CAN-2023:Burya koko amahirwe y’inkoko siyo y’inkware , Cote d’Ivoire itahabwa amahirwe yegukanye igikombe

Kuri stade Allassane Ouattara niho ikipe  les elephants ya Cote d’ivoire yongeye kwisubiza icyubahiro imbere y’abafana bayo maze yegukana igikombe.

Yaherukaga gutsindirwa kuri iyi Stade ubwo yahuraga na Guinée-Bissau yabarirwaga i mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Afurika, ariko amahirwe ayoyoka itageze no muri kimwe cya 4.

Les Elephants ibonye intsinzi bigoranye kuko yazamukiye ku giceli .Ni umukino muri rusange Côte d’Ivoire yarushije Nigeria haba mu buryo bw’imikinire ihererekanya umupira ndetse n’amahirwe yagiye aboneka imbere y’izamu, dore ko Côte d’Ivoire yateye amashoti 18 arimo umunani agana mu izamu, yiharira umukino ku ijanisha rya 62%. Ku rundi ruhande Nigeria yateye amashoti atanu arimo rimwe rigana mu izamu, yiharira umukino ku ijanisha rya 38%.

Nubwo ariko Nigeria yategerezaga Côte d’Ivoire igakina yo yabona umupira ikawukina mu buryo bwo gusatira byihuse, ni yo yagiye kuruhuka igice cya mbere kirangiye ifite akanyamuneza katurutse ku gitego cyatsinzwe na myugariro akaba na kapiteni wayo William Troost-Ekong ku munota wa 38 w’umukino kuri koruneri.

Côte d’Ivoire yakinaga neza ku munota wa 62 Simon Adingra wakinnye ku ruhande rw’ibumoso muri rusange yahaye umupira Franck Kessié Yannick atsinda igitego cyo kwishyura ahagurutsa ibihumbi by’Abanya- Côte d’Ivoire bari muri stade barimo na Didier Drogba wahoze ari rutahizamu w’iki gihugu.

Côte d’Ivoire ntabwo yacitse intege cyane cyane ku ruhande rwayo rw’ibumoso. Uwitwa Adingra Simon yakomeje kubafasha dore ko yahahinduriraga imipira myinshi ashakisha ba rutahizamu nka Sebastien Haller ariko uburyo ntibumukundire. Aba bombi ariko byaje kubahira ku munota wa 81 ubwo Simon Adingra yahinduraga umupira ugasanga Haller mu rubuga rw’amahina akawukozaho ikirenge ari hamwe na myugariro wa Nigeria William Troost-Ekong maze uruhukira mu rushundura rw’izamu rya Stanley Nwabali uvamo igitego cya kabiri cya Côte d’Ivoire. Nigeria yaherukaga igikombe cya Afurika mu 2013 mu minota icyenda yari isigaye n’iminota irindwi y’inyongera yashatsemo igitego cyo kwishyura irakibura, umukino urangira itsinzwe ibitego 2-1.

 13,915 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *