiago Bernabéu .
Mu mwaka wa 2022 nibwo higeze gucicikana amakuru avuga ko Kylian Mbappé atishimiye ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse bimwe mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa na Espagne bivuga ko ashaka kuyivamo niba ibintu bidahindutse.
Ku ruhande rwa Paris Saint-Germain iyo bigeze ku mukinnyi Mbappe , bimera nk’umunyeshuri uri gusubiza ibibazo bya Yego cyangwa Oya.Byumvikane ko nta na rimwe PSG, irerura ku mugaragaro ko irekuye Mbappe, buri gihe iba imeze ngo murekure cyangwa mugumane!
Hari abatangaza ko kurekura Mbappé muri PSG ari guca icyuho gikomeye mu ikipe ubwayo ndetse no muri shampiyona yo mu Bufaransa .
Mu gihe PSG yaba irekuye Mbappe yasamirwa hejuru n’amakipe menshi afite ikofi.Hari nka Real Madrid imwifuza nk’umucunguzi na Liverpool, nayo yigeze kumurambagiza.
Ikipe ya Al-Hilal yo muri Saudi Arabia (Arabie Saoudite) yigeze gushaka Kylian Mbappé nyuma yo gusaba kugurwa kuri miliyoni 259 z’amapawundi (miliyari 391Frw), amafaranga aciye umuhigo w’isi,none biteganyijwe ko mu gihe uyu mukinnyi yaba yemeye kwerekeza muri Real Madrid, yazajya ahembwa miliyoni 26€ ndetse agahabwa miliyoni 130€ zo kwemera kuyisinyira.
Mu gihe umunyarwanda yacaga umugani ko umurimo ni guhinga ibindi ni amahirwe, umuzungu we ati:” iyo udacitse akaguru kakugeza ku magunira y’amayero n’ amapawundi!”
Uwitonze Captone
uwitonzecapiton@gmail.com
8,863 total views, 1 views today