Bamwe mu bakozi barinubira ruswa yo munsi y’umukondo

Bamwe mu basore n’inkumi barangije amashuri bavuga ko batabona akazi  kuko ruswa ishingiye ku gitsina ari imwe mu mbogamizi  zituma batakabona nukababonye ntabakamaremo kabiri.

Muri iki gihe havugwa bitugukwaha y’amafaranga ariko iyo munsi y’umukondo iragatsindwa na nyagasani .Ngo biteye  isoni n’agahinda, kubona  umuntu ufite ububasha yaka ruswa ishingiye ku gitsina abagore bubatse cyangwa inkumi zingana n’abakobwa be, mbese ntakirazira ikibaho, ingutiya yakuye kirazira. Hakagombye kujyaho team igenzura ba rukundangutiya baka ruswa y’igitsina muri buri karere  kuko  itegeko rihana izi nkozi z’ibibi ryo rirahari, naho ubundi  turagana muri ya Sodoma ivugwa muri Bibliya.

Muri 2022 Ubushakashatsi  bwa TI Rwanda ku miterere ya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, bwashyize abikorera ku mwanya wa mbere w’ahantu harangwa ruswa ishingiye ku gitsina aho iri ku kigero cya 57,20%, mu gihe mu mashuri makuru na za kaminuza iri kuri 42,60%.

Mu nzego z’Ibanze ruswa ishingiye ku gitsina iri kuri 37,20%, amashuri yisumbuye 36,10%; mu rwego rw’ubutabera ni 23,10%, ibigo bishamikiye kuri za minisiteri iri kuri 21,70% naho muri za minisiteri iri kuri 19,70%.

TI Rwanda igaragaza kandi ko iyi ruswa igaragara mu nzego z’ubuzima by’umwihariko ibitaro iri kuri 19,30%, inzego z’umutekano ikaba kuri 18,10% naho mu Nteko Ishinga Amategeko ikaba kuri 13,30% mu gihe muri Sosiyete Sivile iri ku kigero cya 12,30%.

 3,494 total views,  1 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *