Bamwe mu bayobozi bavuga ko kurya amagi byagabanya igwingira ku bana ariko ntibavuga aho yava

Bamwe mu baturage barya amagi batangaza ko ahenze ku isoko, ngo ku buryo rimwe byaba rigura nibura hagati y’ amafaranga 150 na 200 frws.

Ubushakashatsi buvuga ko igi ari ikiribwa ku bana cyarandura igwingira, ni muri urwo rwego urubuga www.bioalaune.com, ruvuga ko amagi akungahaye cyane kuri za poroteyine umuntu akeneye, akanigiramo ibyitwa “acide amine” zifasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu.

Ku rubuga https://santephysique.fr, bavuga ko mu bihe byashize hari abahanga mu by’imirire babuzaga abantu kurya amagi cyane kuko bavuga ko  yongera ibinure bibi mu mubiri , ariko nyuma y’ubushakashatsi butandukanye byaje kugaragara ko kurya amagi bifite akamaro ku buzima bw’abantu ahubwo.

Mu myaka irindwi irashize u Rwanda rwafashe gahunda idasanzwe yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana kuko cyari ikibazo gihangayikishije cyane bijyanye n’imibare yagaragaraga.

Nubwo muri disikuru zose , bamwe mu bayobozi babwira abaturage ko bagomba gutegura  igi nibura mu cyumweru ku mafunguro baha abana ntibavuga aho ayo magi azaturuka cyane ko ahenze cyane ku isoko.

Yego hashyizweho gahunda zitandukanye zo  guhangana n’iki kibazo zirimo kwegereza ubuvuzi abaturage, kubaka uturima tw’igikoni n’ibiti by’imbuto, bibagirwa kutubwira aho twakura ayo magi kuko si manu nka za zindi Abayisirayeli batoraguye mu butayu!

Umwe mu baturage yabwiye ikinyamakuru Gasabo ati:”Ni byiza kutwigisha  uko amafunguro ategurwa,kugaburira abana imbuto n’imboga kuko byo biraboneka ariko byagera ku magi bikaba ihurizo.Kuva kera nkiri umwana numvaga bavuga ko amagi ari ibiryo by’abazungu kandi koko si kubeshya no muri iki gihe igi rirya umugabo rigasiba undi, aribwa n’abafite ifaranga binjiza agatubutse ku munsi cyangwa abahemberwa ku mabanki…Nkuko badukanguriye gukora akarima k’igikoni batwigishe uko buri muturage yakorora nibura inkoko nka 2 zitera amagi bityo akaboneka hose ku isoko.”

Nubwo guha abana amagi, bibafasha mu mukurire yabo myiza, bigatuma bagira imikaya ikura uko bikwiriye, bakagira amagufa akomeye ndetse n’izindi ngingo zigakura neza.Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko ibyo bikorerwa  umwana nibura utarengeje imyaka 2.Kuko iyo  yagwingiye  nta garuriro riba rigihari kuko aba  ashobora kugira  ibyago byinshi byo kurwara indwara zitandura iyo akuze ugereranyije n’abataragwingiye. Izo ndwara ni iz’umutima, diyabete  n’izindi.

Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano iheruka yateraniye i Kigali kuva ku wa 27-28 Gashyantare 2023, mu kiganiro kijyanye n’iterambere ry’umuryango.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin, yasobanuye ko ikibazo cy’igwingira abantu badakwiye kugikerensa ngo bagifate nk’icyoroheje.

Yagize ati: “Mu rwego rw’ubuvuzi tukibona nk’indwara ndetse nk’icyorezo, iyo umwana arenge imyaka ibiri yaragwingiye nta garuriro, abana no kugwingira ubuzima bwe bwose, nyuma akazagira n’ibibazo byo kurwara indwara zitandura kurusha abataragwingiye kuko umubiri we uba ushaka gufata ibyo utabonye  ariko ntiboshobora gukuza igihe yatakaje, ahubwo na byo bimubera ikibazo ubwabyo ”.

Minisitiri Dr Nsanzimana yakomeje asobanura ko igwingira barifata nk’indwara kuko  ifite ikiyitera.

Ati: “Icya mbere ni indyo ituzuye akenshi binaturuka ku mubyeyi agitwita umwana, icya kabiri ni inzoka abana bakura mu mazi yanduye banywa cyangwa tubatekeshereza ibyo kurya, zagera mu nda na duke umwana ariye zikaba ari zo zitwirira, icya gatatu n’ibibazo abana bagira kubera amakimbirane aba hafi yabo, ubwonko bw’umwana ntibwihanganira ibintu bibi bibubuza kwisanzura”.

Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, umwe ku ijana agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure. Abana bagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite naho 6% bafite ibiro byinshi.

Ni igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije.

Byari bihangayikishije ku buryo wasanganga n’abana bari munsi y’amezi atandatu bafite iki kibazo.

Mu kugenzura aho ibikorwa byo kugabanya iri gwingira rigeze, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC cyatangiye kuzenguruka utu turere 10 hafatwa ingamba ku bibazo bikigaragara kugira ngo mu 2024 hazagere igwingira mu bana rigeze ku 19%.

Uwitonze Captone 

uwitonzecapiton@gmail.com

 2,758 total views,  80 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *