Nubwo Kiyovu FC, ikomeje imyitozo biracyari inzozi gukoza intoki ku cyitwa igikombe
Biravugwa ko Kiyovu Sports, ya kipe yo ku Mumena yaba nibura yatangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Mu myaka 3 ishize iyi kipe yagaragaje umukino mwiza ku buryo yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe 2 byombi .Yaba icya shampiyona ndetse ni icya Amahoro, ariko birangira nta ni gikombe cy’umubu isitayeho.
Uko iminsi yicuma niko Kiyovu igenda igaragaza intege nke mu gutwara igikombe nkuko bitangazwa na bamwe mu bafana.
Umwe mu bafana ati:”Kuri uyu wa gatatu, tariki 3 Mutarama 2024 nibwo Kiyovu Sport yaserutse kuri Kigali Pelé Stadium yitabirwa n’abakinnyi mbarwa nabo b’abacancuro nka Kapiteni Niyonzima Olivier ‘Seif’, Nizigiyimana Karim Mackenzien’umutoza Bipfubusa Joslin.”
Kapiteni wa Kiyovu Sports, Niyonzima Olivier we ku ruhande rwe ngo ibibazo bafite biri mu byatumye batangira imyitozo ari bake.
Ati “Ibibazo birahari ntabwo byabura kandi kuva twajya mu biruhuko ntacyo turavugana n’ubuyobozi. Nibyo twatangiye turi bake ariko uko ibibazo bizagenda bikemuka n’abandi bazaza.”
Bikaba bikunze kuvugwa ko aho kugirango bamwe mu bafana ndetse n’abanyamuryango batere inkunga ikipe yabo mu gikorwa cy’amafaranga, baterera agati mu ryingo ngo Waralh intsinzi turayitahana .Bagahora muri ibyo gusa, igikombe kikarenga bakibona
Uwitonze Captone
uwitonzecapiton@gmail.com
6,548 total views, 3 views today