Haravugwa ibibazo mu ruganda rw’isukari Kabuye
Bamwe mu bakozi mu ruganda rw’isukari Kabuye Sugar Works SARL, barinubira icyemezo bafatiwe cyo kuhagarikwa iminsi 15 ndetse ndetse bagakwatwa n’umushahara wabo.
Umwe mu bakozi utifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko ibyo uruganda rwabikoze rwica amasezerano y’umurimo n’amategeko asanzwe.
Ati:”Hano mu ruganda rw’isukari rw’i Kabuye (Kabuye Sugar Works SARL), wagirango si mu Rwanda kuko amategeko y’umurimo bayateye umugongo.Umva nawe abitwa ko bakora nyakabyizi bageza hafi ukwezi batarayabona.Abakora mu ruganda mo imbere cyane cyane ku mashini ntibahabwa amata nk’abandi bakozi bakora mu nganda .Sa sita nta kiruhuko tugira dukora amasaha y’ikirenga nk’abacakara.None ejobundi hafashwe icyemezo cyo kuduhagarika iminsi 15 tudakora (chomage technique).
Muri Kabuye Sugar Works SARL, haravugwamo ihohoterwa rikorwa na R.Sundar directeur financier .
Umwe mu bakozi ati:”Tuzagira guhembwa bitinze , dukorerwe n’ihohoterwa koko.uriya Sundar ahora adutuka ndetse ashaka no kudukubita.ntakorwaho ngo ni mwene wabo wa Madvani.
Uwizeye Joel Rwibasira , ushinzwe inyungu za Madvan mu Rwanda yabwiye ikinyamakuru Gasabo ko baharitse abakozi ku nyungu zabo ngo bafate konje bajye kwita ku miryango yabo.
Ati:”Byatewe n’ibihe by’imvura , aho ibisheke biri mu bishanga haruzuye bituma habura akazi bamwe bahabwa konje.Ikindi hari imirimo yo gutunganya imashini mu ruganda 15.Nta bibazo biri mu ruganda , abakozi babona ibyo bagomba yewe no mu kigo hari cantine, iteka buri munsi barurira amafaranga magana arindwi nubu uhageze warya rwose.Kuba hari bamwe mu bakozi batunga agatoki Sundar nuko muri iyi minsi yasigariyeho umuyobozi mukuru w’uruganda uri muri konji.Kandi n’ushinzwe abakozi Anselme ararwaye ntaboneka ku kazi.”
Uwitonze Captone
2,833 total views, 1 views today