FERWAFA:Amafaranga ya leta yishyurwa imburamukoro z’abakinnyi ba ruhago b’abanyamahanga azabazwa nde
Muri Nyakanga umwaka ushyize wa 2023,Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, (Ferwafa) , ryafashe umwanzuro wo kuzamura umubare w’abanyamahanga mu makipe akina shampiyona y’umupira w’amaguru y’icyiro cya Mbere , bakava kuri batanu bakagera kuri barindwi.
Nubwo FERWAFA yafashe uyu mwanzuro , bamwe mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda bavuga ko na batanu bari basanzwe mu ikipe nta musaruro batangaga.
Nemeye umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru ati:”Ikibazo kiri muri amwe mu makipe yo mu Rwanda ni kwishyimira kuzana abakinnyi b’abanyamahanga batarusha abenegihugu gukina.Ahubwo bivugwa ko uzanye umukinnyi w’umunyamahanga aba afite icyo amuryaho.Niba uzanye abakinnyi nka 2 byumvikane ko abanza gusamura kuri ka recrutement kabo .Bamara gusinya amasezerano , ubwo akongera akaba arariye .Niba hari uhawe ibihumbi nka 500 by’umushahara ku kwezi , akajya amufumbatiza ijana .Mu bakinnyi 2 yazanye byumvikane ko aba yinjije magana abiri ku kwezi atavunutse.Hafi amakipe amwe iyo azamutse mu kiciro cya mbere yihutira gusinyisha abakinnyi b’abanyamahanga ngo adasubira mu cyiciro cya 2.Uretse ko hari asubiramo nyine bitewe no kuzana ba banyamahanga badashoboye, ariko ntibibuza kuba uwariye yariye !”
Ese amafaranga Uturere dutanga ku makipe avahe, ese atanga uwuhe musaruro ? Urugero mu Rwanda hari amakipe menshi yitwa ay’Uturere. Mu turere 30 tugize u rwanda hari Uturere hafi 14 dutanga amafaranga ngarukamwaka aturuka ku igenamigambi ry’Akarere.Wasobanura ute ukuntu nk’Uturere twa :Nyamagabe( Amagaju),Bugesera ,Musanze ,Rutsiro ,Rwamagana, Ngoma , Nyanza, Gicumbi n’utundi dutagaguza nk’amafaranga ngo ni gufasha ikipe kandi iyo kipe itarenga umutaru .Ikibabaje ayo mafaranga ntahabwa umukinnyi w’umunyarwanda abenshi usanga bakinisha abanyamahanga.
Fisto,umwe mu baturage Ati:”Tuzi amakipe akomeye nka Rayon Sport, APR, Kiyovu ,Mukura . AS Kigali nibura ahohokera igihugu , ayo makipe kuzana abanyamahanga nta kibazo, kuko za Simba ,Young Africa, TPMzembe,MC Alger L’Esperance Tunis , Wydad Casablanca ,Orlando Pirates Zamalek Sporting Club – Club Africain na Pyramids FC ikubutse mu Rwanda zose zikinisha abanyamahanga bakomeye kandi batanga umusaruro.None nka Muhanga cyangwa SanRise yakinisha abanyamahanga bo gukora iki, koko, !!
Uwitonze Captone
4,539 total views, 1 views today