Gahunda yo gupima indwara zitandura umuvuduko w’amaraso na diyabeti irakomeje

Muri iyi minsi cyane cyane mu mujyi wa Kigali hari gahunda yo gupima ku buntu indwara ziztandura guhera ku myaka 35 gusubiza hejuru.
Iyi gahunda yari yatangiye muri  Nzeli, 2017, mu gikorwa cyo gupima indwara zitandura (Non-Communicable Diseases) mu bakozi ba Leta.
Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku ndwara zitandura na Ministeri y’Ubuzima Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zitandura muri RBC, Dr. François Uwinkindi avuga ko kwirinda izi ndwara bishoboka cyane igihe umuntu ahinduye imibereho asanzwe abamo cyane ko inyinshi muri izi ndwara ziterwa n’imyitwarire y’umuntu ndetse n’ibyo kurya no kunywa afata ku kigero kidakwiye.

Ati :“ Akenshi izi ndwara zitandura zimwe hari izidakira bigasaba ko umurwayi ahora ku miti, no gukomeza kwikurikirana niyo mpamvu dusaba abantu kuzirinda kandi bakagerageza kurya indyo iboneye, ikungahaye ku mboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho, kutanywa itabi no kutegera abarinywa, kwirinda kunywa inzoga, kuruhuka bihagije, kwisuzumisha bihoraho n’iyo waba utiyumvamo ko urwaye”.

aho icyo gikorwa cyatangiriye ku cyicaro cya Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo, abakozi bakorera mu nyubako aho iyi Minisiteri ikorera ndetse n’abandi bakorera hafi aho ku Kacyiru bakaba bapimwe, abo basanze barwaye bagirwa inama, bazanafashwa kubona imiti.

Nkuko bitangazwa na bamwe bafite izo ndwara ngo  benshi bamara umwanya bicaye cyangwa mu modoka ntibabone umwanya wa gukora  siporo ngo birinde guhura n’ibibazo byo kurwara indwara zitandura (Non-Communicable Diseases).
Kabanda wigisha gutwara imodoka ahahoze hitwa Tapis rouge ati:”Ntureba ko ari mu gitondo ntangiye kuribwa , kugirango byorohe ngiye kunywa amazi.Mpora muri ibi nigisha imodoka simbona umwanya wo kuruhuka.Ariko natangiye guhura ni iki kibazo ubwo natwaraga imodoka za Rumanyaika zitwaga OKAPI car, nakoraga inshuro 2 ku munsi Kigali-Rubavu.Byumvikane ko gutwara imodoka utaruhuka bishobora kukwangiza impyiko.”

Minisiitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatanze inama z’uburyo abantu bakwiye kwirinda izi ndwara zibasira abantu kubera imyitwarire yabo irimo no kunywa inzoga.

Ati “Ni ibiki twigira ku makuru mashya yerekeye Indwara zitandura mu Rwanda ?Kunywa inzoga byiyongereye kuva kuri 41% muri 2013 bigera kuri 48% muri 2022. Umubare w’itabi wagabanutse uva kuri 13% muri 2013 ugera kuri 7% mu mwaka wa 2022. Umubyibuho ukabije wiyongereye uva kuri 2.8% muri 2013 ugera kuri 4.3% mu mwaka wa 2022. Twese dushobora guhindura uko tubaho kugira ngo tugire ubuzima bwiza.”

Uwitonze Captone
uwitonzecapiton@gmail.com

 3,464 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *