Nyagatare:Croix Rouge y’u Rwanda yitabiriye imurikabikorwa ryateguwe na JADF
Tariki ya 14-19 Werurwe kuri stade y’Akarere ka Nyagatare, Pudence Rubingisa , guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yatangije imurikabikorwa ( open day ) ryateguwe na JADF ( Joint Action Development Forum .Insanganyamatsiko y’icyo gikorwa ni ” Ihuriro y’Abafatanyabikorwa mu Iterambere ”.
Rubingisa Pudence, guverineri w’Intara y’Iburasirazuba
Bwana Mazimpaka Emmanuel Umuyobozi ushinzwe Itumanaho no Gutsura Umubano muri Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta yitabiriye icyo gikorwa.Hari kandi Mr Carlos uhagarariye Croix Rouge y’Igihugu cya Espagne mu Rwanda.
Mu bikorwa Croix Rouge y’u Rwanda yakoze byahinduriye ubuzima bw’abaturage harimo kubakira imiryango itishoboye no guhabwa amatungo.Kugeza amazi meza ku baturage , gutera inkunga amakoperative mu myuga itandukanye N’ubutabazi bw’ibanze n’ibindi…
Nko guteza imbere imibereho irambye ijyanye n’imihindagurikire y’ikirere mu cyaro mu Karere ka Nyagatare .Croix rouge nk’umufasha wa leta yateye inkunga imiryango 529 yo muri koperative 9 n’amashyirahamwe 3. Sisitemu yo kuyungurura amazi kumiryango 125. Croix rouge yigishije ibigo by’amashuri n’abaturage gufata amazi y’imvura .Itanga inyongeramusaruro z’ubuhinzi mu makoperative n’imiryango .
Croix rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa leta ifite ibikorwa byinshi mu Karere ka Nyagatare ni muri urwo rwego mu mirenge ya Rwamiyaga na Karangazi yaguriye abaturage ubutaka bugera kuri hegitari 25 zikorerwaho ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi banarozwa inka 60, yanabafashije mu mishanga ibyara inyungu.
Uwitonze Captone
1,470 total views, 2 views today