kipe ya Rayon sports ishyamba si ryeru Namenye Patrick ayishenyeshehe ikinyoma cyo kubeshya Uwayezu Fidel ko bamurwanya.

Ibihe bihishira iminsi,ariko igihe gihishura umunsi ikinyoma kikajya hanze uwakiremagamo umugati wo kurya bikaba biramurangiranye.Inkuru yacu iri mu ikipe ya Rayon sports dushingira ku mvugo zimaze iminsi ziyivugwamo,kuko zitari nziza,aho kubaka ubumwe bw’abakunzi ba Rayon sports, ahubwo zibacamo ibice.Inkuru igera ku kinyamakuru Gasabo news paper na Gasabo.net aratangirira ku ngoma ya Munyakazi Sadati mu ikipe ya Rayon sports,aho yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ,ko mu ikipe ya Rayon sports harimo abashaka kuyisenya .

Iyo baruwa irimo ko ikipe ya Rayon sports yabonaga intsinzi itanze ruswa,ikindi ko harimo abagambanira igihugu.Mwese muziko ingoma ya Munyakazi Sadati yavuyeho nabi.Icyo gihe uwitwa Murego Philimon niwe washyizwe mu majwi ko ariwe wamuteranyaga na ba Muhirwa Prosper,ariko ubu Sadate na prosper nta kibazo bagifitanye.

Tugere kuri Namenye Patrick.Uyu muntu yakoraga muri Kiyovu sports ,igihe Uwayezu Fidel agabirwa ikipe ya Rayon sports nibwo Mupenzi Eto wari kizigenza mu mupira w’amaguru mu Rwanda yamuhaye Uwayezu Fidel.Ubu byifashe gute mu ikipe ya Rayon sports?

Ikipe ya Rayon sports irimo ibibazo biyugarine kubera Uwayezu Fidel wananiwe kubaka ikipe itsinda akaba yarubatse itsindwa,aho kugirengo abishakire umurongo mwiza ati”ikipe iratsindwa bagashaka kunkubita jyewe na SG “hagize ubipima namushyira muri Morgue nkijyana kuri polisi.Ibi n’ubuterahamwe nka babandi indege yahanutse bakica abatutsi.

Uwayezu Fidel mu kiganiro n’itangazamakuru ati”Kamali unywera ubwayi lagalette agakoresha ubunama bundwanya.Igitangaje n’uko Uwayezu Fidel yari yahaye igihembo Kamali nkuba hafi ikipe.Amakuru atugeraho nay’uko Namenye Patrick ariwe wakije umuriro hagati ya Kamali na Fidel none akaba yarasabwe ibisobanuro akabibura.Amakuru ava muri Rayon sports ngo Murego niwe uha Namenye Patrick amakuru y’ibinyoma nawe akayajyana Kwa Fidel.
Dore abakinnyi basoje muri RAYON sports

Mukwa 6 aba Bose bazaba basoje amasezerano 1.Ruvumbu 2.Bonheur 3.ojera 4.Yousefu 5.kevin muhire 6.karisarachid 7Tamare 8.Ganijuru 9.Mucyo 10.roje 11.Rwatubyaye  12.Aimable nsabimana 13.Gasongo 14.MANU1 5.TUGUMA 16.GOMIS 18.ALISEN CAMARA 19.DIAYEN 20.HADJI 21.RUDASINGWA 22. Master

ABAZASIGARA BAGIFITE AMASEZERANO1.PASCAL
2.MAJARIWA 3.BALLE 4.BUGINGO HAKIM 5.SERUMOGO 6.MITIMA Isacc

Byumvikane ko wazasigara  abakinnyi 6 gusa Gikundiro izubakiraho .Ubwo havumburwaga ko Uwayezu Fidel na Patrick Namenye bagura abakinnyi bahenze kandi bagasinya umwaka,abandi amezi atandatu nk’uko mubona urwo rutonde,ngo nibwo batangiye guhimba ko hariho ababarwanya.Igitangaje n’uko Kanyabugabo ariwe watonganye na Patrick Namenye muri stade Pele stadium Nyamirambo ,ariko Uwayezu Fidel akabishyira kuri Kamali.Amakuru dukesha abizerwa n’uko Uwayezu Fidel yasabwe ibisobanuro byabamurwanya akabibura.

Ubwanditsi

 4,978 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *