ESE ikipe APR FC, irongera ibikore muri 1/2

Ikipe ya APR FC yatsinze Young Africans 3-1 mu irushanwa rya Mapinduzi Cup, ririmo kubera muri Zanzibar igera muri 1/2 cy’irangiza.

APR yishimiye kugera muri 1/2

APR yishimiye kugera muri 1/2

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Amanni, mu ntangiriro ntabwo woroheye APR FC imbere ya Young Africans, dore ko yasatirwaga cyane byatumaga iterwa imipira myinshi iturutse muri koruneri. Ibi byabyariye umusaruro Young Africans ku munota wa 22 ubwo Gift Fred yahaga umupira Zawadi Mawuya wari hagati mu kibuga, agahita atera umupira muremure imbere kwa Clement Mzize.

Mzize yakiriye uyu mupira asiga ba myugariro ba APR FC, Salomon Charles Bienvenue na Nshimiyimana Yunusu yari ahagazemo hagati, maze abagerana mu rubuga rw’amahina umupira awugarura inyuma kwa Jesus Moloko wahise aterana ishoti rikomeye abarimo Ndayishimiye Dieudonné na Nshimirimana Ismael Pitchou bashoboraga kumutera icyugazi, ariko umupira uruhukira mu izamu rya Pavelh Ndzila uvamo igitego cya mbere.

APR FC ariko ntabwo yacitse intege kuko bari bongeyeho iminota ine ku gice cya mbere, yabonye igitego cyo kwishyura. Iki gitego cyavuge ku mupira Zawadi Mauya yari ahawe na Shomali Kibwana bari imbere y’izamu ryabo, ariko Mauya wari kapiteni arawutakaza. Uyu mupira yawambuwe na Soulei Sanda uri mu igeragezwa muri APR FC, wahise awuha Victor Mbaoma winjiye agacenga ariko yatera mu izamu umunyezamu Mshery awukuramo. Soulei Sanda yari akiri hafi yamukurikiye ahita awusubiza mu izamu bajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude ahanganye n'abakinnyi ba Young Africans

Kapiteni wa APR FC Niyomugabo Claude ahanganye n’abakinnyi ba Young Africans

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, ku munota wa 47 myugariro Salomon Charles Bienvenue ari inyuma yatanze umupira muremure imbere maze urenga ba myugariro ba Young Africans, wifatirwa na Ndayishimiye Dieudonné (Nzotanga) winjiye mu rubuga rw’amahina, umunyezamu Mshery akamukorera ikosa ryavuyemo penaliti.

Iyi penaliti yahawe Umunya-Nigeria Victor Mbaoma ayitera neza yinjiza igitego cya kabiri, cyari icya gatatu cye muri iri rushanwa ariko yishimye agaragaza ko yagize imvune. Ku munota wa 51 APR FC yahise isimbuza havamo uyu rutahizamu hinjiramo Mbonyumwami Thaiba.

Muri iki gice cya kabiri kandi APR FC yakinnye neza cyane irusha Young Africans, dore ko yari yageze n’aho yongeramo abakinnyi barimo Shaiboub Eldin Abderlahman wasimbuye Mugisha Gilbert, na Kwitonda Alain Bacca wasimbuye Ruboneka Jean Bosco. Young Africans yakomeje gushaka uko yakwishyura ariko APR FC na yo ikomeza gushaka igitego cya gatatu. Ku munota wa 78 w’umukino umunyezamu Pavelh Ndzila yateye umupira ashakisha iburyo Kwitonda Alain Bacca, ariko umukinnyi wa Young Africans awushyira hanze.

 7,556 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *