Abanyarwanda 41% barwaye inzoka zomu nda n’izindi ndwara zititaweho,aho abakuru bazirwaye ari 48%.

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko Abanyarwanda 41% barwaye inzoka zo nda n’izindi ndwara zititaweho, gusa ngo abakuru ni bo bugarijwe cyane kuko abagera kuri 48% ari bo bazirwaye.

Mu ndwara 20 zititaweho uko bikwiye, 7 ni zo zikunze kugaragara mu Rwanda ari zo, inzoka zo mu nda, Teniya, igicuri, Bilaliziyoze, ubuheri cyangwa shishikara, imidido cyangwa ibitimbo, kurumwa n’imbwa no kurumwa n’inzoka.

Izo ndwara zagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Mutarama 2024 , ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Indwara Zititaweho (NTDs)

Muri ibyo birori, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangaje ko Leta y’u Rwanda yihaye intego y’uko mu 2030, izaba yamaze kurandura burundu izo ndwara.

Ni umunsi wizihirijwe mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, hibandwa cyane ku bikorwa byo gukangurira abaturage kugira umuco w’isuku n’isukura nk’isoko y’ubuzima, mu kwirinda indwara zititaweho uko bikwiriye ziterwa n’umwanda.

Bamwe mu baturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu baganiriye Gasabo.net bayitangarije ko bahinduye imyumvire ku buryo basigaye bita ku isuku, kuko ari isoko y’ubuzima nubwo hari abo usanga batarabisobanukirwa neza.

 Umukozi wa RBC aganira n’abaturage ku bubi bw’indwara zititaweho uko bikwiriye n’uko zirindwa(Photo:Gasabo)

Ntibazayihora Grace wo mu Kagari ka Nyakibungo, Umurenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara, avuga ko indwara y’amavunja.

bayiterwaga n’umwanda ukabije, kandi ko na bagenzi be bifataga nabi mu rwego rwo kugaragaza ko bakeneye ubufasha.

Ati: ”Wagendaga mu nzira ubona abana bagenda bataragurika, ariko baza kutwigisha, batera n’umuti, imbaragasa zaracitse burundu.”

Mukapasika Josephine wo mu Karere ka Burera, avuga ko bagikoresha ifumbire yaviduwe mu bwiherero, bahoraga barwaragurika.

Ati: “Iwacu aho mvuka bafumbizaga umwanda wo mu musarani, ariko ababyeyi bacu bahoraga kwa muganga, inzoka zaratubayeho karande, aho batugezaga ku kigo nderabuzima abaganga bagatangara bavuga ko inzoka dufite ari nyinshi nk’iziri mu Kirunga cya Muhabura.”

Yongeraho ati: “Ariko nyuma y’ubukangurambaga, hamenyekanye ingaruka z’iyi fumbire harimo gutera no gukwirakwiza zirimo inzoka zo mu nda, ababyeyi bakareka gukoresha iyi fumbire bakayisimbuza iy’imborera hamwe n’imvaruganda. Umusaruro wakomeje kuboneka ndetse uraniyongera, kandi n’indwara z’inzoka zo mu nda zagaragaraga iwacu ziracika burundu. Dr. Mbituyumuremyi yijeje ko kurandura indwara zititaweo mu Rwanda bishoboka (Photo:Gasabo.)

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kurwanya Malariya n’indwara ziterwa n’udukoko duturika mu masazi, Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko umubare w’abarwara indwara zititaweho n’iziterwa n’umwanda wagabanyutse, kandi ko bishoboka ko zarandurwa burundu.

Ati: “Birashoboka cyane ko twazirandura burundu, kuko ni indwara zizwi, tuzi uko zandura, tuzi aho zandurira, tuzi n’icyakorwa kugira ngo tuzirinde. Byumvikane ko iyo uzi ikibazo ukamenya igisubizo ntabwo byagorana ko mu myaka 7 dufite cyangwa 6 isigaye tuzirandura, ariko bisaba ubufatanye bwa twese, cyane ko inyinshi ziterwa n’isuku nke.”

Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zititaweho washyizweho n’ibihugu byose bigize uyu mubumbe, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Dushyire hamwe, dukore, turandure indwara zititaweho.”

Uwitonze Captone

 3,565 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *