Abasambanyi baraburirwa gukoresha agakingirizo naho ababana na virusi itera SIDA bagafata imiti neza
Kubera ko ingeso y’ubusambanyi imaze gusa nk’iyabaye nk’umukino , biravugwa ko hari ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Ikaba iri kuvuza ubuhuha cyane cyane mu rubyiruko, ku buryo gukoresha udukingirizo kuri bamwe byabaye nko kwiyangiriza uburyohe mu mibonano mpuzabitsina.
Nubwo hari benshi batikoza agakingirizo ariko muri rusange kari mu bintu by’ibanze bifasha abakundana gukora imibonano mpuzabitsina kwirinda indwara zinyuranye ndetse no kuba baterana inda zitateganyijwe, ariko rimwe na rimwe usanga hari abagore cyangwa abakobwa banga gukoresha agakingirizo kubera ko kagabanya uburyohe mu gihe cyo guhuza igitsina.
Burya nubwo abagabo badakunda gukoresha agakingirizo, abahanga mu bushakashatsi batahuye ko abagore banga cyane gukoresha agakingirizo kurusha uko abagabo babyanga.
Sharuna avuga ko iyo umugabo yambaye agakingirizo bituma igitsina cye kitagira umurego wo mu rwego rwo hejuru, ibi bikaba byagira ingaruka mu kudashimisha umukunzi we uko bikwiye.
Mama Afisa w’i Nyamirambo yabwiye ikinyamakuru gasabo.net ko iyo ugiye gutera akabariro ukabanza kwambara agakingirizo bitwara iminota ishobora gutuma ubushake umugore yari afite bugabanyuka cyane.
Ati:”Iyo umugabo yambaye kapoti hari bamwe mu bagore bidashimisha cyane ko kuyambara bitwara iminota ishobora gutuma ubushake umugore yari afite bugabanyuka cyane, ikindi kandi uburyo ivugamo iyo uri kuyikoresha ntago bishimisha abagore.”
RBC ivuga ko mu mwaka wa 2019/2020, urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera kuri 24, abakobwa bafite ubumenyi kuri SIDA bangana na 59% mu gihe abahungu ari 57%.
Uretse Uturere tw’Umujyi wa Kigali tuza imbere ku bantu bafite Virusi itera SIDA, bari mu kigero cy’imyaka 15 kugera kuri 49, ngo Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, Rwamagana, Bugesera na Kayonza nitwo duhita dukurikiraho nanone Kirehe na Gatsibo tukaza ku mwanya wa 10 n’uwa 11.
RBC ivuga kandi ko mu gihe mu bice bitandukanye by’Igihugu, umubare w’abandura Virusi itera SIDA wagiye ugabanuka, mu Ntara y’Iburasirazuba ho wariyongereye uva kuri 2.1% mu mwaka wa 2010, ugera kuri 2.5% mu mwaka wa 2018/2019.
Abafite virusi itera SIDA basabwa gufata imiti neza
Bamwe mu baturage bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida, babwiye ikinyamakuru gasabo.net ko gahunda yo gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida yatumye bongera kugira ikizere cyo kubaho, bakaba bashishikariza buri wese kumenya uko ahagaze kugira ngo nasanga yaranduye atangire gufata imiti.
Umwe utifuje ko izina rye ritangazwa twasanze ku kigo nderabuzima cya Biryogo ( kwa Nyaranuma) aho bafatira imiti igabanya ubukana bwa SIDA yagize ati: “Nkimenya ko nanduye narihebye cyane numva ko ubuzima bundangiriyeho ariko nyuma naje kugirwa inama n’abaganga bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima, ntangira imiti igabanya ubukana none meze neza urabona ko urebeye inyuma utamenya ko nanduye. Iyi miti rero iyo wayifashe neza ubuzima burakomeza, ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza buhora bushakira umuturage ibyiza.”
Akomeza avuga ko iyo ufashe imiti neza nta kabuza uramba, ati: “Iyo ufashe imiti neza nta kabuza igihe wari gusazira nicyo usazira, nari nzi ko uwanduye adashobora no kumara umwaka ariko siko bimeze, bivuze rero ngo gahunda yo gufata imiti neza ni icyizere cyo kubaho neza no kuramba.Ikindi bitewe nuko nsa , n’umubiri ukeye hari abagabo banyibeshyaho bakantereta , nababwira ko mfite SIDA ntibabyemere !”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) Dr. Basile Ikuzo, avuga ko intego ya Minisiteri y’ubuzima ari uko nta murwayi wa Sida uzaba uri mu Rwanda muri 2030.
Ati “Intego yacu ni uko nta murwayi wa Sida tuzaba dufite, abantu bandura virusi itera Sida bazaba bahari, ariko nta murwayi wa Sida tuzaba dufite, ntabwo intego ari uko nta bwandu bushya bugomba kuba buhari.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzima, avuga ko mu myaka nka 30 ishize byari bikomeye ku bafite ubwandu, kubera ko byabasabaga gufata ibinini birenga 30 ku munsi, bigenda bigabanuka bigera kuri 5, kugeza n’aho uyu munsi bageze ku kinini kimwe, kandi ngo harimo gutekerezwa uko barushaho koroherezwa, ku buryo bashobora kuzajya baterwa urushinge rumwe mu gihe cy’amezi runaka.
Imibare y’abanduye SIDA itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko abanduye kuri barenga ibihumbi 230 bangana na 3%, abafata imiti igabanya ubukana ni 94% byumvikane ko 6% banduye SIDA badafata imiti.
Uwitonze Captone
uwitonzecapiton@gmail.com
2,468 total views, 1 views today