Inkuru ikomeje kuba kimomo ko Ikipe ya APR inaniwe kwikura imbere ya Gasogi United
Kumugoroba w’ejo hashize nibwo inkuru yabaye kimomo ko ikipe ya APR FC yatsindiwe kuri penarti 3 kuri 4 za Gasogi United mu gihe mu mikino ibiri ibanza amakipe yombi yari yanganyije ubusa .
Uretse abafana bari ku ruhande rw’Urubambyingwe benshi mu bafana bari bitabiriye uwo mukino cyane cyane bari abafana ba APR, batashye bibaza niba bari mu nzozi cyangwa niba koko ikipe ya APR , yongeye gutsingwa ibitego byinshi mu mateka yayo.
Kuko APR muri 2005 nibwo yatsinzwe na Rayon Sport akangari k’ibitego 5 .
Uyu mukino rero wari wavugishije benshi kubera amagambo Kakooza ,perezida wa Gasogi United yari yavuze ko haraca uwambaye hagati ya APR na Gasogi United .Ariko yongeraho ko akuramo APR igihe cyose bishoboka haba ku minota 90 isanzwe y’umukino ndetse yaba ari kuri penariti.
Bamwe mu bakurikiye umukino w’ayo makipe yombi kandi bakurikirana imipira y’Iburayi bavuze ko ikibazo k’ikipe ya APR FC, kiri ku mutoza Thierry Froger, utabasha kumenya itandukaniro ry’umukinnyi w’umwirabura wo muri Afrika yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara n’abandi birabura bakinana n’abazungu iyo ibwotamasimbi.
Umwe ati:”Nibyo koko bishoboke kuba uruya mutoza hari byinshi yirengagije ku mikinire y’abanyafrika bataratera imbere muri ruhago.Akenshi bo nta technique na tactique bagira ibyabo ni gukoresha ibigufu byinshi , gukubita amashoti yo hejuru no kwiruka ikibuga cyose, byabahira igitego kikajyamo.Niyo mpamvu amakipe amwe yo mu Rwanda atarenga umutaru .Iyo yakiriye amakipe yo hanze nkuko twabivuze akoresha bya bigufu nk’ ibya gaterepirali , ikipe yicecekeye bikarangira banganyije cyangwa bayitsinze kimwe.No neho yasohoka sasa, ya kipe ikaba yarasomye umukino neza neza batangira gukoresha bya bigufu nk’ibyi mashini ihinga umusozi ,umutoza akamenya gukangira neza umukaseri nimero 6 uko aza gukorana bya hafi na nimero 11 na 7.Ubwo nimero 4na 5 bakamenya uko bahagarika abaje ubwo ba myugariro nabo bakarinda isamu ryabo.kandi mu Rwanda hari amakipe yatangiye kubigeraho akina umukino usukuye nka Mukura Twaje, Musanze ndetse n’Amagaju.Imikinire y’amashoti y’ikitwaga amakomini cyavuyeho .”
Twifurije ikipe ya APR kugira byinshi ikosora nk’ikipe ikundwa n’abanyarwanda benshi, ntiyongere gutenguha abafana bayo ,Nk’umwaka ushize ikipe ya APR yari yatsinzwe na Pyramids FC 6 kuri 1. Muri za 2002 ikaba yaheruka gutsindwa na Etoile du Sahel ibtego 7 mu mikino nyafurika .
Uwitonze Captone
60,869 total views, 2 views today