Abacukuzi b’amabuye y’agaciro barasabwa kutangiza ibidukikije

Leta y’u Rwanda ivuga ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagomba gukora kinyamwuga birinda kwangiza  ibidukikije no gusigasira amagara yabo. Ubwo butumwa bwakunze gutangwa n’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Mine, Peterole na Gaze mu Rwanda (RMB), kuko bamwe babikora birengagije ko ibidukikije ariryo pfundo ry’ubuzima bw’ejo.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aho bukorerwa bukunze guhungabanya ibidukikije kubera ko bukorerwa mu butaka, ibyo bigasaba ko abantu bitondera hagati yo guteza imbere ubucukuzi ndetse no kwita ku bidukikije.

Mu myaka ishize ubwo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga mu kajagari mu Rwanda, bwari mu byari bibangamiye ibidukikije kuko ababukoraga mu buryo butemewe batitaga ku gusiga batunganyije aho bacukuye.

Abakora mu rwego rw’ubucukuzi bavuga ko hari amabwiriza menshi ajyanye n’ubucukuzi batubahirizaga kubera kudasobanukirwa, bavuga ko byaba byiza bagiye babona amahugurwa kenshi kugira ngo banoze neza umwuga w’ubucukuzi.

Ikigo REMA kivuga ko n’ubwo mu gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko n’amabwiriza yo kubungabunga ibidukikije, icyo gishyize imbere atari uguhana, ahubwo ari ukwigisha abantu kugeza bumvise akamaro ko kubungabunga ibidukikije, aho binaniranye akaba ariho ibihano bitangwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iyubahirizategeko ry’ibidukikije mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Akimpaye Beata, aherutse gusaba ubufatanye bw’inzego zose mu kurwanya umuntu wese ukora ubucukuzi butemewe n’amategeko.

Yavuze ko ubucukuzi nk’ubwo bwangiza ibidukikije, bitewe n’uko ababukora muri ubwo buryo basiga badasubiranyije aho bacukuye, cyangwa ngo bafate izindi ngamba zo kurengera ibidukikije zirimo no gutera ibiti mu rwego rwo gufata ubutaka ngo budatwarwa n’imvura.

Uwitonze Captone

 4,684 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *